• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Ubwanditsi 16 Nov 2017 UBUKERARUGENDO

Guverinoma ya Zambia yashimye bikomeye ikompanyi y’indege ya RwandAir yatumye habaho kwiyongera kw’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda cyo mu majyepfo ya Afurika.

Zambia Daily Mail ivuga ko ubwo mu mpera z’icyumweru gishize Abanyarwanda basangiraga n’abo muri iki gihugu, Minisitiri w’Ubukerarugendo n’ubugeni Jean Kapata yavuze ko kuva mu 2015 RwandAir yafungura inzira y’ikirere hagati y’ibihugu byombi byatanze umusaruro.

Kapata yagize ati “Ibihugu byombi bifite byinshi byiza bikurura ba mukerarugendo bashobora kwifashisha iyi kompanyi. Ibikorwa by’ubukerarugendo muri Zambia no mu Rwanda bizajya bigerwaho ku buryo bworoshye na ba mukerarugendo bashaka kureba ibintu bitandukanye kandi bazajya bifashisha RwandAir.”

Yakomeje avuga ko RwandAir yongereye ubuhahirane kandi ikagaba igiciro cy’urugendo bityo ibihugu byombi bikongera ibikorwa by’ubucuruzi hagati yabyo.

Yagize ati “Nashakaga gushishikari RwandAir gukomeza kwamamaza ibikorwa byayo yifashishije ibikurura ba mukerarugendo mu bihugu byombi kugira ngo irusheho guhangana n’izindi kompanyi.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Abel Buhunga avuga ko u Rwanda rufite icyerekezo cyo kwagura ibikorwa byarwo mu karere.

Yagize ati “U Rwanda ruri kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo kandi byagaragaye ko ubukerarugendo ari kimwe mu by’ingenzi aho u Rwanda rufite icyerekezo cyo kuba ahantu haganwa na benshi mu kwakira inama zikomeye, amamurikagurisha n’ibindi.”

Amb Buhungu akomeza avuga ko umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi ubifashijwemo na n’ingendo zihoraho za RwandAir bituma habaho ubushuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati “Igihugu cyacu kirashimira Guverinoma ya Zambia kuba yaremereye RwandAir uburenganzira bwo gukorera muri Zambia.”

Ukuriye RwandAir muri Zambia, Glyden Mungaila avuga ko muri gahunda y’iyi kompanyi yo kwagura ibikorwa byayo, bateganya kwakira indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737- 800NG bityo bikongera umubare w’ingendo kuko hari benshi babisaba haba ku mugabane wa Afurika ndetse no mu Burayi.

2017-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

Ubwanditsi 07 Nov 2019
Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

RUSHYASHYA 14 Jul 2026
FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Ubwanditsi 22 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari
Amakuru

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari

Ubwanditsi 25 Mar 2023
Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Ubwanditsi 31 May 2018
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi
Amakuru

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru