• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda ari ukubanza gutekereza ibyiza hanyuma bakabona kureba uburyo babigeraho, bagashaka ubushobozi bwo gutuma ibyo batekereza bijya mu ngiro.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Radio na Televiziyo y’u Rwanda cyayobowe n’Umunyamakuru Cleophas Barore na Novella Nikwigize.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi kuva ku kuba aherutse kwemera gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma yo kubisabwa n’abaturage kugera ku nshingano yahawe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ibindi bibazo bireba u Rwanda.

Abaturage batanze ibitekerezo n’ibibazo byabo bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’umurongo wa telefoni, ndetse hari abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye bari muri studio za Radio na Televiziyo y’u Rwanda bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.

Perezida Kagame yavuze gutekereza ibyiza mbere y’ubushobozi aricyo cya mbere cyari gikwiye kuranga abanyarwanda, nyuma yaho bagashaka uko ibyo byiza babigeraho.

Ati “Gushaka ibyiza utaranatekereza n’ubushobozi ibyo ni byo, abantu niko bakwiye gutekereza. Bakwiye gutekereza ibyiza no mu mutwe ndetse ukiha gutekereza kugera kure hanyuma warangiza ugasubira inyuma gato ukavuga uti nzahagera nte? Gutekereza kugera kure, ku byiza, narangiza nkasubira inyuma nti ariko ndagerayo nte? Noneho nkatangira kubikorera kugira ngo mbone uko ngerayo.”

“Ubwo rero ndabanza mvuze ko gutekereza gutyo ni byiza cyane njye niko numva abantu bakwiye gutekereza. Niko abanyarwanda dukwiye gutekereza hanyuma twarangiza tugashaka uburyo butugeza aho twifuza kugera.”

Yakomeje asobanura ko muri iki gihe umuntu iyo asubije amaso inyuma agatekereza aho u Rwanda rwavuye mu myaka 15 cyangwa 20 ishize ‘hari nubwo n’uyu munsi ushobora kuvuga uti ariko hariya twahavuye dute?’.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyo umuntu yatekereje ibyiza nyuma agashaka uburyo bwo kubigeraho, atangira kubona ko n’ibyo yabonaga nk’ibidashoboka nabyo bishoboka.

Ati “Icya mbere ni nko kuvuga ngo uwari uziko nyuma ya 94 uko abantu bishwe, ibyasenyutse bindi byose abantu ukuntu byabagizeho ingaruka ukavuga uti ariko byashoboka ko nyuma y’iki gihe gito igihugu gishobora kugira n’amahoro n’umutekano abantu bakicarana bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari cyangwa bagasangira bike byiza bamaze kugeraho.”

“Wumva ubundi rimwe na rimwe bigoye kuba byashoboka ariko icyo navuga ni uko n’ubu hagaragara ko hari inzira y’uko n’ibitarakemuka bishobora kuba byakemuka.”

-7081.jpg

2017-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo

Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo

RUSHYASHYA 11 May 2026
Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Ubwanditsi 21 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa  bamaze gutabwa muri yombi  n’inzego z’umutekano
POLITIKI

Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Ubwanditsi 30 Sep 2019
AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde
IMIKINO

AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde

Ubwanditsi 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru