• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ubwanditsi 07 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyo kureka kuburanisha umujenosideri Kabuga Felisiyani, ngo kubera ko ashaje cyane, cyatumye abasesenguzi banuganuga umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, bakazapfa, cyangwa bagafatwa bashaje cyane, bikaba impamvu yo kutababuranisha. Icyo gihe baba babifitemo inyungu, kuko ubuzima bwabo ku isi bazaburangiza bakitwa “abere”, nta rukiko rwigeze rubahamya ibyaha. Imitungo yabo yaguma mu maboko y’imiryango yabo, kuko nta ndishyi bategekwa gutanga.

Ibi, abo basesenguzi barabishingira ku bandi bajenosideri bari mu nko Bufaransa, aho Kabuga yafatiwe, bikavugwa ko yari ahamaze imyaka myinshi, ndetse hari na bamwe mu bategetsi bari bazi ko ahari.

Abo bidegembya mu Bufaransa ni Agatha Kanziga wari shefu w’akazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen. Aloys Ntiwiragabo , Col.Laurent Serubuga, Wenceslas Munyeshaka, n’abandi bajejeta amaraso y’Abatutsi ku biganza.

Abo bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rero bafite impungenge ko hatazategerezwa ko aba bantu bagera mu zabukuru, n’iyo bafatwa nk’uko byagenze kuri Kabuga Felisiyani, hagatangazwa ko badafite imbaraga z’ubwonko n’iz’umubiri zibemerera kuburanishwa.

Icyemezo cyo kutaburanisha Felisiyani Kabuga, umunyemari ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kije gihumuriza n’abandi bakidegembya hirya no hino ku isi, bakaba biruhukije kuko iyo bumvise ko n’iyo bazafatwa bashaje, batazagezwa mu butabera.

Iki cyemezo kandi gihuriranye n’ijambo rikomeye Ambasaderi Busingye Johnson uhagarariye uRwanda mu Bwongereza, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yibaza impamvu Ubwongereza bukomeje kuba indiri y’abajenosideri, kandi iki gihugu gifite ibimenyetso bidashidikanywaho, byerekana ko abo Banyarwanda 5 bakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja,Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka, bari ba”Burugumesitiri” b’amakomini, aho batanze amabwiriza yo gutsemba ibihumbi byinshi by’Abatutsi.

Ambasaderi Busingye yibukije ko imyaka ibaye 17 abo bajenosideri bararezwe, ndetse Ubushinjacyaha bw’uRwanda bwaratanze ibimenyetso byose byatuma bafatwa, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa mu Bwongereza, nyamara ntibyakozwe, ahubwo bahawe umwanya n’ubushobozi bwo kubiba urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside, haba mu Bwongereza ndetse no ku isi yose.

Ambasaderi Busingye yibukije ko Ubwongereza ari kimwe mu bihugu bike byo mu Burasirazuba bw’isi bigicumbikiye abagome, kibizi neza ko ari abajenosideri, mu gihe ibindi bihugu nka Canada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ububiligi, Ubudage, Suwede, Denmark, Ubufaransa, Norvège n’Ubuholandi, byaburanishije abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi boherezwa kuburanira mu Rwanda.
Aba bajenosideri bari mu Bwongereza imyaka y’ubukure irabasatira, ndetse hari amakuru avuga ko hafi ya bose bafite uburwayi budakira kandi bukomeye, ku buryo amahirwe yo kuzababona mu rukiko azakomeza kuyoyoka niba Ubwongereza bukomeje kubafata nk’amata y’abashyitsi.
Ibihugu byose bifite inshingano yo gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muti Jenoside, kuko atari icyaha cyakorewe igihugu kimwe, ko ahubwo ari icyaha ndengakamere cyakorewe inyonko-muntu.

Abayobozi b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho uRwanda, barimo abaperezida barwo uko bagiye basimburana, abashinjacyaha bakuru, bose bakomeje gutakambira ibihugu bimwe na bimwe, ngo bifashe urukiko gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyamara ntibibuza ko bakibereyeho mu buzima busanzwe hirya no hino mu bihugu, birimio na bya bindi bitwigisha ubutabera n’ uburenganzira bwa muntu.

Uretse no kuba Ubwongereza ari igihugu cy’inshuti y’uRwanda, nk’uko Ambasaderi Busingye yabyibukije, ntigikwiye kuba aricyo cyimika umuco wo kudahana, no kuba indiri y’abajenosideri, birirwa bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2023-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Ubwanditsi 22 Nov 2024
Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 27 Jan 2022
Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 23 Dec 2021
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri  yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi
POLITIKI

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 23 May 2017
Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera
IMIKINO

Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Ubwanditsi 02 Jan 2016
’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda
ITOHOZA

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru