• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Ubwanditsi 21 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Kuri iki gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, igipolisi cya Uganda kimaze gufunga ibiro by’ikinyamakuru cya Uganda Red Pepper kubera inkuru yasohotse mu kinyamakuru Rushyashya cyo mu Rwanda kiyiziza gutangaza mu cyongereza inkuru cyakuye muri Rushyashya.

Amakuru aturuka I Kampala atugezeho nonaha avuga ko polisi iyobowe na komanda w’igipolisi cy’umujyi wa Kampala CP Franck Mwesigwa ari we wayoboye iki gikorwa cy’iterabwoba cyo gusaka no gufunga ibiro na bamwe mu bakozi ba Red Pepper.

Polisi igota inyubako Red Pepper ikoreramo

Icyo gikorwa cyakozwe na polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba (counter terrorism unit) cyasanze abanyamakuru n’abayobozi ba Red Pepper bari mu nama y’ubwanditsi (editorial meeting) gikusanya ibikoresho byose birimo mudasobwa, telefoni, Ipad, n’inyandiko zose zirebana n’ikinyamakuru cya Red Pepper cyasohotse kuri uyu  wambere tariki  20 Ugushyingo, inkuru nyamukura ivuga ku migambi ya leta ya Uganda yo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyi nkuru yari ifitanye isano niyasotse muri Rushyashya yitwa “Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda”

Amwe mu magambo yari ari muri iyi nkuru yacu avuga ko mu minsi ishize Perezida Museveni yagiranye ibiganiro byihariye n’umujenerali w’umufaransa bava Entebbe State House bajya guhurira Kisozi muri Gomba, iyo nama y’ibanga yarimo Gen (Rtd) Henry Tumukunde na Gen Salim Saleh (Caleb Akandwanaho). Aya makuru avuga ko iyi nama yari iyo kureba uko ingabo z’ubufaransa zakwegera gato  hafi y’umupaka  w’u Rwanda.

Inkuru nyirabayazana yo gufungwa kwa Red Pepper

Polisi ya Uganda yifashishije urwandiko rw’urukiko rwa Kampala muri Uganda rwashyizwe hanze uyu munsi tariki ya 21 ugushyingo 2017 rwahaga uruhushya rwo gusaka no gufatira ibikoresho by’ikinyamakuru n’abakozi ba Red Pepper yahageze ihita ifunga imiryango y’ibiro bya Red pepper itangira gusaka ndetse inafunga abakozi bose b’ikinyamakuru.

Muri 2013, leta ya Uganda nabwo yafunze iminsi 11 iki kinyamakuru nyuma yaho gisohoreye ibaruwa ya Gen David Sejusa, wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Uganda, agaragaza imigambi yo kwica abatavuga rumwe na leta ndetse n’umuryango wa Museveni.

Turakomeza kubakurikiranira ibya Red Pepper

Ubwanditsi

2017-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatahuwe uko FDLR ikorera ubworozi bw’inka mu ishyamba rya Virunga

Hatahuwe uko FDLR ikorera ubworozi bw’inka mu ishyamba rya Virunga

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Ubwanditsi 19 May 2019
Mpayimana  Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Mpayimana Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Ubwanditsi 29 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Rurageretse hagati ya Turukiya na Amerika, abaturage bari kubigenderamo
Mu Mahanga

Rurageretse hagati ya Turukiya na Amerika, abaturage bari kubigenderamo

Ubwanditsi 09 Oct 2017
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo
Amakuru

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Ubwanditsi 01 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru