• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Ubwanditsi 20 Dec 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa 19 Ukuboza 2018, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu no kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu kubitegura, imihanda minini muri uyu mujyi yari yarimbishijwe amagambo amuha ikaze nk’uwazahuye u Rwanda, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Félix Houphouët-Boigny. Biteganyijwe ko bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Kagame azanaganira n’abashoramari bakomeye muri iki gihugu ku bijyanye n’ubuhahirane; azanabasangize uko u Rwanda ruhagaze mu bucuruzi n’imikorere y’inganda.

Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame na Madamu barakirwa na Alassane Ouattara ku meza, ndetse banahabwe amashimwe agenerwa abayobozi b’inkoramutima za Côte d’Ivoire.

Perezida Kagame arahabwa ishimwe ryitwa “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire » mu gihe Madamu Jeannette Kagame ahabwa ‘‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.»

Ishimwe rikomeye rizwi nka « Ordre national de Côte d’Ivoire’’ ryatangiye gutangwa ku wa 10 Ukuboza 1960. Rihabwa uwagaragaje umwihariko mu mibanire n’iki gihugu na serivisi zigenewe abagituye.

Mu myaka ibiri ishize, ku wa 1 Kamena 2016 iri shimwe ryahawe Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama n’umugore we Lordani Mahama.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame agendereye Côte d’Ivoire mu gihe Perezida Alassane Ouattara aheruka gusura u Rwanda muri Mata 2018, ubwo yitabiraga Inama Ngarukamwaka ya Ibrahim Governance Weekend.

Perezida Ouattara yaherukaga kwakira Kagame mu gihugu cye ku wa 28 Ugushyingo 2017. Yari yitabiriye inama ya Gatanu yahuje Afurika n’u Burayi, yateraniye Abidjan ku 29-30 Ugushyingo 2017.

Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire umaze kwaguka mu ngeri zinyuranye. Ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege. Kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikora ingendo zerekeza i Abidjan.

Perezida Ouattara aramukanya na Perezida Kagame ubwo yari ageze i Abidjan mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Perezida Ouattara yahaye ikaze Kagame mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Madamu Jeannette Kagame yakiranywe urugwiro i Abidjan

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje kugirana ikiganiro na Perezida Ouattara na Madamu Dominique Ouattara

2018-12-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR ntamara kabiri – Gen Kabarebe

Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR ntamara kabiri – Gen Kabarebe

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Perezida Kagame ategerejwe  bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Perezida Kagame ategerejwe bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Ubwanditsi 18 Dec 2018
U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ubwanditsi 31 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi  yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira
Amakuru

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Ubwanditsi 12 Sep 2023
N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa
MULTIMEDIA

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

Ubwanditsi 03 Mar 2017
U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja
ITOHOZA

U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja

Ubwanditsi 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru