• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020 Mu Mahanga, POLITIKI

Colonel Aaron Nyamushebwa wabarizwaga mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, yabaye undi musirikare ukomeye w’icyo gihugu utorotse ingabo za Leta, akajya gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa Gumino ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Itoroka rye rije rikurikiye irya Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika wagiye kuyobora umutwe wa Gumino, washinzwe n’Abanyamulenge nk’ugamije kubacungira umutekano. Ni mu gihe bakomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai na Red Tabara.

Uyu ni umutwe ariko wagarutsweho cyane muri Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw’abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ubu bafungiwe mu Rwanda bashinjwa ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara.

Ubwo bari imbere y’urukiko mu Ukwakira 2019, umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yagize Colonel Nyamusaraba (wayoboraga Gumino) umuyobozi mukuru, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure (nawe wo muri Gumino) ashingwa iperereza na politiki.

Byemejwe ko P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, izajya ikora imyitozo yitwikiriye Gumino, bazaba benshi bakazajya mu nkambi yabo.

Kuva muri Nzeri 2019 Abanyamulenge bibasiwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byagiye bibanyaga amatungo yabo, bagashinja ingabo za FARDC kubatererana.

Colonel Nyamushebwa

Ibinyamakuru binyuranye byo muri RDC byatangaje ko uku gutoroka kw’abasirikare bakuru kwa FARDC atari gushya muri icyo gihugu, ariko igihe cyose kwabagaho kwasemburaga imirwano ikomeye cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kuva mu 2017, mu bice bya Uvira na Fizi hakomeje kuvugwa ibikorwa by’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FLN na Red Tabara ikomoka mu Burundi, Maï Maï na Babembe; ku rundi ruhande hakaza indi mitwe nka RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa na Gumino y’Abanyamulenge. Ni imirwano yagiye ihuzwa no kuba ari uruhande rurwanya u Burundi ruhanganye n’ururwanya u Rwanda.

Abaturage ba Minembwe banavuga ko hari ibikorwa by’abarwanyi bahoze ari aba FDLR, bakaza kwiyomora bagashinga CNRD.

Aba basirikare bakomeje gusubira mu ishyamba nyuma y’ibitero byagabwe kuri Gumino mu Minembwe, byahitanye Colonel Semahurungure, byagabwe na Maï-Maï mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi muri Nzeri 2019. Semahurungure yapfuye azize ibikomere yagize, agwa mu nzira bamujyana kwa muganga.

Aba ba colonel bombi binjiye mu ngabo za FARDC n’ubundi bavuye mu nyeshyamba, kuko mbere yo kwinjizwa mu ngabo za leta mu 2011, Col Makanika yayoboraga umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Forces Républicaines Fédéralistes (FRF).

Colonel Nyamushebwa we yahoze muri RCD-Goma ndetse aza kwifatanya n’umutwe wayoborwaga na Patrick Masunzu, mbere yo kujya muri FARDC.

Ingabo za FARDC zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, aho byashegeshe bikomeye imitwe irimo na CNRD na FDLR.

2020-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka  Genocide ku bufatanye na FDLR

Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka Genocide ku bufatanye na FDLR

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Ubwanditsi 17 Nov 2017
FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

RUSHYASHYA 04 Dec 2025
Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye
Mu Rwanda

Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Ubwanditsi 15 Apr 2017
IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 25 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru