• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

Ubwanditsi 18 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, ukomeje kuba ubwato bucubira nyuma y’abatari bake mu bayobozi bo hejuru bakomeje kwegura ubutitsa barimo n’abawushinze.

Uheruka ni Leah Karegeya, umupfakazi w’umwe mu bashinze uyu mutwe w’iterabwoba, Patrick Karegeya.

Leah Karegeya yari mu bakomeye muri komite y’uyu mutwe, yaje kuyivanamo biciye mu rwandiko yandikiye umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki tariki 30 Ukuboza 2019.

Muri uru rwandiko ruvuga ukwegura, Leah yavuze ko yeguye kubera ko komite yari ayoboye itizewe, ku buryo imyanzuro bafata idahabwa agaciro.

Yagize ati “Nasanze nta mpamvu yo kuguma kuba umuyobozi mu gihe nka komite yahawe inshingano zo gufata ibyemezo ku bayobozi, batabiha agaciro.”

Imwe muri iyo myanzuro, harimo irebana n’uwari umuvugizi wayo, Jean Paul Turayishimiye uheruka kwirukanwa nyuma yo kuzamura ikibazo kirimo ibura ry’umwe muri ba komiseri muri RNC, Benjamin Rutabana.

Leah yavuze ko itsinda rye ryemeje ko Turayishimiye yirukanywe kubera ko yagaragaje impungenge ku ibura rya Rutabana. Gusa Nyamwasa we yahisemo ahubwo kumwirukana atabagishije inama.

Uyu mutwe w’iterabwoba wagiye ugaba ibitero birimo gutera ibisasu mu Rwanda, ubu ukomeje kwisanga mu bibazo bikomeye.

Hagati aho abatanze amakuru bagaragaza ko ari iminsi gusa isigaye, umubitsi wawo, Jean Marie Micombero na we akawuvamo. Bavuga ko Micombero ari muri aba batishimye.

Ati “Imbarutso ibiri inyuma ni ibura rya Benjamin Rutabana, uheruka kuvugana n’umuryango we ubwo yari muri Uganda muri Nzeri 2019.”

Rutabana wari komiseri ushinzwe kongera ubushobozi, yari muri Uganda mu rugendo rw’akazi. Umugore we yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa RNC abaza aho umugabo we aherereye, gusa Kayumba Nyamwasa nta gisubizo yamuhaye.

Amakuru avuga ko kugeza ubu abo mu muryango wa Rutabana nabo biyemeje guhangana na Nyamwasa, n’abarimo muramu we Frank Ntwari.

Kugeza uyu munsi irengero rya Rutabana ntiriramenyekana nubwo Kayumba we yigeze kwizeza uyu muryango we ko umuvandimwe wabo ameze neza.

Iyegura rya Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya n’abandi, bifitanye isano n’uruhare rwa Kayumba mu ibura rya Rutabana n’imicungire mibi y’umutungo wa RNC.

Nyamwasa n’umugore we ni inzobere mu kunyereza umutungo, bashoye umutungo wa RNC mu bucuruzi bw’umuryango wabo harimo amahahiro akomeye muri Afurika y’Epfo, muri Mozambique n’ahandi nk’uko amakuru abivuga.

Nyamwasa ashinjwa kwiharira RNC, aho bagenzi be bafatanyije gushinga uyu mutwe bamushinja kunyereza umutungo, kutagira imiyoborere inoze, kwironda, gukoresha icyenewabo no kwigwizaho iby’uyu mutwe.

Kayumba yagiye akorana bya hafi n’abo mu muryango we barimo muramu we, Frank Ntwari, uyu akaba yaranamuhaye imbaraga zo kuba komiseri ushinzwe urubyiruko.

Ntwari yagiye ashinjwa n’umugore wa Rutabana, Diane Rutabana ko ari umuntu wagiye atera ubwoba umugabo we.

Diane yavuze ko inshuro nyinshi yagiye agaragaza ikibazo afite. Yabwiye Ijwi rya Amerika ko Ntwari yagiye atera ubwoba Rutabana, ko mu gihe yaba asubiye muri Uganda azamufunga.

2020-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022
Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Ubwanditsi 28 Dec 2021
U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2019
Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Ubwanditsi 26 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo
Mu Mahanga

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal [ Maman Eminante ] na Bizimana Ibrahim bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3
Mu Rwanda

Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal [ Maman Eminante ] na Bizimana Ibrahim bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3

Ubwanditsi 13 May 2017
CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito
Mu Mahanga

CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito

Ubwanditsi 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru