• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Burera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 12 Sep 2016 Mu Mahanga

Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Burera, Iyakaremye Jeannette yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka karere kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.

Ubu butumwa yabutanze mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yagiranye n’abashinzwe irangamimerere, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe kubahiriza ihame ry’uburinganire mu mirenge ya Bungwe, Cyanika, Kivuye, Butaro, Kinyababa, Kagogo, Kinoni na Rugarama.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza, akaba mu butumwa bwe yarasabye abo bayobozi kujya basobanurira abo bayobora ko kutandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere; cyangwa gutinda kubikora, kutamuvuza, kumuvana mu ishuri no kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo cyangwa kwidagadura ari ukumuvutsa uburenganzira, kandi ko ari ibyaha bihanwa mu Rwanda.

Yagize ati:”Hari abavana abana babo cyangwa abo barerera mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga cyangwa gucuruza, abandi babakoresha mu bucukuzi bw’amabuye yo kubakisha. Murasabwa guca burundu ibyo bikorwa; ndetse n’ibindi binyuranije n’uburenganzira bwabo.”

Iyakaremye yababwiye kandi ati:”Mujye musobanurira abo muyobora ko kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kumurera neza ari ukurerera igihugu kubera ko bituma bavamo abaturage beza bagiteza imbere; kandi na bo batisize. Umwana agomba rero kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”

Mu ijambo rye, AIP Nshimiyumukiza yabwiye abo bayobozi ko guhohotera umwana harimo kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bidahwanye n’icyo yakoze, kumucuruza (icuruzwa ry’abantu), kumushimuta, no kumusambanya.

Yabasabye kujya bakangurira abatuye mu bice bayobora kwirinda amakimbirane kuko ari mu bituma abana bahunga iwabo; aho bamwe bava mu ishuri bakajya kwibera ku mihanda aho bakorera ibinyuranije n’amategeko nko kwishora mu biyobyabwenge.

AIP Nshimiyumukiza yababwiye kandi ati:”Mujye mubakangurira kudahishira bene iryo hohoterwa; ahubwo batange amakuru y’uwarikorewe ndetse n’uwarikoze kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya. Ntimukabure kandi kubasaba kwirinda ibiyobyabwenge mubabwira ko bitera ababinyoye guhohotera abana babasambanya, kubakubira, n’ibindi byaha.”

-4033.jpg

Yabibukije ko amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abana atangwa kuri Sitasiyo ya Polisi, cyangwa uyafite agahamagara nomero za telefone zitishyurwa 116 na 3029 (Isange One Stop Center).

RNP

2016-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface  yagize icyo avuga kuri Casimiry  Kayumba witabye Imana

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface yagize icyo avuga kuri Casimiry Kayumba witabye Imana

Ubwanditsi 17 Jan 2018
“He attacked me and my family. ” Rusagara

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Ubwanditsi 28 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15
ITOHOZA

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Umwarimu yatewe inda  n’Umwana  yigisha
ITOHOZA

Umwarimu yatewe inda n’Umwana yigisha

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD
Mu Mahanga

Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD

Ubwanditsi 17 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru