• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Ubwanditsi 31 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ibaruwa Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yandikiye urubyiruko, arusaba kwirinda guheranwa n’ibizazane uko byaba bingana kose.Bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko, ni uburwayi bwo mu mutwe. Madamu Jeannette Kagame aratanga impanuro ndetse n’uko abona iki kibazo cyakemuka.

Ni ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com”, ariko kubera ubutumwa buremereye bukubiyemo, twiyemeje kuyisangiza n’abasomyi ba Rushyashya.

“Ndatsikamiwe ariko simperanwa. Mfite inkovu ariko ntizintera ubusembwa. Ndababaye ariko ndacyafite icyizere. Ndananiwe ariko imbaraga ntizishira. Mfite umujinya ariko si umuranduranzuzi. Ndihebye ariko sindakurayo amaso”.

Bavuga burya ko nta joro ridacya! Umwijima waryo uko ungana kose! Ngo n’ “Uburere bunyuza imfura mu mwijima”. Kandi iteka urumuri rukawuganza!

Aho wenda ntitwigiza nkana?

Bavuga ko tutazi abana bacu,

Bakanenga ibiganiro byo mu miryango yacu.

Binubira ko umuryango mugari utererana abari mu mage.

Nk’Umuryango kandi tukagawa y’uko dutoneka ibikomere by’abo bikekwa ko twatereranye, ngo twirengagije impamvu z’agahinda kabo. Biranashoboka ko aha haba harimo ukuri, kimwe n’uko habamo kwirengagiza ukuri, ibi byo bikaba byanatera impungenge.

Uburyo uburwayi bwo mu mutwe bwakirwa mu muryango, ntibisobanura iteka ko nta rukundo ruhari, ahubwo ni uburemere bwo kutamenya no gusobanukirwa ubwo burwayi no kwanga kwemera ko turembye kuko “Imfura ishinjagira ishira”! Maze abantu bagahitamo uburyo budahangana n’ubu burwayi, bikabasenya kurushaho. 

Nyamara twese turabizi, burya Imfura ntiheranwa!

Twahangana dute n’ikibazo cyo kudasobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe, by’umwihariko agahinda gakabije? Hari byinshi bidushavuza,bimwe muri byo, tukabinyura hejuru:

Ihungabana rihererekanywa ibisekuru n’ibisekuruza.

  1. Gutakaza umuco wacu kubera umuvuduko w’iterambere ry’isi.
  2. Icyuho gikabije mu bukungu n’imibereho y’abantu.
  3. Kwirukira ibintu no kugira ibyishimo by’akanya gato.
  4. … N’ibindi ntarondora.

Birakabije. Siko mubibona?

“Nta mubyeyi ubura uko agenza, amaburakindi ku we yo akamushegesha!”

Mbega ukuntu bibabaza ababyeyi,

Kubura uburyo ugenza ngo uramire uwawe,

Umukize agahinda kamugereye,

Agahinda kabo nabo karumvikana!

Mbega ukuntu sosiyete ishobora kwirengagiza ubu burwayi,

Ndetse bigafatwa nkaho ari ibisanzwe!

Mbega ukuntu gukira ibikomere bigoye,

Nyamara kandi bikaba ari ngombwa,

Kuko nta buhungiro bundi twizeye.

Nubwo twakerensa ubu burwayi, ingaruka zabwo zo zihoraho (zirimo ubushomeri, impinduka za hato na hato z’imibereho, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’iyindi myitwarire idahwitse, kwiyangiza byavamo no kwiyahura), zitugeraho twese hatitawe ku mbaraga zose dukoresha ngo abana bacu barusheho kubaho neza.

Ibi bibazo bitwigirizaho nkana, bikatwereka ko hari byinshi tutazi!

Kuganira kuri ibi bibazo, ntibigamije guhangana mu mvugo no kwitana ba mwana. Si ukugira ngo tumenye uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, dukeneye kumenya icyadufasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi buzahaza ubuzima bwo mutwe maze tukagira ubuzima bwiza.

Guhangana n’indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko rwacu, ntibyagakwiye gufatwa nk’umukino wo guhangana hagati y’abato n’abakuze; aho bashinjanya kugira intege nke cyangwa kutagira icyo bitaho, nyamara bakirengagiza uburyo imiryango n’inshuti baremererwa cyane n’ibyo bibazo.

Ni urugamba turwana duhererekanya ariko tugamije kugerera ku murongo w’intsinzi rimwe nk’umwe w’abasiganwa kandi twese ntawe usigaye.

Mbibarize rero bana bacu,

  • Ni iki twakora ngo tubafashe? Twakora iki ngo dufashanye?
  • Ese mwe, uruhare rwanyu rwaba uruhe mu gihe mwaba mubonye ubwo bubasha?
  • Mu gihe Igihugu gikora ibishoboka byose ngo kibahe amahirwe, mukoreshe ubwenge, ubumenyi n’ impano zanyu mu iterambere rigezweho, bijyanye n’ishusho mwifuza guha ubuzima bwanyu, mwabungabunga ubuzima bwanyu mute kugira ngo mukomeze kubaho, gukora neza no kubona andi mahirwe mashya?

Hari abakwibaza ko ababyeyi batumva agahinda kanyu! Burya benshi muri twe nk’ ababyeyi, tuzi umubabaro icyo ari cyo! Nubwo uyu munsi ari mwe duhangayikiye, akenshi kubera igishyika tugirira urubyiruko, mu by’ukuri, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byibasira abato bitaretse n’abakuru!

Ku bakuru nabo bagifata urubyiruko rwacu ko ntacyo rushoboye, nagira ngo mbamare impungenge ko urubyiruko rwacu, rusanzwe rurangwa n’imbaduko no guhanga ibishya! Ntakabuza ruzatugeza ku iterambere dushaka, twese duharanira, kandi bemye muri iyi si yihuta.

Nk’undi mubyeyi wese ubifuriza icyiza, reka nsoze ngira inama buri wese:

  • Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu, ababyeyi bawe, n’umuryango mugari; kandi nawe wiyiteho.
  • Iyiteho bihagije, kandi wumve ko nta pfunwe gusaba no guhabwa ubufasha ukeneye.
  • Iyiteho bihagije, kandi ntiwirengagize ubushobozi wifitemo bwo kuba uwo wifuza kuba no kuba imbarutso y’impinduka.
  • Iyiteho bihagije, ku buryo wibona wageze ku nzozi zawe.
  • Iyiteho bihagije, wiha intego, wishakemo n’imbaraga zo kuyigeraho.

Guhangana n’ijoro ry’icuraburindi, ni umukoro kandi ugoye. Nyamara ukaba umukoro wa ngombwa, ugusaba ubudaheranwa.

Reka mbabwire ko iyo umuntu yiyemeje kandi akagerageza, agira icyizere n’imbaraga zidakuka nk’izo nkura muri iri sengesho:

“Nyagasani,

Umpe amahoro y’umutima wakira ibyo ntashoboye guhindura,

Urampe imbaraga n’ubushobozi bwo guhindura ibyo nshoboye,

Umpe ubwenge n’ubushishozi bwo kumenya itandukaniro rya byombi.”

J.K

 

2022-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Ubwanditsi 20 Mar 2021
Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania
Mu Rwanda

Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania

Ubwanditsi 12 Feb 2016
U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya
POLITIKI

U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano
Mu Mahanga

Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Ubwanditsi 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru