• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jun 2017 Mu Rwanda

Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri, Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’Amatora ajyanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mukwa munani. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri batatu.

Abakandida badatanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda basabwa kuzuza ibyangombwa 13 birimo n’imikono 600 y’abantu bo mu turere twose tw’u Rwanda, nibura 12 muri buri karere .

Icyangombwa cya mbere gisabwa ni; Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iyi yayitanze. Ariko yerekana ko afite n’ubundi bwenegihugu nk’Umubiligi.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko bashyikirijwe ibaruwa igararagaza ko Diane Rwigara yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi (yari afite) kandi ko byemejwe na konsiri w’Ububiligi mu Rwanda.

Yakomeje atanga n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa.

Komisiyo yakiriye kandi imikono y’abantu 600 banyuranye basinyiye Diane Rwigara.

Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atambuwe n’Urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda n’ibindi…

Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”

Diane Rwigara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma hasohoka amafoto ku mbuga nkoranyambaga ‘yambaye ubusa’.

Byatumye hari benshi babigarukaho bashingiye kuri kari gace ka gatatu kanditse mu ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga.

Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara yabizanye. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.

Kugeza ubu abamaze kugeza ibyangombwa bisaba kuba Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ni Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Gilbert Mwenedata wigenga na Barafinda Fred Sekikubo nawe wigenga, aba babiri ba nyuma Komisiyo yasanze hari ibyo babura basabwa kubanza bakabyuzuza.

-7015.jpg

-7016.jpg

Diane yari aherekejwe n’abantu bacye barimo na nyina waje yitwaje Bibiliya.

-7014.jpg

2017-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Ubwanditsi 24 May 2021
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Ubwanditsi 21 Dec 2021
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024
Min. W’Intebe, Dr Ngirente Yakiriye Indahiro Z’abacamanza Mu Rukiko Rukuru Rwa Gisirikari

Min. W’Intebe, Dr Ngirente Yakiriye Indahiro Z’abacamanza Mu Rukiko Rukuru Rwa Gisirikari

Ubwanditsi 13 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje
Mu Rwanda

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo
Amakuru

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Ubwanditsi 29 May 2024
Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange
ITOHOZA

Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Ubwanditsi 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru