• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Ubwanditsi 27 Mar 2018 UBUKERARUGENDO

U Rwanda na Nigeria basinyanye amasezerano atuma Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yemererwa gukorera ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose muri Nigeria no kuhafata abagenzi ikabajyana ahandi muri Afurika.

Kuri uyu wa Mbere ibihugu byombi byasinyanye amasezerano aha uburenganzira kompanyi y’indege ya buri gihugu gukorera mu kindi.

Mu 2010 ibihugu byombi byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kwemerera RwandAir gukorera ingendo i Lagos, gusa u Rwanda rwaje gusaba ko yajya na Abuja ndetse ikajya ihahaguruka yerekeza i Accra muri Ghana.

Mu gusinya amasezerano atanga ubu burenganzira budasanzwe ku ndege z’ibihugu byombi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yasobanuye ko afite inyungu nyinshi ku bihugu byombi.

Yagize ati “Aya masezerano akaba aduha uburenganzira budasanzwe bw’uko twemerewe gukorera ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose cyo muri Nigeria, tukaba tunemerewe kuba twafata abagenzi muri Nigeria tukabajyana ku kindi kibuga icyo ari cyo cyose muri Afurika.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi bw’indege muri Nigeria, Sen.Hadi Abubakar Sirika, yashimangiye ko aya masezerano ari muri gahunda y’icyerekezo cya Afurika 2063, mu bijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gushyiraho isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege.

Yakomeje avuga ko hari inyungu nyinshi abaturage b’ibihugu byombi bazakura muri aya masezerano yaba mu guhuza umuco no mu bucuruzi.

Yagize ati “Ubwikorezi by’umwihariko bw’indege burihuta, buranoze kandi buraboneye, birahuza abantu, umuco n’isoko. Gusinya aya masezerano bizatuma abaturage bo mu Rwanda bahura n’abo muri Nigeria, bakorane ubucuruzi.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Col. Chance Ndagano, yavuze ko aya masezerano azatuma iyi sosiyete igera ku ntego yayo yo gufasha abanyarwanda, abanyafurika n’abo ku yindi migabane koroherwa n’ingendo zo mu kirere.

Yagize ati “Iyo tugiye mu bukungu, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigira ingaruka nziza mu bukerarugendo, bigiye kongera ubukerarugendo ku bihugu byombi ndetse na Afurika muri rusange, tudasize ubucuruzi.”

Ubu RwandAir igera mu byerekezo 25, izatangira kugera i Abuja muri Gicurasi uyu mwaka ndetse itangire no kugera i Accra muri Ghana.

2018-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubwanditsi 10 Dec 2024
FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Ubwanditsi 22 Dec 2025
Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Ubwanditsi 22 Apr 2019
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 07 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu
Mu Mahanga

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga
Amakuru

Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Ubwanditsi 25 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru