• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Ubwanditsi 31 May 2018 IMIKINO

Rayon Sports ifite akazi gakomeye ko gutsinda imikino y’ibirarane yagize mu gihe yakinaga amarushanwa nyafurika, yatsinze AS Kigali kuri uyu wa Gatatu, biyihesha umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo no kugabanya ikinyuranyo na APR FC ya mbere.

Nyuma y’uko ikirarane cya mbere ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi Rayon Sports ibonye amanota atatu iteye mpaga Miroplast FC; icya kabiri nabwo yatahanye intsinzi imbere ya AS Kigali nayo iri mu rugamba rwo gushaka igikombe, iyitsinze igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

Muri uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi, umutoza Ivan Minnaert utari ufite rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala, yatunguranye afata icyemezo cyo kubanza mu kibuga Mugisha Gilbert wari umaze igihe kinini adakina, atari uko hari ikibazo afite ahubwo kuko nta cyizere yagirirwaga.

Uyu musore ukiri muto waguzwe avuye muri Pépinière FC kimwe na bagenzi be bakinnye neza mu gice cya mbere ariko AS Kigali nayo yari yaje ishaka amanota ku buryo bukomeye.

AS Kigali yanyuzagamo igakina neza ndetse ba rutahizamu bayo, Ndarusanze Jean Claude na Frank Kalanda babona uburyo bwo gutsinda imbere y’izamu rya Bakame bagenda babupfusha ubusa.

Igice cya mbere kigana ku musozo, myugariro Usengimana Faustin yagize ikibazo cy’imvune ariko ntiyasohoka mu kibuga na Mugisha François akubitana umutwe na Bishira Latif akomereka ku mutwe, arapfukwa akomeza gukina iminota 45 irarangira.

Mugisha Gilbert wari wakinnye neza mu gice cya mbere yaje kubyaza umusaruro umupira wari utakajwe na Ally Niyonzima ku munota wa kabiri gusa w’igice cya kabiri.

Uyu musore yacenze n’umunyezamu, atsinda igitego cyahagurukije abafana bari bakubise buzuye Stade ya Kigali.

Ivan Minnaert yahise akora impinduka Usengimana ajya hanze hinjira Rwatubyaye Abdul wagiye gufatanya na Manzi Thierry na Ange Mutsinzi kurinda izamu nyuma akora n’impinduka mu basatira izamu Ismaila Diarra asimbura Mbondi Christ kugira ngo bashake igitego cya kabiri cy’umutekano.

AS Kigali nayo itigeze icika intege, yakomeje gusatira izamu rya Bakame nawe agakoresha inararibonye rye ry’imyaka irenga icumi akina, agatinza umukino gake gake aryama kugira ngo agabanye igitutu ku ikipe ye.

Ku mpande zombi abatoza bakoze impinduka, Ndahinduka Michel asimbura Kalanda Frank ku rwa AS Kigali, Muhire Kevin afata umwanya wa Mugisha François ku rwa Rayon Sports ariko ntihagira n’imwe itsinda igitego, iminota 90 irangira ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino byujuje imyaka itatu ishize AS Kigali idakura amanota atatu kuri Rayon Sports muri shampiyona ndetse bituma ikomeza kwigarurira n’icyizere mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Rayon Sports yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 43 iwambuye Kiyovu Sports ifite 41.

Mu gihe iyi kipe igisigaranye ibirarane bitatu harimo icyo izakina na Police FC ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 kuri Stade ya Kigali, icyo izakiramo Amagaju FC tariki 5 Kamena 2018 kuri Stade Amahoro n’icyo izasuramo Musanze FC tariki 8 Kamena 2018, irarushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi ikarushwa na AS Kigali atanu.

Niramuka ibashije gutsinda ibirarane byose izagira amanota 52 na APR FC nitsinda ikirarane izahuramo na Police FC tariki 10 Kamena 2018 izagire amanota 53 bivuze ko hagati yazo haba hasigayemo inota rimwe.

Abakinnyi ku mpande zombi basuhuzanya mbere y’umukino

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Irambona Eric wa Rayon Sports agerageza gucenga myugariro wa AS Kigali, Kayumba Soter

Kwizera Pierrot agundagurana na Ally Niyonzima wa AS Kigali

Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi

Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yarebye uyu mukino ari kumwe n’umufana wa Yanga FC yo muri Tanzania

Abafana benshi barebye uyu mukino

Abafana ba AS Kigali bari bashyigikiye ikipe yabo

Umutoza Ivan Minnaert na Mugisha Gilbert watsinze igitego cy’intsinzi cya Rayon Sports

Umufana wa Rayon Sports uzwi nka “Wanyanza” yari yitwaje gitari

Umurindi w’abafana ba Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame ahoberana n’Umutoza we Ivan Minnaert nyuma y’umukino

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana nyuma y’umukino batsinze AS Kigali

Rwatubyaye Abdul yongeye kugaruka mu kibuga

Shaban Hussein Tchabalala utagaragaye mu mukino wa AS Kigali yari yazanye impanga ze ku kibuga

Amafoto: IGIHE

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Ubwanditsi 31 Oct 2025
Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ubwanditsi 17 Nov 2022
FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet  imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago

FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago

RUSHYASHYA 07 Aug 2026
Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Ubwanditsi 20 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani
ITOHOZA

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Ubwanditsi 10 Jan 2017
RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga
UBUKUNGU

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?
ITOHOZA

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ubwanditsi 30 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru