• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w’agateganyo

APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w’agateganyo

Ubwanditsi 16 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatandatu Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR F.C bwakoranye inama n’abatoza bungirije ndetse n’abakozi b’iyi kipe basobanurirwa gahunda zitandukanye zirimo n’ihagarikwa ry’Umutoza Adil Erradi Mohamed .

Ni inama yayobowe na Chairman w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Lt Gen MK MUBARAKH aho yatangiye yibutsa abari mu nama amateka n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu aboneraho no kubabwira impamvu batabona Umutoza mukuru muri iyo nama.

Yagize ati “nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.

“Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”.

“Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere y’uko azagarurwa mu kazi”.

Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yavuze ko atari umutoza wahawe ibihano by’imyifatire gusa, ko ahubwo na kapiteni wa APR F.C nawe yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.

Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira”.

Umuyobozi w’ APR F.C kandi yaboneyeho kwibutsa abatoza basigaye mu nshingano ko urugamba rwa Shampiyona rugikomeje abibutsa ko bafite umukino w’ikirarane kuri uyu wa Mbere ugomba kubahuza na Police FC.

Mbere yo gusoza inama Umuyobozi yahaye umwanya abari mu nama kugira ngo nabo batambutse ibitekerezo byabo ku ikibitiro umutoza wungirije Ben Moussa yashimiye Umuyobozi wa APR F.C ku nama nziza abagiriye.


Ati “ndagira ngo mbashimire cyane ikiganiro cyiza mutuganirije guhera ku mateka y’ikipe mudusangije ndetse n’inama nziza mutugiriye ni ugukomeza gukorera hamwe, guhuza no gufatanya kugira ngo ibintu byose bigende neza.

Mu gusoza inama Lt Gen MK MUBARAKH Umuyobozi wa APR F.C yashimiye abatoza ndetse n’abakozi b’iyi kipe yongera kwizeza abatoza ko ahari igihe cyose baba bamukeneye ababwira ko niyo yaba atari hafi ko Umunyabanga Michel Masabo ahari.

Yaboneyeho kubwira abitabiriye ndetse n’abandi bose ko bwana Tony Kabanda yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa APR F.C w’agateganyo guhera uyu munsi.

2022-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF

APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16

Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Mu Mahanga

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 17 May 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 May 2024
APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo
Amakuru

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 05 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru