• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Kirehe: Umubyeyi yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Kirehe: Umubyeyi yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Ubwanditsi 24 Feb 2016 IMIKINO

Umubyeyi w’imyaka 41, yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ifatanye mu bitaro bikuru bya Kirehe, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016.

Uyu mubyeyi yari yaje muri ibi bitaro aturutse ku kigo Nderabuzima cya Nyamugari.
Umuforomo witwa Anasthase Iyamuremye wabyaje uyu mubyeyi yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uyu mwana w’umukobwa yavutse afite imitwe ibiri n’amajosi abiri, bityo ko batakwemeza ko ari abana b’impanga kuko igihimba ari kimwe.

Yagize ati “Ni umwana umwe ariko afite imitwe ibiri n’amajosi abiri ni ukuvuga ngo arahurira ku gice cyo hepfo. Yavutse iri joro nyina abazwe.”

-2259.jpg
Dore nguyu umwana wavutse

Uyu muforomo yavuze ko bateganya guhita bohereza uyu mwana mu bitaro bindi bifite ubushobozi bwisumbuyeho ngo barebe icyahita gikorwa, ati “Twateganyaga guhita tumwohereza mu bindi bitaro kuko igihimba cye kuko gifatanye ntabwo twe twabasha kumenya niba ari bantu bafite umutima umwe cyangwa se bafite imitima ibiri, cyangwa se bafite ibihaha by’abana babiri.”

Tumubajije uko umubyeyi yabyakiriye, uyu muforomo yagize ati “Twabimusobanuriye, tumwereka n’abo bana arabyakira ariko yavuze ko ibyo ari ubwa mbere bimubayeho.”
Umuforomo avuga ko ubusanzwe habaho ko abana babiri bashobora kuvuka bafatanye imitwe, ariko bakagira ibihimba by’abantu babiri, bitandukanye n’uko uyu mwana yavutse.

Yagize ati “Ubundi twe twabyize mu masomo ko hari ubwo abana bavuka ari babiri bafatanye, ariko bagafatana ari babiri nyine bafite amaguru ane, n’amaboko ane wumva nyine ko ari abana babiri ariko ibi byo ni ubwa mbere mbibonye kuko twavuga ko ari abana babiri ariko nabo ntabwo buzuye.”

Uyu mubyeyi asanzwe afite imbyaro enye, uyu ni uwa gatanu.
Gusa uyu muforomo yabwiye Iki Kinyamakuru ko uyu mwana nta mahirwe afite yo gukomeza kubaho.

M.Fils

2016-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 16 Mar 2021
Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma

Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma

RUSHYASHYA 26 May 2026
Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Ubwanditsi 02 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara
Amakuru

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025
“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
INKURU NYAMUKURU

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ubwanditsi 13 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru