• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Ubwanditsi 18 May 2018 Mu Mahanga

Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania zihangayikishijwe n’abantu zitazi bavuga Ikinyarwanda bari kwinjira muri iyi nkambi, aho zi mpunzi zinenga abashinzwe umutekano mu nkambi kurebera ibyo bintu .

Izi mpunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi y’Impunzi ya Nduta ziremeza ko aba bantu batangiye kugera mu nkambi ku Cyumweru, itariki 13 Gicurasi.

Aba ngo bakaba barinjiye mu nkambi baherekeje umuvugabutumwa wari wagiye kuvuga ubutumwa mu nkambi, ariko batandukana itsinda rimwe rijya mu kabari kamwe irindi rijya mu kandi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa RPA iravuga ko itsinda rimwe ryagiye mu kabari k’uwitwa Mwarabu, irindi rikajya ahitwa kwa Mushongore. Utu tubari twose ngo tukaba ari utw’umukuru w’Abasungusungu witwa Samuel nk’uko abahaye amakuru iki kinyamakuru babyemeza.

Mu ijoro ryo kuri icyo cyumweru nk’uko inkuru ikomeza ivuga, abo bantu batazwi bayoboje inzira ijya muri zone ya 12 yo mu nkambi, ari naho impunzi z’Abarundi zumvise ko bavuga Ikinyarwanda.

Ngo icyateye impungenge cyane impunzi ariko, ngo ni uko uwo bivugwa ko ari umuvugabutumwa wazanye n’abo bantu yaje kugenda ariko bo bagasigara mu nkambi.

Ni mu gihe ngo kandi mu nkambi ya Mtendeli impunzi zimaze kuhafatira abantu 5 bavuga Ikinyarwanda, impunzi zivuga ko ari Interahamwe,ngo bashobora kuba baratumwe kwica abantu badashaka kwiyandikisha ngo batahe ku bushake iwabo mu Burundi.

Impunzi zihangayikishijwe n’umutekano wazo zikaba zaragejeje iki kibazo ku bazishinzwe ariko ngo nta kirakorwa zikaba zisaba kwizezwa umutekano wazo.

Ese uyu muvugabutumwa hari aho yaba ahuriye n’agatsiko mu minsi yashize kafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania bakisobanura ko ari impunzi z’Abanyarwanda zari zigiye mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Burundi ariko zinyuze muri Tanzania?

Bisobanuye gutyo nyamara ku rundi ruhande bivugwa ko bari bagiye mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse batabwa muri yombi na n’ubu baracyari mu maboko y’ubutebera bwa Uganda.

 

2018-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga

Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 18 Jul 2022
Huye :   Alexandre Kayiranga  yaguye  mu mpanuka ikomeye

Huye : Alexandre Kayiranga yaguye mu mpanuka ikomeye

Ubwanditsi 04 Aug 2016
CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Intareyakanwa
    May 20, 20185:25 pm -

    Ariko umunyarwanda yabaye ikibazo ku bantu bose pe!

    ese kuki iyo bavuze umunyarwanda humvikana ubwicanyi cg abicanyi?

    iki ni ikibazo gikomeye twagakwiye kwikuraho kuko niba isura u Rwanda n’abanyarwanda dufite ari ubwicanyi ndetse n’abicanyi , turagowe kuko hose iherezo ryacu ni ukwicwa tuzira ubusa kubera ubutegetsi bubi bwaduteje aka kaga kose mwumva!

    1 U munyarwanda= Umuhutu= Interahamwe
    2. Umunyarwanda = Umututsi= Inyenzi

    Aba bose bakaba bahurira ku izina rimwe rusange ariryo ‘ABICANYI RUHARWA ‘

    Tubyumve kimwe kuko niko biri!

    Mureke twicarane turebe uko twakemura iyi batisimu twabatijwe kubera ububwa ,ubugome,urwango, ubwicanyi bwacu kuko nta munyarwanda shyashya ubaho n’umwe niko Uwiteka Imana ivuga!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi
ITOHOZA

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema
Mu Mahanga

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru