• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Ubwanditsi 10 Nov 2017 IMIKINO

Umwe mu bakinnyi 18 b’Abanyarwanda uzitwara neza kurusha bagenzi be muri Tour du Rwanda 2017, yashyiriweho igihembo cya moto ifite agaciro ka miliyoni 1,390,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iri siganwa Mpuzamahanga risigaje umunsi umwe n’amasaha kugira ngo ritangire kuzenguruka mu duce dutandukanye, u Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi 15 bakina mu izina ryarwo hiyongereyeho n’abandi Banyarwanda babatu, Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Ndayisenga Valens bakina nk’ababigize umwuga mu makipe yo hanze.

Nk’uko Ferwacy yabitangaje binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ikigo cya Rwanda Motorcycle Company gikora moto z’inyarwanda zifite n’amazina y’ikinyarwanda cyashyizeho igihembo cy’imwe muri zo yitwa Inziza 125 ifite agaciro ka miliyoni 1,390,000 Frw ku Munyarwanda uzigaragaza cyane.

Iri tangazo rigira riti “Rwanda Motorcycle Company, izatanga Moto yitwa Inziza 125 ku Munyarwanda uzarusha abandi muri Tour du Rwanda 2017. Iyo moto ifite agaciro ka miliyoni 1,390,000 Frw izatangwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa.”

Moto z’uru ruganda ni nazo zizakoreshwa muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka bikaba ari ku nshuro ya mbere hagiye kwifashishwa moto zikorerwa mu Rwanda kuko ubusanzwe zakurwaga hanze y’igihugu.

Si iyi moto nk’igihembo cyihariye ku bakinnyi b’Abanyarwanda kuko hari ibindi bitangwa umunsi ku munsi bihabwa uwaje imbere byose mu rwego rwo kubongerera imbaraga.

Abakinnyi 15 bazakinira u Rwanda bagabanyije mu makipe atatu barimo Nsengimana Jean Bosco, Uwizeye Jean Claude, Byukusenge Patrick, Ukiniwabo René Jean Paul na Munyaneza Didier bazaba bari mu Ikipe y’Igihugu; Uwizeyimana Bonaventure, Gasore Hategeka, Ruberwa Jean, Nduwayo Eric na Nizeyimana Alex bari muri Benediction na Hakiruwizeye Samuel, Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude, Jimmy Uwingeneye na Tuyishimire Ephraim ba Les Amis Sportif.

Areruya Joseph wabaye uwa kane umwaka ushize na Mugisha Samuel wabaye umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi bazakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo naho Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda iheruka akazakinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche.

2017-11-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Ubwanditsi 19 Aug 2025
Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023

Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023

Ubwanditsi 09 Jun 2022
AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania

AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania

Ubwanditsi 09 Jul 2024
Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Ubwanditsi 14 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame
Mu Rwanda

Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC
Amakuru

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022
Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.
ITOHOZA

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ubwanditsi 20 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru