• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yaburiye urubyiruko ko Nibadakemura ibibazo byarwo ko bazahora mu buzima bwo kwitotomba   |   25 Nov 2026

  • Perezida Ndayishimiye yiswe kirogorogo na bagenzi be muri CNDD FDD kubera kuvuga byinshi atatekerejeho   |   24 Nov 2026

  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Ubwanditsi 27 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru  aturuka ahizewe, aravuga ko abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice bibiri bapfa ibisahurano basahuye muri Nyaruguru.

Aya makuru avuga ko igice kimwe kiyobowe n’uwitwa Hamada Habimana ufatanije na Calixte Sankara cyasigaranye FLN naho ikindi gice cya kabiri kiyise AKANYUNDO kiyobowe na Munyemana wihaye ipeti rya Lt.Col, nyirabayazana n’ibisahurano byasahuwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru, bananiwe kugabana ubwo bageraga mu Burundi.

Mwibuke ko mu ijoro  ryo kuwa 20 Kamena 2018, abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Murenge wa Nyabimata akagali ka Nyabimata Umudugudu wa Rwerere mu Karere ka Nyaruguru bica abantu babili, bakomeretsa abantu benshi barimo na Gitifu w’uyu murenge Nsengiyumva Vincent, aba  Bakaba banateye kuri santeri y’ubucuruzi ya Rumenero bakahasahura zimwe muri butike z’ubucuruzi zihari. Basahuye ibiribwa Ihene, Intama n’Ibiribwa. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwemeza ko aba bateye ari abajuru bari baje kwiba abaturage.

Aba bajura nkuko byemezwa n’inzego z’Ubuyobozi, bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, aho batwaye ibyo basahuye binjira mu ishyamba rya Nyungwe, basahura ibintu birimo imyenda, ibyo kurya n’amatungo magufi, basahuye abaturage imitungo itandukanye, bahita binjira mu ishyamba rya Nyungwe.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagabye igitero cyo gusahura abaturage mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi, bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko banashimuse bamwe mu baturage ngo babatwaze ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.

Yakomeje igira iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage bakabahumuriza.

Yakomeje igira iti “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugira ngo abo bagizi ba nabi bamenyekane.”

Tariki ya 15 Nyakanga 2018, FLN yigambye ubu bujura mu itangazo ryashyizweho umukono na Nsabimana Calixte Sankara wiyise major ndetse avuga ko ryasinyiwe muri Nyaruguru.

Nyuma y’ubu bujura , abiyise AKANYUNDO bigumuye kuri FLN kubera  kutumvikana baherutse kwamagana Sankara bati yiyitiriye ubujura bwo kwiba imyaka i Nyabimata ati turamwiyamye. Ibyo aribyo byose niba koko baracitsemo ibice kubera kutumvikana, bakaba  barashwanye aba bose ikibahuje ni indanini , ubujura n’ubwicanyi kuko ni abana n’abazukuru ba FDLR yasize ihekuye u Rwanda.

Hari itangazo Rushyashya yashoboye kubona ryasohokeye i Masisi kuri uyu wa 28/5/2018, ryasinywe n’uwiyise Gaseni Jean Pierre riragira riti : None kuwa 25 Kanama 2018,Twebwe bamwe bari mu ngabo za FLN tumaze kubona ishyaka CNRD ryacu ryaratandukiriye,umurongo twari twihaye igihe twitandukanyaga na FDLR/FOCA,tumaze kubona izina ryacu rimaze kugirwa ubucuruzi nuwiyise Major Sankara avuga ko ariwe Muvugizi wacu kandi commandment militaire yacu itaramuhaye izo nshingano, tumaze kubona izina ry’igisilikare cyacu ritangiye kwangizwa naba Rusahurira munduru bagamije kwiyererutswa kumpunzi bazishakamo indonke zimisanzu nubundi bufasha ngo zifashe FLN, tuboneyeho kubamenyeshako ingabo za FLN duhakanye kumugaragaro kontantambara twakoze yogusahura imyaka yabaturage no gutwika imodoka zabasivili,ni muri urwo rwego kandi tubamenyeshako ibivugwa na Sankara kungabo za FLN atari FLN yabitumye abikora kunyungu ze.

Ese niba  koko FLN, ivuga ko iri i Masisi, Sankara akavuga muri Nyungwe ukuri kuri ? ikindi bamwe barahakana abandi bakemeza i gitero muri Nyaruguru, nkuko  Sankara yabishyize mu matangazo , ese  ibi ntibihagije ngo buriwese  abone ukuri kubivugwa na Sankara, ubeshya ko ari mu nyungwe, ese ntibihagije ngo buri wese abone ko  aba bantu ari abajura, atari ingabo nkuko babivuga kuko n’ubundi niba banariho n’ubwo twebwe tutabyemera, ikibahuza ni  indanini, ubwicanyi n’ubusahuzi  nkuko babikoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bicaga  barangiza bagasahura bagera hirya bagasubiranamo bapfa ibyo bisahurano. Imanza zirahari za Gacaca zigaragaza uko bishe n’uko basahuye abo bishe.

AKANYUNDO ntigacana uwaka na Sankara Calixte

Birazwi neza ko ibi bisahurano aribyo byabaye nyirabayazana wo gucikamo ibice muri FLN,  amakuru Rushyashya yatohoje avuga ko ubwo bageraga mu gihugu cy’u Burundi, aba bajura bananiwe kugabana ibisahurano, bitera amakimbirane hafi kurasana, aya makuru  akavuga ko bananiwe kumvikana, hitabazwa abarundi biba iby’ubusa  kugeza aho bibaviriyemo gucikamo ibice 2, ndetse bivugwa ko  iki kibazo aricyo cyaviriyemo Nsabimana Calixte Sankara wari umuvugizi wa FLN, umaze hafi ukwezi atakivuga, yaraburiwe  irengero kuko ubu FLN iravugirwa n’umuvugizi wungirije ariwe Robert Rebero.

Ibi ariko ntagitangaza kirimo kuko abenshi muri aba ari abana ba FDLR, yasize ihekuye u Rwanda, FDLR izwiho kwica, kwiba no gusahura nkuko izi nterahamwe zanabikoze muri 94 mu Rwanda no muri Congo, aho baryaga inka z’abatutsi bagasubiranamo bakarasana.

Ubujura bwa Nsabimana Calixte Sankara si ubwa none  kuko mu  kiganiro Rushyashya yagiranye na Rangira Adrien mwene se wabo na Sankara, avuga ko Calixte ajya guhunga yagiye asahuye ibikoresho byose bya Restaurant Tam Tam yari iya mwene wabo Rangira, ibyo bikoresho  birimo ama frigo, television flate scline , ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi…yiba ndetse n’uwayikodeshaga  witwa Habimana Kizito n’umugore we Uwonkunda Clementine, bari bamugize manager agera kuri Milions3, [ 3.000.000], ninayo yahunze kuko dosiye  ye n’ubu iri  muri  CID [ RIB ] ya Polisi , baracyamushakisha.

Abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda hafi ya bose bafite amadosiye y’ubujura, muribuka dosiye ya Theogene Rudasingwa wari ushinzwe kugura ibikoresho bya Siporo n’ibyo mu gikoni muri Perezidanse,  byose yagiye abyibye, ndetse bimwe akajya abicisha mu gisenge byananiwe guca mu muryango, yaje gufatwa arafungwa, ariko Perezida Kagame aza kumubabarira. Hari n’abandi benshi nkawe Perezida Kagame yagiye yizera ariko bakamunanira, bakamuhemukira, Hari n’abandi tutavuze amazina tugikoraho itohoza  bakekwaho ubujura bwahombeje BRD, n’ubu ikaba icumbagira. Iyi nkuru tuzayibagezaho neza mu minsi iri imbere.

2018-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Dec 2024
Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Ubwanditsi 21 May 2020
#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

Ubwanditsi 08 Aug 2019
UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2018

5 Ibitekerezo

  1. KATSIBWENENE
    August 27, 201810:44 am -

    Haaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!! basahuye bank nyaruguru se? ubu kweri bashwanye kubera ibishyimbo byera Nyaruguru? yewe NZABANDORA NI MWENE SERWAKIRA

    Subiza
  2. RUGENDO
    August 27, 20183:25 pm -

    MUMBWIRE KOKO RUSHYASHYA nabanditsi bawe iyo
    mwandika inkuru mubanza kureba ibyo mwandi avant yuko bisohoka???

    ngo abuzukuru binterahamwe!!!!!mushaka kugarura umwiryane murwanda????
    nukuvuga abana bafite base bafungiye joneside yakorewe abatutsi nabo ninterahamwe??

    ibyo mwandika muracamo abanyarwanda mo kabiri !!!!mwajyiye mutwandikira ibyiza byu Rwanda aho kwandika amateshwa atandukanya abanyarwanda!!MWABUZE UBUNDI BURYO MWAKWANDIKA AHO KWANDIKA ABUZUKURU BINTERAHAMWE BAHEKUYE URWANDA!!
    RWARAKABIJE KO ARIWE WASHINZE UWO MUTWE WA FDLR KO NTACYO MUMWANDIKAHO NABO BA GATSINZI!!!!!nukuvugako abafite ababo bafungiye gereza bitinde bitebuke bazibona mugatebo kamwe nababo bafunze kuko rushyashya ibafata kimwe!!

    Subiza
    • Musengimana Jean Claude
      August 30, 20181:45 pm -

      Kuki Umuntu Avuga Ukuri Mukamurakarira Kuba Ikinyamakuru Rushyashya Gicukumbura Kikatujyezaho Amakuru Meza Nkaya Atwereka Neza Ukuri Kubiyita Ingabo Kd Arabajura Bindanini (Ibisambo Gusa) Abatiha Agaciro Nka Sankara Ukomeje Gutesha Abantu Umutwe Gusa Wowe Ubabaje Nirijambo Ko Ari Abuzukuru Ba FDRR Bitweretseko Urinyuma Ya Sankara Ariko Muribeshya Umugambi Wanyu Ntimuzawugeraho Murashaka Gusenya Ibyotwubatse Ariko Muribeshya Na Sankara Abyumve. Ubu Abanyarwanda Twari Tumaze Kwiyubaka Nyuma Yuko Interahamwe Zirusenye Twari Tumaze Kugera Heza None Inda Nini Ya Sankara Nagatsikoke Ntikifuza Ko Twatezimbere Urwatubyaye. Ahubwose Ayo Mafaranga Bapfushubusa Bayazanye Tukayubakisha Igihugu

      %

      Yewe Nanjye Ndasetsa Ayomafarangase Barayafite,

      Baba Bayafite Bagasahura Abaturage? Yewe Nabo Ntibihagije Babanze Bihaze, Reka Mbwire Sankara Nimba Arinzara Imutera Guhemukira Urwamubyaye Yaje Mumahoro Tukamuha Ibyokurya Ko Urwanda Ntacyo Tubuze Dore amail yanjye naza azambwire muhe ibyokurya ariko arekeguta ibitabapfu

      Subiza
  3. Bongwa Beatrice
    August 27, 20184:19 pm -

    Iyi nyandiko ntaho iduhishe! Umuhutu uvuze nabi ubutegetsi buriho aba umujenosideri naho umututsi bavugako yahunze yibye. Ariko se noneho abantu nka Sankara – umututsi wiciwe muri 1994 – aritwa umwana cyanga umwuzukuru wa FDLR yasize ihekuye u Rwanda!!! Uvugwa kuba yaranditse ibi ntabwo yari mu Rwanda muri 1994 ariko niwe umenya abishe n’abicwaga. Muri make iyi nyandiko iratera abantu kwemera ibyo Sankara avyga. Tureke gukomeza guca abanyarwanda mo ibice kubera inda nini kutemera ukuri. Nkurikije abantu bafungwa, bahunga, abicwa n’ababurirwa irengero dufite ibibazo mu gihugu. Kuki tutakwigira hamwe uko ibibazo byakemuka maze abarwanya ubutegetsi bakabura ibyo bitwaza?

    Subiza
  4. MAOMBI jOHN
    August 30, 201811:53 pm -

    MURABESHYA

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi  bakuru ba RNC
INKURU NYAMUKURU

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Mar 2019
Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora
Mu Rwanda

Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora

Ubwanditsi 06 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru