• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Nov 2017 Mu Rwanda

Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, batangije ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.Iki cyiciro cya mbere kikaba kizamara amezi 2, dore ko kizasozwa ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” bwatangirijwe mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yashimiye ubufatanye bwihariye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’Umujyi wa Kigali cyane cyane ubushingiye ku isuku n’umutekano, anashimira abaturage kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umujyi wa Kigali by’umwihariko, n’iry’igihugu muri rusange.

Yavuze ati:”Umujyi wa Kigali urashimira uko Polisi y’u Rwanda yitabira ubu bukangurambaga, dore ko baba banafite izindi nshingano nyinshi. Turahamagarira abaturage ko iyi gahunda y’isuku n’umutekano bayigira iyabo, tugakomeza gukorera hamwe mu bikorwa by’umutekano n’isuku, tukarushaho gutera imbere.”

Yakomeje avuga ati:”Buri muturage afate iyi gahunda nk’inshingano, kuko iyo adafite isuku n’umutekano we ntuba ubungabunzwe neza kandi ntagera ku iterambere.”

Meya Nyamurinda yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza ibishobora kumuteza imbere, asoza asaba ko ubu bufatanye bugomba kugera mu nzego zose.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimye ubufatanye bugamije isuku n’umutekano buranga Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, anavuga ko iyi gahunda ifite aho ihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere.

Yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda irizeza umujyi wa Kigali ko izaharanira ko Kigali irangwa n’isuku kandi igatekana, dore ko kuva ubu bukangurambaga bwatangizwa mu myaka yashize hari byinshi Polisi yageneye imirenge yitwaye neza kuko kugeza ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo, isuku n’umutekano.”

Mu bindi byakozwe hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali IGP Gasana yavuze ko hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, ubukangurambaga ku isuku n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

-8542.jpg

IGP Emmanuel K. Gasana

IGP Gasana yavuze ko muri iki cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga ubu bufatanye buzibanda ku gutunganya ubusitani, gutera ibiti, kunoza ibikorwa by’umuganda, abantu bakangurirwa kutajugunya imyanda aho babonye no kunoza ibikorwa by’umutekano.

N’ubwo isuku n’umutekano biri kugaragara mu mujyi wa Kigali ariko, IGP Gasana yavuze ko hakigaragaramo ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko.

Aha yavuze ati:”Muri ubu bukangurambaga, dukwiye gukangurira urubyiruko cyane cyane ko tubugiyemo n’abanyeshuri binjiye mu biruhuko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, buri wese akangurire ababyeyi kwirinda ko abana bajya mu kabari batari kumwe nabo cyangwa ababarera, turwanyirize hamwe abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.”

Mu bindi byaha IGP Gasana yasabye ko buri wese yagira uruhare mu kwirinda no kurwanya kandi bikigaragara mu mujyi wa Kigali, harimo ubujura buciye icyuho, urugomo n’akajagari, impanuka zo mu muhanda, ubwambuzi bushukana, n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’umujyi wa Kigali bugamije kugira u Rwanda rutekanye, Kigali ifite isuku kandi itekanye.

Ubu bukangurambaga buzibanda ku gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera n’aho bagenda.

Buzibanda kandi ku gutema ibigunda bishobora kuba indiri y’abahungabanya umutekano, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.

Iyi gahunda ikaba izasozwa hatangwa ibihembo bitandukanye ku bazaza ku isonga mu mutekano n’isuku.

Ibikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano byabanjirijwe n’umuganda wahuje abaturage b’Umujyi wa Kigali, abapolisi, n’abasirikari n’abandi bafatanyabikorwa.

Source : RNP

2017-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021
Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha  no kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Amakuru

Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda
Mu Mahanga

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Col. Willy BAGABE yitabye Imana
Mu Mahanga

Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Ubwanditsi 04 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru