• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko twabibamenyesheje mu.minsi.itambutse, guhera tariki ya 7 kugeza kuya 10 Ukwakira 2024, mu rukiko rw’I Paris mu Bufaransa hazatangira urubanza ruregwamo Charles Augustus Onana , Umufaransa ariko ukomoka muri Cameroun, akaba aregwa ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu nyandiko ze zitandukanye cyane cyane mu gitabo” Rwanda: Le vérité sur l’Operation Turquoise, quand les archives parlent.”

Ni ibirego byatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Bufaransa, nka LDH, FIDH na Survie/France, hakiyongeraho abaregera indishyi, barimo Ibuka/ Ishami ryo mu Bufaransa n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Abiyemeje gushyigikiira Charles Onana bose bafite icyo bahuriyeho: Ni interahamwe, abagore n’abana bazo, ndetse n’abiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga cyane cyane Abakongomani

Ku ikubitiro, mu biyemeje kumushyigikira harimo “Réseau International pour la Paix et la Démocratie” ritegura igihembo gihabwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyitiriwe Victoire Ingabire, kizwi nka “Prix Ingabire”. Charles Onana yahawe icyo gihembo mu mwaka wa 2018. Iri shyirahamwe rigizwe n’abagore bafite abagabo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abashinzwe kuyihakana abenshi bakaba bari mu ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire.

Iri shyirahamwe ry’abagore ryakusanyije amafaranga ku rubuga “GoFundMe”,  bakaba bamaze kubona arenga amayero ibihumbi 11, arakabakaba miliyoni nka 15 uvunje mu manyarwanda.

Abandi bazitabira urubanza barimo abagize Jambo asbl, rya shyirahamwe ry’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, rikaba rigizwe n’abakomoka ku bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bafata Charles Onana nk’icyitegererezo, ndetse inyandiko ze bakazifata nka Bibiliya yabo.

Abandi biyemeje gushyigikira umugome Charles Onana, ni abagize ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire. Iri shyaka rigizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda, bakaba bikingira iri shyaka kugirango batazabazwa n’ubutabera ibyo bakoze muri Jenoside, bitwaje ko ari abanyepolitiki. Abenshi mu bamaze gufatwa no gukatirwa n’inkiko zo mu Burayi ndetse n’aboherejwe mu Rwanda ni abambari ba FDU Inkingi. Harimo n’abatarafatwa, nka Joseph Mugenzi, Rutunga Venant, Major Karangwa, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Jean Paul Micomyiza, ndetse n’abandi.

Mu bashyigikiye Onana kandi ntihaburamo “Groupe Marianne” yashinzwe na Baziruwiha Marriane, wakoreye amabasade y’u Rwanda nyuma yo kiyiba amafaranga akifatanya n’abarwanya ubutegetsi. Uwo Baziruwiha yashinze urubuga rushinzwe guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarugomo b’Abakongomani kandi nabo ntibatanzwe. Freddy Mulumba wahoze ayobora Radiyo Televiziyo y’igihugu cya Congo (RTNC)mu izina ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi, kuri uyu munsi yateguye ikiganiro n’itangazamakuru aho yababwiye ko ngo Charles Onana atariwe uregwa ahubwo ko haregwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uku kuyobya uburari ku bushake, ni ni amayeri yafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu rwego rwo kujijisha abaturage n’amahanga ngo batabazwa ibitagenda neza imbere mu gihugu, ahubwo ibyago n’imiruho bafite byose bakabyegeka ku Rw Rwanda. Muri make umuntu wese usebya u Rwanda ni inshuti ya Tshisekedi.

Mu banyamakuru harimo Judi Rever wanditse igitabo gisebya u Rwanda akaba yari inshoreke ya Patrick Karegeya, dore ko na Kayumba  Nyamwasa bashinganye ishyaka RNC, amaze iminsi i Kinshasa ku butumire bwa Tshisekedi, bashaka uko yifatanya n’umutwe wa FDLR. Ntihaburamo kandi Michella Wrong bafatanyije umuruho wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umutekamutwe Patrick Mbeko, w’umukongomani nawe wahawe igihembo PrIx ingabire kubera inyandiko ze zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi nawe ntiyahatangwa. Uyu Patrick Mbeko (umwe mu Banyekongo  bigize nyirandabizi ku bibazo byo muri aka karere), nawe akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Victore Ingabire Umuhoza, kubera ubugome bukabije akoresha mu guhakana no gupfobya Jnocide yakorewe abatutsi, birumvikana ko atabura mu basangirangendo ba Charles Onana.

Urubanza rwa Charles Onana, nyuma y’imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ni igipimo cyiza mu gusobanura imbibi z’amategeko ku bijyanye n’ibivugwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko uru arirwo rubanza rwa mbere rubaye kuri iki cyaha cyo kuyihakana no kuyipfobya.

Muri uru rubanza rw’amateka kandi, hitezwe ko hazanatangwa ibisobanuro ku mpamvu mu Bufaransa hari abagikomeza gukomeza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu gifite uruhare muri iyo  Jenoside nk’uko  bikubiye muri Raporo ya Duclert, yabitangiye ibimenyetso simusiga.

2024-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2017
“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Ubwanditsi 05 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines
ITOHOZA

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amakuru

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

RUSHYASHYA 21 Oct 2025
Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye
INKURU NYAMUKURU

Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Ubwanditsi 05 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru