• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

Ubwanditsi 13 Dec 2018 POLITIKI

Ububiko bwa Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, CENI, bwibasiwe n’inkongi y’umuriro, mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’amatora muri iki gihugu Corneille Nangaa, yavuze ko uyu muriro wadutse ahagana saa munani z’ijoro, ahabikwa bimwe mu bikoresho by’iyi komisiyo.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yumvise ibintu biturika kuri iyi komisiyo.

Amakuru ava mu murwa mukuru Kinshasa yavuze ko nubwo bagerageje guhosha uyu muriro, mu gitondo hari hakigaragara umwotsi kuri iyi nyubako. RFI yavuze ko inzego z’umutekano zirimo Police n’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bari kuri iyi nyubako, aho babujije itangazamakuru kuhegera.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko imashini z’itora zirenga ibihumbi 7, imirasire y’izuba n’ibindi bikoresho by’itora, byose byari muri iyi nyubako.

Mu itangazo Umuvugizi wa CENI, Jean Pierre Kalamba Mulumba N’galula yashyize ahagaragara, yavuze ko “mu gihe hakomeje iperereza ku nkomoko y’iyi nkongi no kubarura ibyangijwe, CENI yijeje ko ibikorwa by’amatora bigomba gukomeza.”

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko bamwe mu bapolisi bari barinze aha hantu, bane muri bo bamaze gutabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

Iyi nkongi y’umuriro ibaye mu gihe kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Kalemie aho umukandida utavuga rumwe na leta Martin Fayulu yiyamamarizaga, byatangajwe ko Polisi yarashe mu bari bamukurikiye. Fayulu yashinje inzego z’umutekano kuba inyuma y’uru rugomo.

Mu gace ka Lumbashi kandi kuri uyu wa Kabiri, abashyigikiye Martin Fayulu babiri bapfiriye mu bikorwa byo kwiyamamaza, abandi 43 barakomereka.

2018-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Nov 2018
Perezida ‪ Kagame‬ yambitswe umudari w’Ikirenga mu gihugu cya Guinea Konakry aho yageze mu ruzinduko

Perezida ‪ Kagame‬ yambitswe umudari w’Ikirenga mu gihugu cya Guinea Konakry aho yageze mu ruzinduko

Ubwanditsi 12 Mar 2016
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025
Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango

Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango

Ubwanditsi 24 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri
Amakuru

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru
IMIKINO

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze
IKORANABUHANGA

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Ubwanditsi 18 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru