• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 05 Mar 2018 IMIKINO

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Espoir  ku munsi w’ejo warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 3 ku busa bituma ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 24.

Uyu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC, wari umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.

Rayon Sports yongeye kwereka abafana bayo wa mupira bakunda wo gusatira ndetse no guhererekanya cyane. Ibi ni nabyo byajr gutuma banatsinda ibitego byinshi, gusa Espoir yabanje kwihagararaho ihagarika ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Christ Mbondi na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Gusa ku munota wa 42 Mbondi yahise ayitsinda igitego cya mbere ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel usanga Manzi Thierry awukoraho awuhereza Mbondi ahita atera ishomu mu izamu atsinda igitego cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye ku gitego kimwe cya Rayon Sports, igice cya kabiri kigitangira Muhire Kevin yahise asimbura Manishimwe Djabel.

Kevin yahise ahurirana n’ikosa rya Espoir maze arihannye atera umupira mwiza imbere y’izamu maze Caleb ashyiraho umutwe atsinda igitego cya kabiri.

Umukino wakomeje gukomeza Rayon Sports isatira cyane ibifashinjwemo na Muhire Kevin wahise uyobora umukino neza ariko na Espoir ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu Rayon Sports ari nako abatoza bombi bakora impinduka mu bakinnnyi.

Umupira wenda kurangira ku munota wa 92 Nyandwi Sadam wakinnye neza uyu mukino yahinduye umupira imbere y’izamu rya Espoir maze Christ Mbondi atsinda igitego cya 3 kikaba icya 2 kuri we.

Rayon Sports yarangije umukino itsinze ibitego 3 ku busa bwa Espoir , uyu wari umukino wa mbere umutoza Ivan Jacky Minnaert yicaye ku ntebe y’ubutoza kuva yahabwa akazi ko gusimbura Kerekezi Olivier.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa mbere n’amanota 24 inganya na Kiyovu Sports ariko Rayon Sports ikaza imbere kuko yatsinze umukino wabahuje ndetse ikanazigama ibiteho byinshi 9 mu gihe Kiyovu izigamye ibitego 6.

Uyu mukino kandi warebwe n’abakinnyi b’ikipe ya Mamelod Sundowns izakina na Rayon Sports kuwa gatatu mu marushanwa ya Champions League.

Abakinnyi nka Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Nyandwi Saddam, Eric Irambona Gisa, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, Mugisha Francois, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mbondi nibo Rayon Sports yabanje mu kibuga.

2018-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayitaba Jean Bosco wakiniraga AS Kigali yatijwe amezi atandatu muri Police FC

Kayitaba Jean Bosco wakiniraga AS Kigali yatijwe amezi atandatu muri Police FC

Ubwanditsi 30 Dec 2022
Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

RUSHYASHYA 28 Apr 2026
APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda

APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urusasu  ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila
Mu Rwanda

Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Ubwanditsi 20 Dec 2016
RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa
Mu Rwanda

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Amagambo atangaje ya Twagiramungu  ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘
Mu Rwanda

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Ubwanditsi 13 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru