• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Ubwanditsi 23 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Undi Munyarwanda uvuga ko yari umunyeshuri muri Uganda, arembeye mu bitaro by’Akarere ka Kamonyi nyuma yo gukubitirwa i Kampala ku cyumweru gishize.

Abijuru Ernest w’imyaka 27, avuga ko yagiye muri Uganda muri 2016 gushaka ishuri. Amaze kuribona ngo yahise ashaka n’amafaranga agura moto atwaraho abagenzi kugira ngo imufashe kwibeshaho.

Ntabwo we yigeze afungwa nk’uko bagenzi be baza bavuga, kandi n’ubwo yakomeje kwiga ngo amagambo yumvanaga abaturage baho ni nk’aho yari yaramubereye imbuzi ko azagirirwa nabi.

Ati “Nari narababwiye(abanya-Uganda) amazina yanjye, ariko ntabwo bashakaga kuyamenya ahubwo bari baranyise Kagame, napfaga kuryitaba”.

Ati “Ku cyumweru gishize(tariki 15/9/2019) ndibuka ko nari ntwaye umuntu kuri moto mu masaa tatu z’ijoro, ariko naje kwisanga mu bitaro bikuru bya Old Kampala bukeye bwaho”.

Umubyeyi wa Abijuru, Mukamusine Deborah, aravuga ko ari umupfakazi w
Umubyeyi wa Abijuru, Mukamusine Deborah, aravuga ko ari umupfakazi w’umukene ku buryo ngo yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro

Moto ye n’amafaranga angana na miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda yari afite (asaga gato ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda), ngo ntabwo azi uwabijyanye abiheruka ubwo.

Abijuru aho aryamye mu bitaro by’Akarere ka Kamonyi afite ibisebe mu mutwe, mu maso no ku maguru. Abasha kubyuka ari uko umuntu amweguye.

Avuga ko atazi abantu bamukubise ndetse ko n’abaganga bamwakiriye mu bitaro by’i Kampala na bo ngo bavugaga ko batazi uwamuzanye.

Abahungu b’Abarundi yari asanzwe aziranye na bo, ngo ni bo bamwishyuriye itike yo kuza mu Rwanda ingana n’amashilingi ya Uganda ibihumbi 170.

Ati “Naje muri bisi(bus) ngeze i Kigali mpita ntega moto inzana iwacu ku Kamonyi”.

Umubyeyi wa Abijuru, Mukamusine Deborah, avuga ko umuhungu we yamuhamagaraga kuri telefone akamubwira ko afite impungenge z’ubuzima bwe.

Ati”Bamukubise yari arimo gutegura kugaruka, nari namuhamagaye ngo aze, kuko yarambwiraga ati ’hano ntabwo banyita Abijuru banyita andi mazina.”

Mukamusine avuga ko umuhungu we yamugezeho ku wa kabiri w’icyumeru gishize mu gitondo, ubu aho amurwarije mu bitaro bya Kamonyi ngo ntashoboye kumuvuza.

Avuga ko ari umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi nta bwishingizi yigeze afatira Abijuru bitewe n’imyaka myinshi yari amaze muri Uganda.

Abijuru araburira abashaka kujya muri Uganda kubihagarika kuko ngo nta mutekano Abanyarwanda bahafite.

Abijuru aho aryamye mu bitaro by’Akarere ka Kamonyi afite ibisebe mu mutwe, mu maso no ku maguru. Abasha kubyuka ari uko umuntu amweguye.

2019-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Ubwanditsi 21 May 2020
Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Ubwanditsi 10 Oct 2024
Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Ubwanditsi 17 Mar 2024
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Ubwanditsi 27 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Ubuhamya bwa Ange  wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside
HIRYA NO HINO

Ubuhamya bwa Ange wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar
Mu Mahanga

Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru