• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Ubwanditsi 09 Apr 2016 Mu Rwanda

Ubwo ku itariki ya 7 Mata abanyarwanda n’isi yose muri rusange batangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique no mu ntara ya Darfur muri Sudani, nabo bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka.

Muri Centrafrique, uyu muhango wabereye mu murwa mukuru Bangui, aho ingabo z’u Rwanda zikambitse mu nkambi ya M’Poko SOCATEL, witabirwa na Minisitiri w’ingabo wa Centrafrique Joseph Bindoume, n’umwe mu bayobozi b’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri icyo gihugu (MINUSCA Chief of Staff) Aliou Sene.
Mu gutangiza uyu muhango, abanyacyubahiro bari bahari bacanye urumuri rw’icyizere banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Minisitiri Bindoume yihanganishije abarokotse n’abanyarwanda muri rusange, avuga ko Leta ya Centrafrique izi ko mu 1994 abatutsi bo mu Rwanda bakorewe Jenoside, anavuga ko Leta ahagarariye ishima ibyo Leta y’u Rwanda ikora mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Akaba yaravuze ati:”Leta yacu yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, nyamara yaba jyewe ku giti cyanjye na Leta mpagarariye, turishimira imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu mahanga.”

​ Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira, uyoboye aba polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri centrafrika, yavuze icyo kwibuka aricyo ku banyarwanda ndetse no ku muryango mpuzamahanga, yabwiye abari aho amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, uko yakozwe n’uko yahagaritswe, n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

-2620.jpg

Uwari uhagarariye abanyarwanda baba muri Centrafrique Mpamo Aimable yagize ati:”Turibuka kuko dufite inshingano zo guha icyubahiro abacu bishwe urw’agashinyaguro, kwibuka akaba ari imwe mu ntwaro zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi tugomba kuba abambasaderi mu kuyirwanya mu miryango yacu kugirango Jenoside itazasubira ukundi aho ariho hose ku isi.”

Mu ijoro ryo kwibuka Abanyarwanda n’incuti zabo beretswe sinema ivuga kuri Jenoside.

Uyu muhango wo kwibuka wanabereye mu ntara ya Darfur muri Sudani, witabirwa n’abandi baje kubungabunga amahoro muri iyi ntara baturutse mu bihugu bitandukanye, abanyarwanda baba muri iyi ntara ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

RNP

2016-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Oct 2021
Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w’umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022

Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w’umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 24 Sep 2021
APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

RUSHYASHYA 03 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga
POLITIKI

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Ubwanditsi 18 May 2018
U Rwanda na Tanzania mu gutokora umubano w’ibihugu byombi
POLITIKI

U Rwanda na Tanzania mu gutokora umubano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Estádio do Zimpeto izakiniraho na Costa do Sol
IMIKINO

Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Estádio do Zimpeto izakiniraho na Costa do Sol

Ubwanditsi 18 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru