• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Ubwanditsi 04 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Ku wa kabiri tariki ya 29 Mutaram 2019, ikinyamakuru  the Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda cyanditse inkuru igira iti, “Ntidushishikajwe  n’inyungu gusa,” cyivuga ku ruganda rukora itabi rwa Rujugiro.”

Muri iyi nkuru Tribert Ayabatwa Rujugiro  agaragazwa nk’uwicisha bugufi kandi ushishikajwe n’ibikorwa by’ubugiraneza , ushyira inyungu mbere y’ibindi byiza byose, kandi uharanira imibereho myiza y’abaturage, nka ba Bill Gates na Michael Bloomberg.

Rujugiro si Michael Bloomberg.  Ibi bikaba bibigaragaza.

Rujugiro  avavuga ko uruganda isosiyete ye yahoze ari isosiyete yo ku rwego rwa Afurika, aho kuba isosiyete yo mu Rwanda” akanakomeza avuga uruhare rwe rukomeye iyo sosiyete yagize mu kunganira imibereho myiza y’abatuye uyu mu gabane.”

Ni ngombwa ko rubanda bamenya ishusho ye nyakuri, n’uburyo yaje kugera ku ntambwe ariho mur’iki gihe .

Nibyo koko Rujugiro yatangiye ubucuruzi bwe muri za 1970 mu gihugu cy’UBurundi. Ni naho yaje kuzamukira mu rwego rw’ubucuruzi.

Ni muri iyi micururize akesha ubuhangange nk’umuherwe ingero zimwe na zimwe zirabigaragaza.

Rujugiro yize kuva hakiri kare ko imiterere y’igihugu ishobora gutuma yatera  imbere k’umuntu mu rwego rwo kwigwizaho imitungo  cyangwa ku muntu ku giti cye ndetse no kugera ku rwego rw’inganda.

Mu gihugu cyitarangwamo imiyoborere myiza ndetse  cyibaza ku birebana n’uko amafaranga akoreshwa, biroroshye guca mu rihumye inzego zibishinzwe akivaniramo aye ntagikurikirana.

Cyane akaba yarabishobojwe no gucudika n’abanyapolitiki ndetse n’abategetsi  ibi akaba yarabikoraga amaze kubica mu mutwe, abamenyereza ruswa, mu gihugu cyirangwa na bene iriya mikorere, bikaba bishoboka ko nta piganwa yashoboraga guhura naryo no kuba yararebanaga akana ko mu jisho n’abategetsi bo muri icyo gihugu, ndetse no gukwepa imisoro.

Nguwo Rujugiro  n’abategetsi b’UBurundi bari amazi n’ifu , cyane cyane agatsiko kari kegereye Perezida Jean Baptiste Bagaza wigeze gutegeka icyo gihugu mu gihe cy’imyaka icumi (10) muri za  1970.

Abarundi bakaba  bari bakennye, ariko Rujugiro  na banywanyi be b’abategetsi bari mu mudendezo. Muri make,  ibi nibyo byatumye aba icyitegererezo mu rwego rw’ubucuruzi.

Kuba rero ubucuti bwa Rujugiro na Bagaza bwari ntagererenywa byaje kumuviramo kurebana ayingwe na Buyoya waje gusimbura Bagaza.

Hamwe n’uwahoze ari minisitiri w’imari Albert Muganga ndetse n’uwahoze ari minisitiri w’ubucukuzi na mine Isidore Nyaboya, akaba yaraje gufungirwa muri gereza ya Bubanza.

Muri Werurwe 1990, Rujugiro yaje kugambana n’abasirikare  baroga abari barinze gereza n’uko uwo mu ofisiye na Rujugiro bahungira mu gihugu cya Afurika y’Amajyepfo, aho uwo mu ofisiye yaje gupfira mu rupfu rw’amayobera rwari rutewe na agisida.

Aho muri Afurika yepfo icyo Rujugiro yita “Pan Africanism” niho cyaje gushingira imizi. Ubwo bucuruzi yari yakuye mu Burundi, ari nako yacengeraga abategetsi bo muri Afurika yepfo.

Mu gitabo cye,“ Abakozi bo muri Perezidansi: Abo bari bashyigikiye Zuma mu butegetsi ndetse na nyuma yo gusohoka muri gereza,” Umunyamakuru wo muri Afurika Yepfo Jacques Pauw,  agaragaza  abagurisha itabi ryakorwaga na n’uruganda rwa Rujugiro mu gihugu cya Afurika yepfo agaragaza neza ukuntu Rujugiro ari inkingi ya mwamba muri magendo y’itabi muri icyo gihugu.”

“Kugurisha itabi ku buryo bwa magendo ntibituma igihugu gihomba imisoro n’amahoro, ahubwo bituma n’ibindi byaha bitamenyekana, nko gucuruza ibiyobyabwenge, magendo n’icuruzwa ry’abantu ”

Nyamara kandi igurishwa ry’itabi kuri magendo bituma icyo gihugu gihomba miliyari 3 za rand, amafaranga akoreshwa mur’icyo gihugu, kubera gukwepa imisoro, ruswa, nkuko Paux yabyanditse.

Nko mu Burundi, Rujugiro agambana na bari ku butegetsi mu gutuma igihugu cyitinjiza imisoro, maze abanyagihugu bakaharenganira, kuko icyakazamuye imibereho myiza yabo cyigira mu mifuka y’abikorera.

Bene iriya magendo yatumye Rujugiro yigwizaho inyungu idasanzwe, ikabakaba 1000% , mu ruganda rwaje gukura rukaba ubukombe mu bijyanye n’amanyanga atangira ingano.”

Ibi bikaba bihabanye nibyo avuga ko ishoramari rye ridashingiye ku nyungu abona kuri magendo ikomoka ku cyizwi nka zahabu y’umukara, ari nako bene izinyungu zimufasha kwigarurira abicanyi , abacuruza intwaro, amabandi nk’uko byandikwa n’umunyamakuru Pauw.

Kubera iyo mpamvu, igihugu cya Afurika yepfo cyikaba cyiri mu bihugu bitanu (5) biri ku isonga mu isi yose gikomokamo itabi ku buryo bwa magendo .”

Ariko kandi, Afurika yepfo si UBurundi. Inzego zo mur’icyo gihugu zikaba  zaramugeze amajanja muri 2007.

Bakaba bari mu iperereza ryerekeranye n’ikwepa ry’imisoro ryari rihwanye na miliyari zirindwi (7) z’amadolari ya Amerika , ari nako bahise bamuhamya icyaha cya magendo yakoze inshuro 25.

Urupapuro rumuta muri yombi rukaba rwarasohotse ubwo Rujugiro yari mu ngendo ze z’ubucuruzi mu Bwongereza, aho yahise atabwa muri yombi, yambigwa inzogera ikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Yahise agarurwa muri Afurika yepfo kugirango ajye gusobanura ibyo yaregwaga.

Imyaka mike nyuma yaho, n’URwanda rwaje kumwigarika bitewe no kunyereza imisoro , ari nabyo byaje kumuviramo gufatira imitungo ye [ UTC].

Rujugiro akaba yaraje gufatwa atwara itabi mu modoka zitwara indembe zizwi nka ambilansi.  Ku wa 13 Nzeri 2005, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser n’abakozi be aribo: Antoine Kayiranga, Octave Mutijima, na Javier Gahizi bahagaritswe ahahoze perefegitura ya Kibungo, ubwo imodoka yabo yarasatswe n’uko hatahurwa itabi ryari ritwawe mu buryo bwa magendo.

Urubanza rwatangiye ku wa 19, Nzeri  2005 mu Karere ka Nyarugenge. Mu guhatwa ibibazo abakekwagaho icyaha bemeye icyaha cyuko  bajyaga bahabwa amategeko na Rujugiro.

Kuba yarirukanywe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’epfo Rujugiro yagiye mu gihugu cya Nigeriya aho yakomereje amanyanga ye bityo akaba yaraje guhabwa amahitamo yo kuba yakubaka uruganda mugihe cy’imyaka itatu , bityo yitwarira inyungu yari amaze kubona yica amasezerano.

Muri Uganda kimwe n’ahandi hose imisoro yagombaga kujya mu  mufuka wa Leta wagiye unyerezwa, ahubwo Rujugiro akishyura abategetsi bomu nzego zo hejuru.

Akaba aribo bantu bamwe bamurindira umutekano hamwe n’abahungu be n’umuvugizi we  David Himbara iyo bagiye muri Uganda.

Umutekano wabo ntaho utaniye n’uwabanyacyubahiro baba baturutse mu bihugu byo mu mahanga. Ibi akaba aribyo byabaye  ubwo  Himbara yari I Kampala mu Ugushyingo 2018, n’itsinda ryari rishinzwe gukora filime documentaire mu rwego rwo kumenyekanisha Boss we Rujugiro nk’umuntu ushishikajwe no kuzanzahura imibereho myiza ya rubanda.

INKURU BIFITANYE ISANO :Hatahuwe Uko Rujugiro Tribert, Akoresha Itangazamakuru Mu Rwego Rwo Gusigiriza Isura Ye Arimo Kunyereza Imisoro Mu Bihugu By’Afurika

Biriya byagaragajwe haruguru nibyo biranga Rujugiro nk’umunyafurika ufite abakene ku mu tima, bihabanye n’ibyo abashinzwe kumwamamaza nka Himbara bagenda bavuga n’ibindi binyamakuru bikeya byandikirwa ku mugabane wa Afurika.

Hari icyiza yaba yarakoze?  Abafite inyungu zabo ku giti cyabo babihamya. Nyamara kandi n’ubwo haba hari icyiza yaba yarakoze, cyaba cyaraje gihenze, kurusha inyungu zaba zaragikomotseho.

Biragoye gutadukanya ubucuruzi bwa Rujugiro n’ikwepa rye ry’imisoro, ndetse n’imibabaro ya rubanda iterwa n’inzego za ma leta ziba zaraboze biterwa no kuba ibikorwa remezo bitaharangwa, ku mpamvu z’uko icyakubatse biriya bikorwaremezo biba byaranyerejwe nk’uburezi, ubuvuzi n’ibindi.

Iyo ibi byose ubisesenguye, Rujugiro  wivuga ibigwi ku ruhare rwo kuzamura imibereho myiza ku batuye Afurika ni icyuka gusa.

Mu gusoza,  Rujugiro ni umuntu ushaka kwitaka. Akaba ari nayo mpamvu  avuga ko impamvu zamujyanye muri Uganda zishingiye ku bikorwa by’ubugiraneza gusa, atari  ku nyungu.”

Niba ibi aribyo ashingiraho  aharabika igihugu cy’abaturanyi aho uburiganya bwe bwatahuwe bityo bukaburizwamo, noneho rero iyi yaba ariyo nkuru nyamukuru yanditswe na The Daily Monitor igaragaza Rujugiro nk’umunyacyuka.

2019-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2019
Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Ubwanditsi 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Ubwanditsi 29 Aug 2016
U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo
Mu Rwanda

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

Ubwanditsi 17 Sep 2017
Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views
Amakuru

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Ubwanditsi 06 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru