• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

  • Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha   |   06 Nov 2025

  • APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse   |   05 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika y’amagare, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame

Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika y’amagare, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame

Editorial 25 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare 2022 yakinwaga ku munsi wayo wa Kabiri, umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umwanya wa mbere mu basiganwaga bari munsi y’imyaka 23 aboneraho no gushimira Perezida Paul Kagame ku bw’ubufasha akomeje kubaha

Ni isiganwa rya shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare ryatangiye mu gihugu cya Misiri kuwa gatatu w’iki cyumweru, ubwo abasiganwa bakinaga umunsi wabo wa kabiri umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa mbere mu bari munsi y’imyaka 23 ubwo abakinnyi basiganwaga ku giti cyabo.

Ku ntera ingana n’ibilometero 44 na metero 400, uyu mukinnyi yakoreshe ibihe bingana n’iminota 59 n’amasegonga ane, aha kandi yanabaye uwa gatanu mu basiganwaga bose ari kumwe n’a bakuru.

Nyuma yo kwitwara neza Byiza Renus abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’ubufasha akomeje guha umukino w’amagare.

Byiza Renus yagize ati “Uyu mudari wa Zahabu nywutuye Perezida Paul Kagame hamwe n’abanyarwanda bose bakomeje kunshyigikira muri uyu mwuga wo gusiganwa ku magare, Nzakomeza kurwanira u Rwanda”

Si Renus wegukanye umwaya wa mbere agahabwa n’umudali wa zahabu gusa kuko na Nsengimana J Bosco yabaye uwa gatatu mu basiganwa ari bakuru ahabwa umudali w’Umuringa, Ku ntera ya km44 na m400 Nsengimana yakoresheje iminota 57 n’masegonda 15.

Kwegukana umudali wa zahabu kuri Byzia Renus wasiganwaga ku giti cye bibaye ku ncuro ya kabiri kuko ubwo hari mu mwaka wa 2019 nabwo yegukanye umudali wa Zahabu abaye uwa mbere muri shampiyona ya Afurika.

Kuri uyu wa gatanu abasiganwa barakomeza guhatana kuko biteganyijwe ko isiganwa rizasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022.

2022-03-25
Editorial

IZINDI NKURU

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Editorial 24 Apr 2018
Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru

Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru

Editorial 18 Apr 2016
Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Editorial 07 Apr 2018
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Editorial 13 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika
ITOHOZA

Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika

Editorial 17 Jan 2019
Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame
Mu Rwanda

Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame

Editorial 23 Jan 2018
APR FC yatsinze  umukino w’ikirarane  wayihuzaga na Kiyovu
IMIKINO

APR FC yatsinze umukino w’ikirarane wayihuzaga na Kiyovu

Editorial 21 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru