• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gihe bamwe mu bikorera icengezamatwara rishingiye ku ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko Perezida Paul Kagame atakiriho cyangwa arwariye mu Budage, nyamara mu by’ukuri Perezida Kagame yagaragaye akora inshingano ze nk’ibisanzwe muri Village Urugwiro, aho yakiriye abayobozi b’ibikomerezwa ku rwego rw’Isi barimo: Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria na Dr. Akinwumi Adesina, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)

Ibi ni ibimenyetso simusiga ku bantu bayabira ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida ari muzima, ari mu kazi, ari no gufatanya n’abandi bayobozi guteza imbere u Rwanda na Afurika.

Ibi binyoma by’ibigarasha n’abajenosideri ku mbuga nkoranyambaga bikorwa n’Abantu bamwe bamenyerewe mu gukwirakwiza ibihuha no gusebya igihugu, barimo ababa hanze y’u Rwanda, basubiye muri ya mikino mibi yo kwifuriza urupfu Perezida Kagame, bashaka gutera ubwoba abaturage no guhungabanya icyizere cy’igihugu mu bayobozi bacyo.

Dore Ingero z’ibihuha byakwirakwijwe kuri X/Twitter mu cyumweru gishize:

  • @SibomanaJean ukorera Channel ya Radio Itahuka:

    “Kagame amaze amezi 2 ataboneka, amakuru yizewe ni uko arwariye mu bitaro bikomeye mu Budage. Abanyarwanda bakwiye kumenya ukuri!”

  • @Habimana_FDLR:

    “Paul Kagame yarapfuye kera. Ni ikinamico gusa Leta y’u Rwanda irimo gukina kugira ngo batiteza umutekano mucye.”

  • @VeritasFrance:

    “Perezida Kagame arwariye cancer ya prostate, akurikiranwa na ba dogiteri b’Abadage. Umwanya w’ubuyobozi ugomba gusimburwamo bidatinze.” n’abandi batari bake

Ibyo byose ni ibinyoma bidafite ishingiro, byacuzwe n’ababayeho mu buhungiro banga igihugu cyabareze bakomokamo, bashaka gukomeza gupfobya iterambere igihugu kigezeho cyane cyane bashingira ku ntambara z’amagambo zishingira ku moko bonse.

Mu mateka y’ibinyamakuru Rutwitsi nka Kangura na Radio RTLM ku rugamba bakunze kubika Nyakubahwa Umugaba w’Ikirenga ari we Prezida w’U Rwanda ubu, Abari inyuma y’ibi binyoma si bashya kuko abatari bahari bonse iyo ngengabitekerezo bananirwa gucira kandi birura. Hari n’abasanzwe bazwi nko mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho batangazaga amakuru y’ibinyoma no gusebya Kagame kugira ngo bace intege Abanyarwanda bari mu rugamba ndetse no mu masezerano y’amahoro.

Nka Kangura,cyari ikinyamakuru cyari cyarashinzwe n’uwitwa Hassan Ngeze, cyamenyekanye kubera gutangaza amagambo asebya Paul Kagame kuva mu 1990, kikanamushinja ubwicanyi atakoze we n’Inkotanyi yari ayoboye zanageze ku Intsinzi ari narwo rugero dukwiye gufata ntiducike intege mu nzira y’Ubumwe, Kangura yakomezaga gukwirakwiza ibihuha byo kuvuga ko yapfuye mu Ntambara y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside byibura ngo barebe ko Ingirabwoba zatera kabiri kandi koko abahumijwe n’amacakubiri Jenoside barakomeje barayikora, Bakomeje kandi Gukangurira rubanda nyamwishi nkuko biyitaga  kumwanga no kumufata nk’umwanzi w’Abahutu kandi nyamara inzira ye yari iyo guhuza abanyarwanda

Tugarutse kuri RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) nayo rero ntiyahwemye kuvuga ko “FPR iyobowe n’umuzimu witwa Kagame.” ibyo rero FPR yabirengeje amaso ikomeza urugamba rwo guhuza abanyarwanda kugeza none.

Yigeze gutangaza ko Kagame yapfiriye mu mashyamba ya Byumba, ariko ingabo ze zitifuza kubivuga ngo bitica morale n’umutima w’abarwanyi, ndabaza nti “None se yarapfuye?”

Ibi binyamakuru byari bigamije gupfobya ibikorwa by’ingabo z’Inkotanyi no gushishikariza rubanda kwanga abashakaga guhagarika Jenoside.

Mu gihe abo bose barimo ibigarasha, abajenosideri n’abahezanguni birirwa kuri YouTube, Facebook, X na TikTok bashyiraho ibihuha, u Rwanda rukomeje inzira yarwo yo kwiyubaka.

Perezida Kagame akomeje kuba: Umuyobozi wubashywe ku Isi, Umurwanashyaka wa demokarasi ishingiye ku mutekano n’iterambere, Igicumbi cy’icyizere cy’abaturage, cyane cyane urubyiruko

Kuva mu 1990 kugeza uyu munsi, amanyanga, ibihuha, ingengabitekerezo n’amacakubiri, byose byakozwe ngo Kagame atagera aho ari, ariko byose byarabapfubanye dore araganje.

Kagame yibereye mu Rugwiro, ari mu kazi, ari ku isonga mu kurinda umutekano n’icyerekezo cy’u Rwanda, Uwifuza ko apfa, abe ari we wirarika arwitegure aruvuge ariko yirinde ka karongo gatukura kandi nakomeza guca akagozi k’ubumwe ka bugingo n’ubu bizamugora cyane, bazakomeza guhangayika cyane

RUSHYASHYA Twivugira Ukuri, Tugaragaza Abagambanira Igihugu tukanababwira ko aho berekeza ari habi kandi hazabakenya.

2025-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Editorial 20 Dec 2018
Abanyarwanda hirya no hino  bitabiriye amatora

Abanyarwanda hirya no hino bitabiriye amatora

Editorial 04 Aug 2017
Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Editorial 04 Oct 2018
Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo

Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo

Editorial 13 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru