• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

Ubwanditsi 18 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, ukomeje kuba ubwato bucubira nyuma y’abatari bake mu bayobozi bo hejuru bakomeje kwegura ubutitsa barimo n’abawushinze.

Uheruka ni Leah Karegeya, umupfakazi w’umwe mu bashinze uyu mutwe w’iterabwoba, Patrick Karegeya.

Leah Karegeya yari mu bakomeye muri komite y’uyu mutwe, yaje kuyivanamo biciye mu rwandiko yandikiye umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki tariki 30 Ukuboza 2019.

Muri uru rwandiko ruvuga ukwegura, Leah yavuze ko yeguye kubera ko komite yari ayoboye itizewe, ku buryo imyanzuro bafata idahabwa agaciro.

Yagize ati “Nasanze nta mpamvu yo kuguma kuba umuyobozi mu gihe nka komite yahawe inshingano zo gufata ibyemezo ku bayobozi, batabiha agaciro.”

Imwe muri iyo myanzuro, harimo irebana n’uwari umuvugizi wayo, Jean Paul Turayishimiye uheruka kwirukanwa nyuma yo kuzamura ikibazo kirimo ibura ry’umwe muri ba komiseri muri RNC, Benjamin Rutabana.

Leah yavuze ko itsinda rye ryemeje ko Turayishimiye yirukanywe kubera ko yagaragaje impungenge ku ibura rya Rutabana. Gusa Nyamwasa we yahisemo ahubwo kumwirukana atabagishije inama.

Uyu mutwe w’iterabwoba wagiye ugaba ibitero birimo gutera ibisasu mu Rwanda, ubu ukomeje kwisanga mu bibazo bikomeye.

Hagati aho abatanze amakuru bagaragaza ko ari iminsi gusa isigaye, umubitsi wawo, Jean Marie Micombero na we akawuvamo. Bavuga ko Micombero ari muri aba batishimye.

Ati “Imbarutso ibiri inyuma ni ibura rya Benjamin Rutabana, uheruka kuvugana n’umuryango we ubwo yari muri Uganda muri Nzeri 2019.”

Rutabana wari komiseri ushinzwe kongera ubushobozi, yari muri Uganda mu rugendo rw’akazi. Umugore we yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa RNC abaza aho umugabo we aherereye, gusa Kayumba Nyamwasa nta gisubizo yamuhaye.

Amakuru avuga ko kugeza ubu abo mu muryango wa Rutabana nabo biyemeje guhangana na Nyamwasa, n’abarimo muramu we Frank Ntwari.

Kugeza uyu munsi irengero rya Rutabana ntiriramenyekana nubwo Kayumba we yigeze kwizeza uyu muryango we ko umuvandimwe wabo ameze neza.

Iyegura rya Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya n’abandi, bifitanye isano n’uruhare rwa Kayumba mu ibura rya Rutabana n’imicungire mibi y’umutungo wa RNC.

Nyamwasa n’umugore we ni inzobere mu kunyereza umutungo, bashoye umutungo wa RNC mu bucuruzi bw’umuryango wabo harimo amahahiro akomeye muri Afurika y’Epfo, muri Mozambique n’ahandi nk’uko amakuru abivuga.

Nyamwasa ashinjwa kwiharira RNC, aho bagenzi be bafatanyije gushinga uyu mutwe bamushinja kunyereza umutungo, kutagira imiyoborere inoze, kwironda, gukoresha icyenewabo no kwigwizaho iby’uyu mutwe.

Kayumba yagiye akorana bya hafi n’abo mu muryango we barimo muramu we, Frank Ntwari, uyu akaba yaranamuhaye imbaraga zo kuba komiseri ushinzwe urubyiruko.

Ntwari yagiye ashinjwa n’umugore wa Rutabana, Diane Rutabana ko ari umuntu wagiye atera ubwoba umugabo we.

Diane yavuze ko inshuro nyinshi yagiye agaragaza ikibazo afite. Yabwiye Ijwi rya Amerika ko Ntwari yagiye atera ubwoba Rutabana, ko mu gihe yaba asubiye muri Uganda azamufunga.

2020-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025
Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”
HIRYA NO HINO

Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia
Amakuru

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Ubwanditsi 17 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru