• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Kweguza Trump birasaba iki?

Kweguza Trump birasaba iki?

Ubwanditsi 06 Dec 2019 POLITIKI

Inkubiri yo kweguza Perezida Donald Trump yatangiye mu mezi abiri ashize, bigizwemo uruhare n’ishyaka ry’aba-démocrate ariko kuva ubwo risa n’aho rigeze ahantu kure abantu batatekerezaga kandi mu gihe gito.

Imvano ya byose yabaye ikiganiro Trump yagiranye na mugenzi we wa Ukraine,Volodymyr Zelensky kigaruka ku ruhare rw’amahanga mu matora ya Amerika.

Ni ikiganiro bivugwa ko aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye muri Nyakanga 2019; icyo gihe ngo Zelensky yasabaga Trump kongera inkunga mu bya gisirikare, uyu na we amusaba ko amufasha kumenya amakuru bivugwa ko Ukraine ibitse ajyanye no kwivanga mu matora ya Amerika kw’amahanga.

Iki kibazo cyanajemo Joe Biden wari Visi Perezida ku bwa Obama, aho Trump yashakaga ko akorwaho iperereza. Impamvu ni uko bwo Biden yari Visi yageragezaga gufasha Ukraine mu kibazo cyayo n’u Burusiya, Amerika yaje gutangaza ko ruswa iri mu bayobozi bakuru ba Ukraine ari imbogamizi ku bufasha itanga ndetse ko Viktor Mykolayovych Shokin [Wabaye Umushinjacyaha Mukuru] abifitemo uruhare runini cyane.

Ku gitutu cya Amerika binyuze kuri Biden wari uyihagarariye muri iki kibazo, Ukraine yakoze impinduka zirimo kwirukana Shokin nyuma na we atangira gushinja Biden kumwirukanisha kugira ngo akingire ikibaba umuhungu we Hunter Biden, yari yaratangiye gukoraho iperereza ku mikoranire ye na Kompanyi itanga ingufu muri Ukraine yitwa ‘Burisma Holdings’.

Kuko Joe Biden ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha ahanganye na Trump, ishyaka rye ryahise ritangira gukurikirana Trump ku mpamvu yaba ashaka gukoresha amahanga mu gusinsibiranya ibimenyetso ku mugambi w’amahanga mu gutuma atorwa mu matora aheruka.

Bahise bashyira imbaraga muri iyi gahunda, inteko itora ko itegeka ko hatangira kumvwa abatangabuhamya, ndetse na komisiyo ishinzwe ubutabera mu nteko itangira akazi kayo. Byose byakozwe bitabaye ngombwa ko hategerezwa iperereza ryimbitse ku byo Trump ashinjwa.

Hari impamvu iri shyaka riri kwihutisha iyi gahunda y’uko Trump yakweguzwa. Imwe muri izo ni uko rifite icyizere ko nibura abasenateri bajya mu kiruhuko cya Ukuboza hari ikintu gifatika kigezweho.

Ibi bisobanuye ko bifuza ko nibura mu byumweru bibiri baba bamaze gukora amatora ya nyuma bakemeza ko Trump akwiye kweguzwa.

Niba ibi bizaba cyangwa bitazashoboka ni ibyo gutega amaso kuko nta gihe ntarengwa bihaye, ndetse birashoboka ko amatora ashobora kuba umwaka utaha.

Umudepite ukuriye Komite ishinzwe ubutasi, Adam Schiff, mu cyumweru gishize yagize ati “iki kibazo tukibona nk’icyihutirwa.” Nancy Pelosi ukuriye Inteko akaba ari n’umu- démocrate, we yagize ati “Ntituzategereza ko urukiko rufata umwanzuro, ntitwabitegereza.”

Aba-démocrate bafite gahunda ko kweguza Trump byaba mu ntangiriro za 2020 aho gutegereza ko byegera amatora ateganyijwe ku wa 03 Ugushyingo 2020.

Aho ibi bishyira naho harigaragaza: biraganisha ku rubanza muri Sena, ikaburanisha Trump aho amahirwe menshi ari uko imyanzuro izarangira ari uko ahanaguweho ibyaha agakomeza kuyobora dore ko ishyaka rye ariryo rifite ubwiganze muri Sena.

Aba- Républicains bakunze kuba inyuma ya Trump kuva ibi byose byatangira, ndetse nta cyizere kinini gihari ko hashobora kuba ubwiganze bw’abasenateri 67 basaba ko yegurwa.

Icyo ubu aba- démocrate bari gukora, ni ukumvikanisha amabi ya Trump mu ijwi riranguruye, ku buryo bizajya kugera mu Basenateri nibura hari icyizere cy’uko yakurwaho.

Src : IGIHE

2019-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024
RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Ubwanditsi 15 Jul 2025
Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

RUSHYASHYA 15 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?
Amakuru

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi
Amakuru

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL
Amakuru

Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL

Ubwanditsi 16 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru