• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Ubwanditsi 03 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hasohotse ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’ikipe ya Gicumbi FC Urayeneza John avuga ko yeguye kubera ko ingengo y’imari ikipe ihabwa ari nkeya.

Muri iyo baruwa yari yandikiwe Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Perezida John yavuze ko bitewe n’ingengo y’imari nkeya yeguye kuri uyu mwanya, amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko komite y’ikipe yari yasabye miliyoni 150 zo gufasha ikipe.

Ubuyobozi bw’akarere bukaba bwari bwemereye ikipe ya Gicumbi FC bwari bwemeye guha ingengo y’imari ingana na Miliyoni 50, gusa Urayeneza John akaba yavuze ko aya mafaranga ari make bityo ahitamo kwegura.

Nyuma y’ubwegure bwe, kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022, yahise ikora inama ya Komite nyobozi y’ikipe ya Gicumbi FC yari ifite intego zirimo kwakira ubwegure bwa Perezida ndetse no kwiga uko yayoborwa.

Abari munama bunguranye ibitekerezo ku bwegure bwa Bwana URAYENEZA John wari Perezida wa Gicumbi FC, nyuma yo kubyunguranaho ibitekerezo abari mu nama bemeje ko yahabwa komite nzibacyuho.

Urutonde rw’abatorewe kuyobora ikipe ya Gicumbi FC:
Perezida: Nshumbusho Asman
Visi Perezida wa 1: Niyitanga Desire
Visi Perezida wa 2: Lucie Nzaramba
Umubitsi: Niyonsenga Consolee
Umunyamabanga: Murwanashyaka Masisita Gregoire
Umunyamategeko: Karanganwa Jean Bosco

Nyuma kwa Komite nshya yatowe, yahise inatangaza ko umutoza Ghislain Tchiamas atandukanye n’iyi kipe, akaba yahise asimbuzwa Banamwana Camarade wari uherutse gutandukana na Etoile de l’Est.

Nubwo Camarade yaje muri iyi kipe ariko siwe mutoza mukuru, kuko amakuru yizewe aravuga ko uwari usanzwe yungirije Ghislain Tchiamas, Kamali Methode ariwe uri bube afashe iyi kipe nk’umutoza mukuru by’agateganyo.

Ku geza ubu ikipe ya Gicumbi FC yitegura gukina n’ikipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota 14, aho mu mikino 19 bamaze gukina yatsinze imikino 2 inganya imikino 8 itsindwa indi mikino 9.

2022-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l’Est na Etincelles mu murongo utukura

Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l’Est na Etincelles mu murongo utukura

Ubwanditsi 12 Feb 2024
Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinée mu irushanwa rya Afrobasketball wataze itike ya 1/4

Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinée mu irushanwa rya Afrobasketball wataze itike ya 1/4

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Ubwanditsi 26 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI
Mu Mahanga

Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba
Amakuru

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Uwari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo yahungiye Sudan ya ruguru
Mu Rwanda

Uwari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo yahungiye Sudan ya ruguru

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru