• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020 Mu Mahanga, POLITIKI

Colonel Aaron Nyamushebwa wabarizwaga mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, yabaye undi musirikare ukomeye w’icyo gihugu utorotse ingabo za Leta, akajya gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa Gumino ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Itoroka rye rije rikurikiye irya Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika wagiye kuyobora umutwe wa Gumino, washinzwe n’Abanyamulenge nk’ugamije kubacungira umutekano. Ni mu gihe bakomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai na Red Tabara.

Uyu ni umutwe ariko wagarutsweho cyane muri Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw’abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ubu bafungiwe mu Rwanda bashinjwa ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara.

Ubwo bari imbere y’urukiko mu Ukwakira 2019, umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yagize Colonel Nyamusaraba (wayoboraga Gumino) umuyobozi mukuru, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure (nawe wo muri Gumino) ashingwa iperereza na politiki.

Byemejwe ko P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, izajya ikora imyitozo yitwikiriye Gumino, bazaba benshi bakazajya mu nkambi yabo.

Kuva muri Nzeri 2019 Abanyamulenge bibasiwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byagiye bibanyaga amatungo yabo, bagashinja ingabo za FARDC kubatererana.

Colonel Nyamushebwa

Ibinyamakuru binyuranye byo muri RDC byatangaje ko uku gutoroka kw’abasirikare bakuru kwa FARDC atari gushya muri icyo gihugu, ariko igihe cyose kwabagaho kwasemburaga imirwano ikomeye cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kuva mu 2017, mu bice bya Uvira na Fizi hakomeje kuvugwa ibikorwa by’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FLN na Red Tabara ikomoka mu Burundi, Maï Maï na Babembe; ku rundi ruhande hakaza indi mitwe nka RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa na Gumino y’Abanyamulenge. Ni imirwano yagiye ihuzwa no kuba ari uruhande rurwanya u Burundi ruhanganye n’ururwanya u Rwanda.

Abaturage ba Minembwe banavuga ko hari ibikorwa by’abarwanyi bahoze ari aba FDLR, bakaza kwiyomora bagashinga CNRD.

Aba basirikare bakomeje gusubira mu ishyamba nyuma y’ibitero byagabwe kuri Gumino mu Minembwe, byahitanye Colonel Semahurungure, byagabwe na Maï-Maï mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi muri Nzeri 2019. Semahurungure yapfuye azize ibikomere yagize, agwa mu nzira bamujyana kwa muganga.

Aba ba colonel bombi binjiye mu ngabo za FARDC n’ubundi bavuye mu nyeshyamba, kuko mbere yo kwinjizwa mu ngabo za leta mu 2011, Col Makanika yayoboraga umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Forces Républicaines Fédéralistes (FRF).

Colonel Nyamushebwa we yahoze muri RCD-Goma ndetse aza kwifatanya n’umutwe wayoborwaga na Patrick Masunzu, mbere yo kujya muri FARDC.

Ingabo za FARDC zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, aho byashegeshe bikomeye imitwe irimo na CNRD na FDLR.

2020-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Ubwanditsi 17 Jul 2021
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 02 Apr 2020
Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Ubwanditsi 16 May 2020
Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda
HIRYA NO HINO

Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 27 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru