• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Ubwanditsi 21 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Muri Kanama 2021 ubwo Leta y’u Rwanda yatangazaga ko Johnson Busingye wari umaze igihe ari Minisitiri w’Ubutabera, agizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ibigarasha n’abajenosideri basimbukiye ku isunzu ry’inzu, badashaka ko Bwana Busingye ajya muri uwo mwanya.

Abari ku isonga mu kuvuza iyabahanda, ni abo mu muryango wa Paul Rusesabagina n’abanyamahanga bamushyigikiye mu bikorwa bye by’iterabwoba. Abana n’umugore wa Rusesabagina ndetse n’udutsiko nka Lantos Foundation usanzwe ari inkoramutima ya “Bin Laden w’Umunyarwanda”, barasaze barasizora ngo Johnson Busingye ntiyemererwe guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, ngo kuko yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina.

Byari ukwikirigita bagaseka ariko, kuko umubano w’ibihugu udashobora gushingira ku marangamutima y’abantu ku giti cyabo. Byagera kuri Paul Rusesabagina bwo, bikumvikana ko Ubwongereza butari kwemera gutakaza ubucuti hagati yabwo n’u Rwanda, kubera icyihebe cyahamwe n’ibyaha byo kwica abaturage b’inzirakarengane, abandi abagira ibimuga, imitungo yabo irononwa, indi irasahurwa.

Kuwa gatanu ushize rero, tariki 18 Werurwe 2022, nibwo Ubwongereza bwatangaje ko Busigye Johnson yemerewe guhagararira uRwanda muri icyo gihugu. Abo kwa Rusesabagina, ibigarasha, abajenosideri n’ababatera inkunga, bahise bajya mu cyunamo, ikimwaro kirabakora, babona ko politiki bakina ari iya giswa cyane.

Abazi neza izi nkorabusa, cyane cyane izibundabunda mu Burayi, Amerika na Canada, baduhishuriye ko zatangiye gusubiranamo, zishinjanya ubushishozi buke. Abo baswa baritana bamwana, bamwe barega abandi kubagusha mu kimwaro n’igisebo, ngo kuko byabonekaga ko kwamagana Bwana Busingye ari urugamba batari gutsinda.

Nta gihe Abanzi b’uRwanda batatsinzwe, ariko noneho uyu mwaka ubanza uzasiga n’abari bagihanyanyaza bazinutswe ibyo gushotora uRwanda. Aya mezi 3 gusa ashize yagombye kubereka ko iminsi yabo ibaze,
Bimwe mu byashegeje inyangabirama, ni inkuru y’Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, umaze kugirira uruzinduko mu Rwanda ubugira kabiri. Gen Muhoozi Kainerugaba yatanze ubutumwa ko Uganda yifuza kubana neza n’u Rwanda, maze abari bafite inyungu mu bushyamirane bw’ibihugu byombi batangira kubunza imitima.

Ikindi cyashenguye ibigarasha n’abajenosideri, ni icyemezo cy’ubutabera bwo mu Bufaransa bwatangaje ko urubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenari Habyarimana ruteshejwe agaciro burundu.

Ibi bivuze ko ntawe uzongera gushyira ku nkeke abayobozi ba RPF-Inkotanyi, bari bamaze imyaka bashinjwa ibinyoma, bagerekwaho ihanurwa ry’iyo ndege. Ibiramambu ahubwo, abari bagize “Akazu”, ari nabo bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu nibo barushijeho kwikorera umutwaro w’urupfu rwa shebuja Habyarimana, kandi rurabahama.

Indi nkuru yaranze aya mezi 3 gusa, ni iyashimangiye ko inama ya CHOGM, ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, bidapfa bidapfusha izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka wa 2022. Inshuro 2 ziheruka iyi nama ikomeye cyane yagiye isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, maze ibigarasha n’abajenosideri bakikomanga ku gatuza ngo bagize uruhare muri iryo subikwa. Aho bumviye rero ko noneho izabera i Kigali, amenyo bayamariye mu nda.

Abagizi ba nabi rero n’ubwo ari ingumba z’amatwi, bari bakwiye kubona ko bakina n’ikipe batazi. Bakwiye kureka guta igihe bagataha, cyane ko benshi n’imyaka ibajyanye, ejo batazagwa Igihugu igicuri, kandi cyo cyiteguye kubakira. Ibyaye ikiboze irakirigata!

2022-03-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Ubwanditsi 25 Nov 2019
Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Ubwanditsi 24 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa
IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Ubwanditsi 05 Mar 2020
Leta y’Amerika  yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza
POLITIKI

Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Ubwanditsi 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru