• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Editorial 21 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) nizo zifite inshingano zikomeye zo kurinda umukuru w’igihugu ariwe President Faustin-Archange Touadera. Izo ngabo kandi zirinda ibikorwa bya LONI n’abayobozi bakuru bayo muri icyo gihugu. Usibye kurinda abaturage bari muri icyo gihugu kinini cyane, ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda umurwa mukuru Bangui, akazi bakora neza kugeza uyu munsi .

Zakumiriye ibitero byagabwe n’inyeshyamba kuri uwo mu rwa mukuru, zikaba zikomeje kugarura amahoro nubwo abanzi b’amahoro badashaka Guverinoma ya Bangui bakomeje gutera ubwoba abaturage bicyo gihugu. Ituze ryagarutse muri uwo mugi aho inzu z’ubucuruzi zifunguye, ni akazi katoroshye.
Indangagaciro n’ubunyamwuga buranga ingabo z’u Rwanda, bukaba bukomoka ku mateka y’igihugu cyazo cy’u Rwanda, ntabwo zizatuma inyeshyamba zibona icyuho cyo kubuza abaturage umutekano. Nkuko bitangazwa na Loni, Ingabo z’u Rwanda zicunze neza amarembo agera kuri atatu yinjira mu mugi wa Bangui zifatanyije n’ingabo zicyo gihugu mu gukumira ibitero byagabwa kuri uyu mugi.
Mu cyumweru gishize, ingabo zibumbiye mucyitwa Coalition of Patriots for Change (CPC) zikaba ziyobowe nuwahoze ari Perezida wicyo gihugu Francois Bozize, zagabye igitero ku mugi wa Bangui zikoresheje inzira eshatu ariko icyo gitero kiburizwamo. Inyeshyamba zigera kuri 37 zarishwe naho eshanu zifatwa mpiri. Umukuru wazo Francois Bozize yashyizwe ku rutonde rw’abanyabyaha na LONI aho imushinja gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umudendezo w’igihugu cya Centrafrique hagendewe ku bikorwa bye byo gushyigikira umutwe witwara gisirikari wa Anti-Balaka mu mwaka wa 2013.

Bozize kandi arashakishwa na Leta y’igihugu cye kuko yamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2013, zimushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu aho yahamagariraga abantu gukora Jenoside. Ubwo igihugu cye cyateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ayabadepite tariki ya 27 Ukuboza 2020, Bozize yifashishije abacanshuro bashaka kuyaburizamo. Gusa ingabo za Loni zabashije kuburizamo uyu mugambi abaturage bitabira ku bwinshi amatora.

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini muri aya amatora

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini muri aya matora kugirango abashe kuba. Hari tariki ya 27 Ukuboza 2020 kandi Bozize n’abacanshuro be bari bagambiriye kuyaburizamo. Baracyagaba ibitero ku murwa mu kuru kugirango Bangui ikomeze kuba mu kaduruvayo.
Mu mugi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zonyine zibasha kugenda n’amaguru zicunga umutekano aho izindi ngabo zikomoka mu bindi bihugu zikoresha imodoka.

Mu kwezi gushize Umukuru w’Ingabo za MINUSCA Lt Gen Sidiki Traore yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zikora kinyamwuga ku rugero rwo hejuru zikaba zikenewe mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Nibo twizeye kandi ubunararibonye bafite buzafasha mu kugarura amahoro muri iki gihugu”

Mu mpera z’umwaka ushize, u Rwanda rwasubije ubusabe bwa Centrafrique bwasabaga ubufasha bwa gisirikari. Maze u Rwanda rwohereza ingabo muri icyo gihugu hagendeye ku masezerano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe zagombaga kurinda ingabo z’umuryango w’abibumbye zari ziri kugabwaho ibitero n’inyeshyamba ndetse no kurinda abaturage mu mugi wa Bangui n’ahandi

2021-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Editorial 11 Mar 2019
Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Editorial 21 Aug 2019
Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Editorial 23 Sep 2019
AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5

AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5

Editorial 10 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru