• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Ubwanditsi 31 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ibaruwa Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yandikiye urubyiruko, arusaba kwirinda guheranwa n’ibizazane uko byaba bingana kose.Bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko, ni uburwayi bwo mu mutwe. Madamu Jeannette Kagame aratanga impanuro ndetse n’uko abona iki kibazo cyakemuka.

Ni ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com”, ariko kubera ubutumwa buremereye bukubiyemo, twiyemeje kuyisangiza n’abasomyi ba Rushyashya.

“Ndatsikamiwe ariko simperanwa. Mfite inkovu ariko ntizintera ubusembwa. Ndababaye ariko ndacyafite icyizere. Ndananiwe ariko imbaraga ntizishira. Mfite umujinya ariko si umuranduranzuzi. Ndihebye ariko sindakurayo amaso”.

Bavuga burya ko nta joro ridacya! Umwijima waryo uko ungana kose! Ngo n’ “Uburere bunyuza imfura mu mwijima”. Kandi iteka urumuri rukawuganza!

Aho wenda ntitwigiza nkana?

Bavuga ko tutazi abana bacu,

Bakanenga ibiganiro byo mu miryango yacu.

Binubira ko umuryango mugari utererana abari mu mage.

Nk’Umuryango kandi tukagawa y’uko dutoneka ibikomere by’abo bikekwa ko twatereranye, ngo twirengagije impamvu z’agahinda kabo. Biranashoboka ko aha haba harimo ukuri, kimwe n’uko habamo kwirengagiza ukuri, ibi byo bikaba byanatera impungenge.

Uburyo uburwayi bwo mu mutwe bwakirwa mu muryango, ntibisobanura iteka ko nta rukundo ruhari, ahubwo ni uburemere bwo kutamenya no gusobanukirwa ubwo burwayi no kwanga kwemera ko turembye kuko “Imfura ishinjagira ishira”! Maze abantu bagahitamo uburyo budahangana n’ubu burwayi, bikabasenya kurushaho. 

Nyamara twese turabizi, burya Imfura ntiheranwa!

Twahangana dute n’ikibazo cyo kudasobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe, by’umwihariko agahinda gakabije? Hari byinshi bidushavuza,bimwe muri byo, tukabinyura hejuru:

Ihungabana rihererekanywa ibisekuru n’ibisekuruza.

  1. Gutakaza umuco wacu kubera umuvuduko w’iterambere ry’isi.
  2. Icyuho gikabije mu bukungu n’imibereho y’abantu.
  3. Kwirukira ibintu no kugira ibyishimo by’akanya gato.
  4. … N’ibindi ntarondora.

Birakabije. Siko mubibona?

“Nta mubyeyi ubura uko agenza, amaburakindi ku we yo akamushegesha!”

Mbega ukuntu bibabaza ababyeyi,

Kubura uburyo ugenza ngo uramire uwawe,

Umukize agahinda kamugereye,

Agahinda kabo nabo karumvikana!

Mbega ukuntu sosiyete ishobora kwirengagiza ubu burwayi,

Ndetse bigafatwa nkaho ari ibisanzwe!

Mbega ukuntu gukira ibikomere bigoye,

Nyamara kandi bikaba ari ngombwa,

Kuko nta buhungiro bundi twizeye.

Nubwo twakerensa ubu burwayi, ingaruka zabwo zo zihoraho (zirimo ubushomeri, impinduka za hato na hato z’imibereho, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’iyindi myitwarire idahwitse, kwiyangiza byavamo no kwiyahura), zitugeraho twese hatitawe ku mbaraga zose dukoresha ngo abana bacu barusheho kubaho neza.

Ibi bibazo bitwigirizaho nkana, bikatwereka ko hari byinshi tutazi!

Kuganira kuri ibi bibazo, ntibigamije guhangana mu mvugo no kwitana ba mwana. Si ukugira ngo tumenye uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, dukeneye kumenya icyadufasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi buzahaza ubuzima bwo mutwe maze tukagira ubuzima bwiza.

Guhangana n’indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko rwacu, ntibyagakwiye gufatwa nk’umukino wo guhangana hagati y’abato n’abakuze; aho bashinjanya kugira intege nke cyangwa kutagira icyo bitaho, nyamara bakirengagiza uburyo imiryango n’inshuti baremererwa cyane n’ibyo bibazo.

Ni urugamba turwana duhererekanya ariko tugamije kugerera ku murongo w’intsinzi rimwe nk’umwe w’abasiganwa kandi twese ntawe usigaye.

Mbibarize rero bana bacu,

  • Ni iki twakora ngo tubafashe? Twakora iki ngo dufashanye?
  • Ese mwe, uruhare rwanyu rwaba uruhe mu gihe mwaba mubonye ubwo bubasha?
  • Mu gihe Igihugu gikora ibishoboka byose ngo kibahe amahirwe, mukoreshe ubwenge, ubumenyi n’ impano zanyu mu iterambere rigezweho, bijyanye n’ishusho mwifuza guha ubuzima bwanyu, mwabungabunga ubuzima bwanyu mute kugira ngo mukomeze kubaho, gukora neza no kubona andi mahirwe mashya?

Hari abakwibaza ko ababyeyi batumva agahinda kanyu! Burya benshi muri twe nk’ ababyeyi, tuzi umubabaro icyo ari cyo! Nubwo uyu munsi ari mwe duhangayikiye, akenshi kubera igishyika tugirira urubyiruko, mu by’ukuri, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byibasira abato bitaretse n’abakuru!

Ku bakuru nabo bagifata urubyiruko rwacu ko ntacyo rushoboye, nagira ngo mbamare impungenge ko urubyiruko rwacu, rusanzwe rurangwa n’imbaduko no guhanga ibishya! Ntakabuza ruzatugeza ku iterambere dushaka, twese duharanira, kandi bemye muri iyi si yihuta.

Nk’undi mubyeyi wese ubifuriza icyiza, reka nsoze ngira inama buri wese:

  • Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu, ababyeyi bawe, n’umuryango mugari; kandi nawe wiyiteho.
  • Iyiteho bihagije, kandi wumve ko nta pfunwe gusaba no guhabwa ubufasha ukeneye.
  • Iyiteho bihagije, kandi ntiwirengagize ubushobozi wifitemo bwo kuba uwo wifuza kuba no kuba imbarutso y’impinduka.
  • Iyiteho bihagije, ku buryo wibona wageze ku nzozi zawe.
  • Iyiteho bihagije, wiha intego, wishakemo n’imbaraga zo kuyigeraho.

Guhangana n’ijoro ry’icuraburindi, ni umukoro kandi ugoye. Nyamara ukaba umukoro wa ngombwa, ugusaba ubudaheranwa.

Reka mbabwire ko iyo umuntu yiyemeje kandi akagerageza, agira icyizere n’imbaraga zidakuka nk’izo nkura muri iri sengesho:

“Nyagasani,

Umpe amahoro y’umutima wakira ibyo ntashoboye guhindura,

Urampe imbaraga n’ubushobozi bwo guhindura ibyo nshoboye,

Umpe ubwenge n’ubushishozi bwo kumenya itandukaniro rya byombi.”

J.K

2022-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n’Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye.

Ubwanditsi 02 Mar 2021
Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Ubwanditsi 03 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya
Amakuru

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe
POLITIKI

Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Ubwanditsi 18 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru