• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Ubwanditsi 31 May 2018 IMIKINO

Rayon Sports ifite akazi gakomeye ko gutsinda imikino y’ibirarane yagize mu gihe yakinaga amarushanwa nyafurika, yatsinze AS Kigali kuri uyu wa Gatatu, biyihesha umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo no kugabanya ikinyuranyo na APR FC ya mbere.

Nyuma y’uko ikirarane cya mbere ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi Rayon Sports ibonye amanota atatu iteye mpaga Miroplast FC; icya kabiri nabwo yatahanye intsinzi imbere ya AS Kigali nayo iri mu rugamba rwo gushaka igikombe, iyitsinze igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

Muri uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi, umutoza Ivan Minnaert utari ufite rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala, yatunguranye afata icyemezo cyo kubanza mu kibuga Mugisha Gilbert wari umaze igihe kinini adakina, atari uko hari ikibazo afite ahubwo kuko nta cyizere yagirirwaga.

Uyu musore ukiri muto waguzwe avuye muri Pépinière FC kimwe na bagenzi be bakinnye neza mu gice cya mbere ariko AS Kigali nayo yari yaje ishaka amanota ku buryo bukomeye.

AS Kigali yanyuzagamo igakina neza ndetse ba rutahizamu bayo, Ndarusanze Jean Claude na Frank Kalanda babona uburyo bwo gutsinda imbere y’izamu rya Bakame bagenda babupfusha ubusa.

Igice cya mbere kigana ku musozo, myugariro Usengimana Faustin yagize ikibazo cy’imvune ariko ntiyasohoka mu kibuga na Mugisha François akubitana umutwe na Bishira Latif akomereka ku mutwe, arapfukwa akomeza gukina iminota 45 irarangira.

Mugisha Gilbert wari wakinnye neza mu gice cya mbere yaje kubyaza umusaruro umupira wari utakajwe na Ally Niyonzima ku munota wa kabiri gusa w’igice cya kabiri.

Uyu musore yacenze n’umunyezamu, atsinda igitego cyahagurukije abafana bari bakubise buzuye Stade ya Kigali.

Ivan Minnaert yahise akora impinduka Usengimana ajya hanze hinjira Rwatubyaye Abdul wagiye gufatanya na Manzi Thierry na Ange Mutsinzi kurinda izamu nyuma akora n’impinduka mu basatira izamu Ismaila Diarra asimbura Mbondi Christ kugira ngo bashake igitego cya kabiri cy’umutekano.

AS Kigali nayo itigeze icika intege, yakomeje gusatira izamu rya Bakame nawe agakoresha inararibonye rye ry’imyaka irenga icumi akina, agatinza umukino gake gake aryama kugira ngo agabanye igitutu ku ikipe ye.

Ku mpande zombi abatoza bakoze impinduka, Ndahinduka Michel asimbura Kalanda Frank ku rwa AS Kigali, Muhire Kevin afata umwanya wa Mugisha François ku rwa Rayon Sports ariko ntihagira n’imwe itsinda igitego, iminota 90 irangira ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino byujuje imyaka itatu ishize AS Kigali idakura amanota atatu kuri Rayon Sports muri shampiyona ndetse bituma ikomeza kwigarurira n’icyizere mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Rayon Sports yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 43 iwambuye Kiyovu Sports ifite 41.

Mu gihe iyi kipe igisigaranye ibirarane bitatu harimo icyo izakina na Police FC ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 kuri Stade ya Kigali, icyo izakiramo Amagaju FC tariki 5 Kamena 2018 kuri Stade Amahoro n’icyo izasuramo Musanze FC tariki 8 Kamena 2018, irarushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi ikarushwa na AS Kigali atanu.

Niramuka ibashije gutsinda ibirarane byose izagira amanota 52 na APR FC nitsinda ikirarane izahuramo na Police FC tariki 10 Kamena 2018 izagire amanota 53 bivuze ko hagati yazo haba hasigayemo inota rimwe.

Abakinnyi ku mpande zombi basuhuzanya mbere y’umukino

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Irambona Eric wa Rayon Sports agerageza gucenga myugariro wa AS Kigali, Kayumba Soter

Kwizera Pierrot agundagurana na Ally Niyonzima wa AS Kigali

Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi

Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yarebye uyu mukino ari kumwe n’umufana wa Yanga FC yo muri Tanzania

Abafana benshi barebye uyu mukino

Abafana ba AS Kigali bari bashyigikiye ikipe yabo

Umutoza Ivan Minnaert na Mugisha Gilbert watsinze igitego cy’intsinzi cya Rayon Sports

Umufana wa Rayon Sports uzwi nka “Wanyanza” yari yitwaje gitari

Umurindi w’abafana ba Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame ahoberana n’Umutoza we Ivan Minnaert nyuma y’umukino

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana nyuma y’umukino batsinze AS Kigali

Rwatubyaye Abdul yongeye kugaruka mu kibuga

Shaban Hussein Tchabalala utagaragaye mu mukino wa AS Kigali yari yazanye impanga ze ku kibuga

Amafoto: IGIHE

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Ubwanditsi 10 May 2021
Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Ubwanditsi 07 Oct 2023
AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 25 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa guhindura imyitwarire
Mu Mahanga

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa guhindura imyitwarire

Ubwanditsi 07 Oct 2016
APR FC ntibashije kurenga umutaru mu marushanwa ya CAF Champions League
IMIKINO

APR FC ntibashije kurenga umutaru mu marushanwa ya CAF Champions League

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose
POLITIKI

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Ubwanditsi 15 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru