• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Nov 2017 Mu Rwanda

Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, batangije ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.Iki cyiciro cya mbere kikaba kizamara amezi 2, dore ko kizasozwa ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” bwatangirijwe mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yashimiye ubufatanye bwihariye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’Umujyi wa Kigali cyane cyane ubushingiye ku isuku n’umutekano, anashimira abaturage kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umujyi wa Kigali by’umwihariko, n’iry’igihugu muri rusange.

Yavuze ati:”Umujyi wa Kigali urashimira uko Polisi y’u Rwanda yitabira ubu bukangurambaga, dore ko baba banafite izindi nshingano nyinshi. Turahamagarira abaturage ko iyi gahunda y’isuku n’umutekano bayigira iyabo, tugakomeza gukorera hamwe mu bikorwa by’umutekano n’isuku, tukarushaho gutera imbere.”

Yakomeje avuga ati:”Buri muturage afate iyi gahunda nk’inshingano, kuko iyo adafite isuku n’umutekano we ntuba ubungabunzwe neza kandi ntagera ku iterambere.”

Meya Nyamurinda yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza ibishobora kumuteza imbere, asoza asaba ko ubu bufatanye bugomba kugera mu nzego zose.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimye ubufatanye bugamije isuku n’umutekano buranga Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, anavuga ko iyi gahunda ifite aho ihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere.

Yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda irizeza umujyi wa Kigali ko izaharanira ko Kigali irangwa n’isuku kandi igatekana, dore ko kuva ubu bukangurambaga bwatangizwa mu myaka yashize hari byinshi Polisi yageneye imirenge yitwaye neza kuko kugeza ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo, isuku n’umutekano.”

Mu bindi byakozwe hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali IGP Gasana yavuze ko hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, ubukangurambaga ku isuku n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

-8542.jpg

IGP Emmanuel K. Gasana

IGP Gasana yavuze ko muri iki cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga ubu bufatanye buzibanda ku gutunganya ubusitani, gutera ibiti, kunoza ibikorwa by’umuganda, abantu bakangurirwa kutajugunya imyanda aho babonye no kunoza ibikorwa by’umutekano.

N’ubwo isuku n’umutekano biri kugaragara mu mujyi wa Kigali ariko, IGP Gasana yavuze ko hakigaragaramo ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko.

Aha yavuze ati:”Muri ubu bukangurambaga, dukwiye gukangurira urubyiruko cyane cyane ko tubugiyemo n’abanyeshuri binjiye mu biruhuko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, buri wese akangurire ababyeyi kwirinda ko abana bajya mu kabari batari kumwe nabo cyangwa ababarera, turwanyirize hamwe abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.”

Mu bindi byaha IGP Gasana yasabye ko buri wese yagira uruhare mu kwirinda no kurwanya kandi bikigaragara mu mujyi wa Kigali, harimo ubujura buciye icyuho, urugomo n’akajagari, impanuka zo mu muhanda, ubwambuzi bushukana, n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’umujyi wa Kigali bugamije kugira u Rwanda rutekanye, Kigali ifite isuku kandi itekanye.

Ubu bukangurambaga buzibanda ku gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera n’aho bagenda.

Buzibanda kandi ku gutema ibigunda bishobora kuba indiri y’abahungabanya umutekano, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.

Iyi gahunda ikaba izasozwa hatangwa ibihembo bitandukanye ku bazaza ku isonga mu mutekano n’isuku.

Ibikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano byabanjirijwe n’umuganda wahuje abaturage b’Umujyi wa Kigali, abapolisi, n’abasirikari n’abandi bafatanyabikorwa.

Source : RNP

2017-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2022
Diamond Platnumz yatunguwe no guhamagarwa na Perezida Magufuli ari mu kiganiro

Diamond Platnumz yatunguwe no guhamagarwa na Perezida Magufuli ari mu kiganiro

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Ubwanditsi 08 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru
ITOHOZA

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

Ubwanditsi 06 Sep 2017
Nyuma y’aho  Amb. Eugene Gasana  aherewe inshingano zo  guhungisha imitungo  ya Kabila yanyerejwe  ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri  Kongre y’Amerika  gutanga ubuhamya
ITOHOZA

Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Ubwanditsi 07 Oct 2017
Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.
Amakuru

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru