• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’abayifite ku gihe, kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bifitanye isano na yo.

Ubu butumwa yabutangiye mu kagari ka Rususa tariki 10 Mata, aha hakaba hari hateraniye abantu bagera ku 6000 barimo abaturutse mu murenge wa Ngororero no mu bindi bice by’Igihugu baje kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’uyu murenge harimo n’abiciwe ahari ibiro by’icyari Su-Perefegitura ya Ngororero.

Mu gihe yasobanuriraga imbaga yari aho uburyo bwo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, SSP Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amagambo ayipfobya, hamwe n’ amagambo asesereza ndetse ashobora guhungabanya cyangwa gukomeretsa abayirokotse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yagize ati:”Uretse Abatutsi bayiciwemo, Jenoside yabakorewe yanatumye igihugu gisenyuka. Ubuyobozi bwariho mbere yayo ndetse no mu gihe yakorwaga ni bwo bwayiteguye kandi bushishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa ndetse butoza bamwe muri bo uko babikora.”

SSP Gasangwa yakomeje ababwira ati:”Mu gihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, reka twigire kuri ayo mateka mabi yaturanze; maze twese tuvuge tuti’Nti bikabe ukundi’.”

Yabasabye gukomeza kwitabira ibiganiro biteganyijwe gutangwa mu bice bitandukanye by’aka karere, gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gutanga amakuru y’ahantu hakiri imibiri y’abayizize itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo bikorwe.

Ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe bakibuka kandi bakunamira miriyoni irenga y’Abatutsi bishwe mu 1994.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igira iti:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ingingo ya 3 y’Umutwe wa II w’Itegeko No 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside no gushyigikira Jenoside.

SSP Gasangwa yabwiye abari muri ibyo biganiro ko mu byaha bifitanye isano na Jenoside harimo gushishikariza undi kuyikora , kuyihakana, kuyipfobya hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka yayo, kuyiha ishingiro, no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso byayo cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe umuntu wahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

RNP

2016-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Ubwanditsi 06 Oct 2022
Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Ubwanditsi 20 Feb 2017
Bujumbura  abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Bujumbura abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Ubwanditsi 21 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda
Mu Rwanda

Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera,  yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda
ITOHOZA

Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera, yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1
Amakuru

Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1

Ubwanditsi 02 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru