• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

Ubwanditsi 13 Dec 2018 POLITIKI

Ububiko bwa Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, CENI, bwibasiwe n’inkongi y’umuriro, mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’amatora muri iki gihugu Corneille Nangaa, yavuze ko uyu muriro wadutse ahagana saa munani z’ijoro, ahabikwa bimwe mu bikoresho by’iyi komisiyo.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yumvise ibintu biturika kuri iyi komisiyo.

Amakuru ava mu murwa mukuru Kinshasa yavuze ko nubwo bagerageje guhosha uyu muriro, mu gitondo hari hakigaragara umwotsi kuri iyi nyubako. RFI yavuze ko inzego z’umutekano zirimo Police n’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bari kuri iyi nyubako, aho babujije itangazamakuru kuhegera.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko imashini z’itora zirenga ibihumbi 7, imirasire y’izuba n’ibindi bikoresho by’itora, byose byari muri iyi nyubako.

Mu itangazo Umuvugizi wa CENI, Jean Pierre Kalamba Mulumba N’galula yashyize ahagaragara, yavuze ko “mu gihe hakomeje iperereza ku nkomoko y’iyi nkongi no kubarura ibyangijwe, CENI yijeje ko ibikorwa by’amatora bigomba gukomeza.”

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko bamwe mu bapolisi bari barinze aha hantu, bane muri bo bamaze gutabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

Iyi nkongi y’umuriro ibaye mu gihe kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Kalemie aho umukandida utavuga rumwe na leta Martin Fayulu yiyamamarizaga, byatangajwe ko Polisi yarashe mu bari bamukurikiye. Fayulu yashinje inzego z’umutekano kuba inyuma y’uru rugomo.

Mu gace ka Lumbashi kandi kuri uyu wa Kabiri, abashyigikiye Martin Fayulu babiri bapfiriye mu bikorwa byo kwiyamamaza, abandi 43 barakomereka.

2018-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Ubwanditsi 07 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda
Amakuru

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo
Amakuru

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru