• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga

Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga

Ubwanditsi 20 Apr 2016 Mu Mahanga

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Dr. Jacques Bihozagara wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2016, amasengesho yo kumusabira yabereye mu rusengero rwa St Etienne mu Biryogo. Nyuma umurambo we washyinguwe mu irimbi rya Rusororo, ahari imbaga y’abantu benshi, umuryango n’ inshuti cyane cyane abo babanye mu gihugu cy’u Burundi, abo bakoranye, abayobozi batandukanye b’igihugu barimo Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi Francois Ngarambe, Bernard Makuza Perezida wa Sena, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Gen. James Kabarebe Minisitiri w’ingabo z’igihugu n’abandi…

Mu irimbi rya Rusoro nta magambo menshi ya havugiwe uretse bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo aho Jacques Bihozagara akomoka bahawe ijambo bavuga ibikorwa by’iterambere Bihozagara yabagejejeho birimo kubashishikariza gutura mu midugudu no kubakorera ubuvugizi bakagezwaho Amazi meza, bakaba bashimye imyitwarire ya bihozagara muri Politiki cyane ko yabaye umwe mu babohoye iki gihugu.

-2682.jpg

Umurambo wa Bihozagara mu rusengero rwa St Etienne mu Biryogo

Mu rusengero rwa St Etienne mu Biryogo hagaragaye Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nawe witabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Ambasaderi Bihozagara. Ariko akaba atabashije kujya ku mushyingura mu irimbi rya Rusororo.

-2681.jpg

Mukuru wa Jacques Bihozagara na Madame we

-2683.jpg

Uwo mu nyamahanga ni umukwe wa Bihozagara uba muri Canada na Madame we

Mu rusengero, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe yavuze ko Bihozagara yari umuntu w’ingenzi ku gihugu, aho mbere ya 1994 yari yarahawe akazi ko kwigisha amahame ya FPR mu ntara yitwaga ‘B’ mu Burundi, aza no gukora imirimo ya dipolomasi mu Bihugu by’u Burayi.

-2680.jpg

Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi Francois Ngarambe

Yavuze ko Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kuzirikana ko yari umuntu w’ingirakamaro.

Ati ‘‘Jacques Bihozagara agiye yari agikenewe, umuryango wa FPR Inkotanyi ubuze intore. Tuzahora tumwibukira ku bikorwa bye, Intore ntipfa, iratabaruka.”

Dr Bihozagara yaguye muri gereza mu Burundi mu byumweru bitatu bishize, icyaba cyara muhitanye kikaba cyagizwe ibanga nubwo Polisi y’u Rwanda yarangije gutanga ibisubizo by’ibizamini ( Autopsy) ku murambo we. Muri uyu muhango kandi hirinzwe amagambo ayo ariyo yose yavugwa ku igihugu cy’u Burundi yaguyemo, kimwe mu bintu byatangaje abitabiriye uyu muhango.

Bihozagara yavukiye mu Rugarama muri Nyaruguru kuwa 25 Gashyatare 1945, mu muryango w’abana 12, abahungu 8 n’abakobwa bane.

Yakuye doctorat muri RDC mu buvuzi bw’amatungo mu 1979. Yagiye kwihugura mu Budage mu gihe cy’imyaka ibiri mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo.

Mu 1994 yabaye Minisitiri wo gucyura impunzi nyuma yaho aba uw’umuco na siporo, mu 1999 aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, akomereza mu Bufaransa, mu 2003 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umwanditsi wacu

2016-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 07 Feb 2025
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Ubwanditsi 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri
ITOHOZA

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Ubwanditsi 18 Jan 2017
Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame
INKURU NYAMUKURU

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi
ITOHOZA

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 03 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru