• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ubwanditsi 31 Aug 2018 POLITIKI

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo, basabye abakandida b’Abadepite bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije ko nibatorwa, bazabakorera ubuvugizi bakegerezwa amazi meza.

Iki cyifuzo bagitanze kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, ubwo aba bakandida bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo.

Umuturage witwa Bugingo Faustin, yavuze  ko mu Kagari ka Bisenga batuyemo kugira ngo babone amazi bibasaba kujya kuyashaka mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati “Twe icyo twifuza ni uko bazadukorera ubuvugizi tukegerezwa amazi nk’abandi kuko iyo tuyashatse bidusaba kujya i Rwamagana.”

Mukandahiro Salama we yagize ati “Tubonye amazi byadufasha cyane kuko dukora urugendo rurerure tujya kuyashakira i Rwamagana, ikindi tubifuzaho ni ukudufasha tukabona isoko kuko tujya kuriremera i Nyagasambu.”
Umukandida Depite, Cecile Murumunawabo, yemeza ko nibatorwa bazakorera ubuvugizi aba baturage ku buryo ibibazo byabo bikemuka.

Yagize ati “Nidutorwa tuzabakorera ubuvugizi nk’uko twari dusanzwe tubikora ku buryo ikibazo cy’amazi kizaba amateka muri uyu murenge, n’aho iby’amashuri n’isoko byo twizeye ko mu gihe cya vuba bizaba byakemutse kuko biri mu igenamigambi ry’Akarere.”

Meya w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen, yabwiye aba baturage bo mu Kagari Bisenga ko bashonje bahishiwe.

Yagize ati “Nibyo hari ikibazo cy’amazi ariko turabizeza ko mu mwaka utaha kandi mu mezi ya vuba bazaba bamaze kuyabona.”

Ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi ntibyasigaye inyuma mu masezerano abaturage bahawe na FPR.

Mu mihigo iteganyijwe mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage muri gahunda ya Guverinoma, harimo ko amazi n’amashanyarazi bizagezwa kuri bose (100%).

Mu bukungu, hazarangizwa imihanda ya kaburimbo ihuza uturere ireshya na kilometero (km) 800 mu gihugu cyose.

Binateganyijwe ko hazubakwa hakanasanwa imihanda mihahirano ireshya na km 2,655; hubakwe imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 280 mu Mujyi wa Kigali, imijyi iwunganira n’indi mijyi mito.

Nta kabuza ko aba badepite bazagenzura ko ibi bigerwaho.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye uyu muhango ari benshi cyane

Hari itorero ryasusurukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

Iki gikorwa cyatangijwe n’akarasisi ka za moto nyinshi

Ubwo abakandida Depite biyamamazaga

Uko byari byifashe mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo

Umukandida Depite, Cecile Murumunawabo ari kwiyamamaza

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, nawe yari yitabiriye iki gikorwa

2018-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 21 Jul 2025
#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020

#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020

Ubwanditsi 18 Apr 2020
Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )

Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 27 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5
Mu Mahanga

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa
SHOWBIZ

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa

Ubwanditsi 03 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru