• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

Ubwanditsi 07 Aug 2016 IMIKINO

Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016 nibwo mu cyumba cy’inama cya MINISPOC habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe n’akanama gashinzwe imigendekere myiza y’imikino ya gisirikare igiye kubera mu Rwanda kuva kuwa 8-16 Kanama 2016.

Muri iki kiganiro niho abanyamakuru babwiriwe uko imikino izagenda ndetse n’uburyo yateguwe mbere y’igihe ndetse n’icyo iyi mikino ya gisirikare igamije.

Mu busanzwe iyi mikino yari kuzitabirwa n’ibihugu bitanu (5) birimo u Rwanda ruzakira imikino, u Burundi, Uganda, Tanzaniya na Kenya.Igihugu cy’u Burundi nticyabashije kwitabira ku mpamvu abanyamakuru batangarijwe n’umugaba w’ingaba z’u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba.

-3516.jpg

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Parick Nyamvumba

“Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bizitabira iyi mikino usibye igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi bavuze ko badashobora kwitabira iyi mikino.Bakimara kumenyeshwa igihe imikino izabera, bahise (Abarundi) bifuza ko irushanwa ryakwigizwa inyuma.Byabaye ngombwa ko ibindi bihugu bine (4) bisigaye byicara bikiga ku kibazo nyuma abanyamauryango bemeza ko nta mpamvu imikino yakwigizwayo ahubwo ko igomba kuba nta kabuza”

-3515.jpg

APR-FC

Gen Patrick Nyamvumba yakomeje avuga ko nk’u Rwanda bishimiye kwakira iyi mikino iri kuba ku nshuro yayo ya 10 kandi ko ikigamijwe ari ukunga ubumwe bw’abatuye akarere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse ko aboneyeho no kubwira ibihugu byose biri mu Rwanda ko bihawe ikaze mu Rwanda.

Imikino ya Basketball, umupira w’amaguru, Handball, Kwiruka byose biri mu cyiciro cy’abagabo ndetse na Netball (Abakobwa), niyo mikino izakinwa muri irushanwa ribumbiye hamwe abakinnyi 500 baturutse mu bihugu bine (4).
Dore uko gahunda y’imikino yose iteye:

I.Umupira w’amaguru (Football)

Tariki 8/08/2016: Rwanda vs Kenya (Stade Amahoro, 16h00′-18h00′)
Tariki 10/08/2016:Uganda vs Tanzania (Stade ya Kigali, 17h30′-19h30′)
Tariki 12/08/2016:Kenya vs Tanzania (Stade ya Kigali, 17h30′-19-30′)
Tariki 14/08/2016:Rwanda vs Uganda(Stade ya Kigali, 15h00-17h00′)

Tariki 15/08/2016:Ikiruhuko ku makipe ariko herekanwa ibikorwa by’imico y’ibihugu biri mu marushanwa.

Tariki 16/08/2016:Kenya vs Uganda (Stade ya Kigali, 15h00-17h00′)
Tariki 17/08/2016:Tanzania vs Rwanda(Stade Amahoro, 12h30′-14h30′)

APR FC niyo izaserukira u Rwanda mu mupira w’amaguru
II.Basketball(Imikino yose izabera Petit Stade Remera)

Tariki 10/08/2016:Uganda vs Kenya (15h30′-17h00′), Rwanda vs Tanzania (17h30′-19h00′)

Tariki 12/08/2016:Uganda vs Rwanda (17h3’0-19h00)
Tariki 13/08/2016:Tanzania vs Kenya(17h30′-19h00′)
Tariki 14/08/2016:Rwanda vs Kenya (17h30′-19h00′)
Tariki 16/08/2016:Tanzania vs Uganda(17h00′-19h00′)
III.Handball(Imikino izakinirwa kuri sitade Amahoro)

Tariki 10/08/2016:Uganda vs Kenya(08h00-10h00′), Rwanda vs Tanzania (10h30′-11h30′)

Tariki 12/08/2016:Tanzania vs Uganda (08h00′-10h00′)
Tariki 13/08/2016:Uganda vs Rwanda(Uganda vs rwanda(10h30′-11h30′)
Tariki 14/08/2016:Tanzania vs Kenya (10h30′-11h30′)
Tariki 16/08/2016:Rwanda vs Kenya(08h00′-10h00′)
IV.Imikino yo kwiruka(Athletisme):

Kuwa 9 Kanama 2016 saa yine (10h00′) kugeza saa sita (12h00′) nibwo hazakinwa umukino wo kwiruka n’amaguru (Cross country) aho abasiganwa yaba abagabo n’abagore bazasiganwa ku ntera ya kilometero icumi (10 KM).Amarushanwa azabera muri IPRC-Kigali (Kicukiro).

V.Netball(Imikino izabera kuri sitade Amahoro)
Tariki 10/08/2016:Tanzania vs Uganda (14h00′-15h30′), Rwanda vs Kenya(16h00-16h30′)

Tariki 12/08/2016:Rwanda vs Tanzania (14h00′-15h00′)
Tariki 13/08/2016:Uganda vs Rwanda(14h00′-15h30′)
Tariki 14/08/2016:Tanzania vs Kenya (15h30′-16h30′)
Tariki 16/08/2016:Uganda vs Kenya (14h00′-15h30′)

2016-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Ubwanditsi 06 Sep 2024
Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Sitting Volleyball.

Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Sitting Volleyball.

Ubwanditsi 18 Jun 2021
Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Ubwanditsi 10 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yakuye urujijo ku itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa
Mu Mahanga

Polisi yakuye urujijo ku itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC
INKURU NYAMUKURU

Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro
Mu Mahanga

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubwanditsi 28 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru