• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Ubwanditsi 19 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’abayobozi mu by’ubucuruzi basaga 300, cyabereye mu Mujyi wa Charlotte muri Leta ya Carolina ya Ruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cyateguwe n’Umuryango wa Gikirisitu uharanira iterambere binyuze mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo nyafurika mu kurwanya ubukene, Hiinga Inc.

Perezida Kagame yavuze ko amahano igihugu cyanyuzemo yanashibutsemo icyizere, abantu bakarangamira ahazaza heza haruta aho bari babayemo. Yagarutse ku bihe by’ubuhunzi abanyarwanda barimo na we ubwe bakuriyemo, bagakura bibaza byinshi ari nako bagerageza kubishakira ibisubizo binyuze mu rugamba rwo kwibohora rwatangiye mu 1990.

Nyuma y’imyaka ine urugamba rwo Kwibohora rutangiye habaye Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe, igira ingaruka kuri buri munyarwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bibazo byasigiye abaturage amasomo yo gukora cyane bagamije kubikemura. Ubu umugabane wose ngo urajwe ishinga no gushaka ibisubizo ku bibazo ibihugu bifite, binyuze mu kwishyira hamwe.

Yakomeje ati “Ntabwo twemera guheranwa n’amateka yacu mabi kubera ko biramutse bibaye bityo, ni aho waguma. Ibyo twagerageje gukora ni ukugira ngo, yego twavanye amasomo muri ayo mateka, ariko ayo masomo akwiye kudufasha mu guhindura ahazaza hacu. Byanigishije abaturage kwiha agaciro ariko bakagaha n’abandi.”

“Mu Rwanda ntabwo dushobora guharanira iterambere ngo tugire uwo dusiga inyuma. Ntabwo byumvikana. Icyo tureba ni uburyo twakongerera ubushobozi abaturage bacu, kugira ngo buri wese tujyane mu iterambere. Ibyo bijyana n’ishoramari dukora mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.”

Yanagarutse ku rugendo rw’ubwiyunge igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside, avuga ko ubusanzwe abantu bashobora gutandukana ariko bidakwiye ko umwe ashaka kwica mugenzi we kubera ko batandukanye.

Ati “Twagombaga kurenga uwo murongo udutandukanya ku buryo tugomba kubana. Ntabwo byoroshye kuko mu gihe twageragezaga ubwiyunge hari n’ababaga bavuga bati oya, dukeneye ubutabera. Guhuza ubwiyunge n’ubutabera bishobora kuba ari byo bintu bigoye cyane. Gusa tukabwira abahuye n’ibibazo tuti nimwe umuntu yagira icyo asaba kurusha abishe, mubabarire. Ntabwo tugomba kwibagirwa ariko tugomba kubabarira.”

Yashimangiye ko kubabarira birimo imbaraga, kuko bituma abaturage babasha kureba imbere bakima agaciro ibibatandukanya.

Yagaragarije abitabiriye iki kiganiro ko nyuma yo kwiyubaka ubu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari, ashingira kuri raporo ngarukamwaka ya Banki y’Isi ku korohereza abakora ubucuruzi, aho u Rwanda mu 2004 rwatangiriye ku mwanya wa 150 ariko muri raporo ya 2019 ni urwa 29 ku Isi n’urwa kabiri muri Afurika. Rwabaye n’urwa mbere ku Isi mu gukora amavugurura menshi mu korohereza ubucuruzi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bitavuye gusa mu kwireba nk’igihugu gito kidakora ku nyanja kandi gifite amateka agoye, ahubwo bishingiye ku mahitamo akomeye u Rwanda rwakoze mu kwihitiramo ibirubereye.

Ati “Twaravuze tuti tugomba gukora amahitamo nubwo yaba agoye ku bijyanye n’ibyo tugomba gukora n’aho tugomba kugana. Nta mabwiriza tugenderaho, tugendera ku mahitamo yacu. Nta gitabo cy’amabwiriza dukurikiza gihari […] Tureba uburyo buri muntu yagira uruhare muri ayo mahitamo, iyo bibashije kudufasha tukabyungukiramo turabyishimira, tugakomeza. Iyo bidakunze ntawe dutunga agatoki, dusubiza amaso inyuma tukareba aho twakoze nabi n’uburyo twabikosora.”

“Ni ukugira ngo tudakora amakosa nk’ay’abandi. Hari aho twageze abantu bakaza bakakubwira ibyo ugomba gukora, kandi ibintu byagenda nabi akaba ari wowe bireba, bagahindukira bakabikugayira nubwo waba wakoze ibyo bakubwiye. Ni amasomo twavanye muri ibyo bihe bikomeye, tugakomeza kureba imbere.”

Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda rwazamuye inzego zose harimo n’abagore bagize 52% by’abaturage bose.

Ubu bagize kandi 61% by’abagize inteko ishinga amategeko, 50% by’abagize guverinoma na 44% by’abagize urwego rw’ubucamanza kandi bose bahembwa kimwe.

2019-02-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Ubwanditsi 22 May 2018
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024
Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ubwanditsi 16 Oct 2018
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se
Mu Rwanda

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa
Amakuru

Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

RUSHYASHYA 28 Apr 2026
Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje
Mu Rwanda

Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Ubwanditsi 19 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru