• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Ubwanditsi 08 Mar 2018 Mu Mahanga

Ikigo gikora ubwikorezi bw’indege, Brussels Airlines, cyifatanyije n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, kibaha kuyobora ingendo z’indege zacyo zerekezaga i Berlin, Accra na Abidjan.

Umunsi Mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe, aba ari umwanya wo kureba ibimaze gukorwa, impinduka zikenewe no gushima umuhate w’abagore bagira uruhare rukomeye mu mateka y’ibihugu byabo n’aho batuye.

Brussels Airlines ivuga ko nk’ikigo gifite umubare munini w’abakozi b’abagore, iharanira ko bahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo ku isoko ry’umurimo.

Uyu munsi urugendo SN2579 rwa Brussels Airlines rugana i Berlin mu Budage rwahawe kuyoborwa na Captain Sofie naho umwungirije aba Marie-Aude. Purser Liesbeth niwe washinzwe serivisi z’imbere mu ndege hamwe na Kaya na Gillie.

Ibingi bigo by’indege bihurira muri Lufthansa Group (Lufthansa, SWISS, Austrian na Eurowings) nabyo byakoresheje abagore mu ngendo zigana i Berlin. Muri ibyo bikorwa, iki kigo cy’indege kivuga ko hakenewe ko inzego zitandukanye z’Isi zirushaho kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Mu bakozi bose mu nzego zitandukanye haba mu irishinzwe abakozi, kumenyekanisha ibikorwa, ibikorwa by’indege, ubukanishi, abakora imbere mu ndege n’abandi; abenshi muri Brussels Airlines ni abagore bangana na 51.6%. Naho mu bapilote iki kigo gifite 10% ni abagore, bituma kiza mu bya mbere ku Isi kuko impuzandengo ari 3%.

Uretse urugendo rugana Berlin rwakozwe n’abagore 100%, hari n’urugana Abidjan muri Côte d’Ivoire na Accra muri Ghana, aho muri ibyo bihugu, amashami ya Brussels Airlines asanzwe ayoborwa n’abagore.

Ruyobowe na Captain Daniela yungirijwe na Marie. Serivisi z’imbere mu ndege zikuriwe na Veronique, Patty, Xandra, Isabelle, Maité, Ingrid, Caroline na Peggy. Muri ubwo buryo ngo Brussels Airlines igamije kwimakaza uburinganire muri Afurika, aho iki kigo gifata nk’intaho yacyo ya kabiri ndetse Umunsi w’abagore ukaba wizihizwa cyane.

Umuyobozi muri Brussels Airlines, Diane Cauwenberghs yagize ati “Muri Brussels Airlines tubifata nk’ikintu gikomeye kwifatanya n’abandi ku Munsi Mpuzamahanga w’abagore binyuze mu gutegura ibintu nk’ibi kuko twumva neza akamaro k’uburinganire.”

“Twumva ko kugira umuryango n’akazi ukora ari ibintu by’ingenzi kandi duharanira gufasha bagenzi bacu, abagabo n’abagore ko buri muntu wese abasha kugera ku mahirwe yose ku kazi ke, kandi agahuza ubuzima bwe n’akazi akora,”

Guhera ku wa 1 Mata, iki kigo gikomeye cyo mu Bubiligi kizaba kinafite Umuyobozi Mukuru w’Umugore. Christina Foerster niwe mugore wa mbere uzaba ayoboye ikigo cy’indege muri Lufthansa Group.

Brussels Airlines ikora ingendo nyinshi ziva cyangwa zigana i Brussels, umurwa mukuru w’u Burayi. Ifite abakozi basaga 3600 n’indege 48 zikora ingendo 250 ku munsi, zigahuza Brussels n’ibyerekezo 90 mu Burayi, 24 muri Afurika, bitatu byo muri Amerika ya Ruguru na Tel Aviv na Mumbai.

2018-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Evode Imena  yagaramye ibyo  guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph)  y’abagore  (Jovian na Diana)  b’abagabo bakoranaga muri  MINIRENA

Evode Imena yagaramye ibyo guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph) y’abagore (Jovian na Diana) b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Ubwanditsi 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda
INKURU NYAMUKURU

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.
Amakuru

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

RUSHYASHYA 26 Oct 2025
Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato
INKURU NYAMUKURU

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Ubwanditsi 24 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru