• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Ubwanditsi 24 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

HAKUZIMANA Abdul Rashid ni umugabo umaze gukura wavutse muw’1968, Arubatse kandi ni se w’abana bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe), hamwe n’umuryango we, kuri ubu (2021) atuye mu mudugudu witwa Ingenzi, mu kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarungege

Yafunzwe imyaka umunani muri gereza enye zitandukanye (2006-2014) akaba avuga ko yashakaga kwunga Perezida Kagame Paul n’uwahoze ari Perezida Bizimungu Pasteur

Nkuko byagaragaye mu mivugire ye ndetse no mu miteganyirize y’imishinga ye yo gukomeza kubiba inzangano, Ubu noneho ngo arateganya guhemba Agnes Uwimana Nkusi nk’umugore w’intwari mbese ubasha gutuka no gusebya imiyoborere ya Leta y’Ubumwe, akaba arimo kwamamaza ko agiye gukora umuyoboro wa YouTube nk’itiyo azajya anyuzamo ibihuha n’amateshwa yo guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda binyuze mu biganiro yita ko byubaka kandi bisenya.

Bimwe mubyo agenda abiba twavugamo imitwe y’inkuru yuje uburozi igira iti “Urwikekwe mu Banyarwanda Ruterwa na FPR-Inkotanyi ihora ibanekaneka, FPR-Inkotanyi ifitiye Ubwoba MRND, Na Perezida arafungwa bityo Leta nidohore abafunze babonane nabo bashakanye, Abanyarwanda turijijisha buri wese azi ubwoko bwe, Paul Kagame niwe wa mbere utavuga rumwe na leta abari muri system barisanzuye? N’ibindi byinshi,
Ese mu by’ukuri dushyize mu gaciro aya magambo ya Rashid aho yubaka nihe uretse guhahira abakeneye abakeneye indonko mumacakubiri? Duhereye ku kibazo cyo kwunga abo atazi aho bahuriye buriya umuntu ntiyagishyira mu gika cyo gushyanuka no kwinjirira Ubutabera?

Ni gute se yavuga ko Perezida Kagame atavuga rumwe na Leta kandi ayiyoboye uko abanyarwanda twifuza….ubu se akeneye ko tumuha ingero cyangwa arashaka ko tumugereranyiriza na Leta atangaho ingero ya Kinani n’iya Kambanda na Sindikubwabo ibyo ndumva byaba ari ugusomeza amata amaganga, kuko aho abiyise abatabazi bagejeje igihugu harazwi ni kuri zero kandi naho tugeze twiyubaka haragaragara n’ubwo kidobya nk’izi zitabura.

Igihe kirageze rero ngo umuyaga uhuha utwereke ubwambure bw’ababangamiye urugendo rwo kubaka igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda, igihe kirageze ngo tubone uruhande Rashid abogamiyeho. Umunyamakuru ubirambyemo witwa Nshimiyimana Sam Goddy yigeze kubwira Gatanazi Etienne ngo “Bose ni abasinzi b’amata ya Demokarasi” naho Nyakubahwa Perezida Kagame we ayita Politike ya Mudomo, kuzungumuza tuu, amagambo, iyo aba yagiraga inyungu amagambo twakayateye inkunga tukayashakira inyubako…naho Rashid wifuza ko abagororwa bakomeza inshingano zo mu ngo zabo ubwo umuntu yakwibaza icyo bafunzwe cyikakuyobera.

Mu kuri rero urwo ni uruhande umunwa wa Rashid werekezamo ni ugukomeza kurangaza abaturage no kubatesha umwanya murugendo rwo kwiteza imbere. Ibi bisobanuye ko Rashid n’abandi duhora tugarukaho bananiwe kwiyakira kubera intsinzwi ya Gipawa bagakwiye kugarura agatima impembero cyangwa se n’ubundi ntaho badahamba bazihe umuti kuko ntaho bahejwe bazakomeza bavuge hanyuma natwe dukore tuzareba uzatsinda mbere.
Ikibazo ni uko dukora bo bagakomeza kugwira inda za benewabo bari ikantarange nka Marcel Sebatware na Mukobwa we, Rene Mugenzi, Gatebuke Kolode, ndetse n’abandi ntarondoye barimo Singirankabo.

Ahaaa Reka Rashid tumureke akomeze asimbure Idamange Yvonne Iryamugwiza, buriya umunsi uzaba umwe Ubutabera bumukubite Intahe mu gahanga kuko amaherezo y’icyaha burya ni ukurimbukana na nyiracyo, Kari agaciyemo.

2021-08-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga rw’Abavoka

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga rw’Abavoka

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 25 Sep 2021
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Ubwanditsi 11 Jul 2024
APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Ubwanditsi 08 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka CNDD-FDD yahishuye umugambi wacuzwe wo kwikiza ‘abakeba’
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burundi: Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka CNDD-FDD yahishuye umugambi wacuzwe wo kwikiza ‘abakeba’

Ubwanditsi 30 Apr 2018
#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima
INKURU NYAMUKURU

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Ubwanditsi 01 Mar 2018
RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe
POLITIKI

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

Ubwanditsi 30 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru