• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017 Mu Rwanda

None ku wa Gatatu, tariki ya 04 Ukwakira 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Nzeri 2017.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Icyegeranyo cy’ishusho y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2017, ishima ko umutungo wa Leta ugenda urushaho gucungwa neza.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’Isuzuma ry’Imihigo yo mu mwaka wa 2016/2017 n’ibikorwa by’ingenzi bikubiye mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018, isaba ko uburyo bukoreshwa muri iryo suzuma burushaho kunozwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha;

Umushinga w’Itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba;

Umushinga w’Itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abahamwe n’ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na

Repubulika ya Malawi yashyiriweho umukono i Lilongwe muri Repubulika ya Malawi, ku wa 23/02/2017;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Malawi yashyiriweho umukono i Lilongwe muri Repubulika ya Malawi, ku wa 23/02/2017;

Ingingo nshya zakongerwa mu Mushinga w’Itegeko ryerekeye Ububasha bw’Inkiko;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iby’Indege za Gisiviri;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB);

Iteka rya Ministiri w’Intebe ryirukana burundu Bwana RWAGASORE Elie wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rwisumbuye kubera amakosa akomeye mu kazi;

Iteka rya Minisitiri rigena ibiciro fatizo by’imirimo y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga;

Iteka rya Minisitiri ritanga ububasha bwo kuburanira mu nkiko Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

Abo ni :

1) Bwana KABIRU KAZIMBAYA Jacques;

2) Bwana RUDASESWA Thimothée.

Iteka rya Minisitiri rishyiraho Amabwiriza agenga Ubugenzuzi bwite na

Komite z’Ubugenzuzi mu Nzego za Leta;

Iteka rya Minisiriri rigena igiciro cyo kwandikisha imiti, ibikoresho byo mu buvuzi n’izindi serivisi bijyanye;

Iteka rya Minisitiri rigena ikigereranyo cy’amafaranga ahabwa umuganga w’amatungo wikorera mu Rwanda;

Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa mu kwemerera uwasabye gukoresha ubwoko bw’igihingwa kirinzwe rikagena ibisabwa mu kugena ikiguzi gikwiye;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo itambamira k’ubusabe bw’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa rikorwa;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya Minisiteri y’Uburezi n’Ibigo biyishamikiyeho (REB, HEC, WDA, Rwanda Polytechnic na Polytechnic College).

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

1) Bwana AHMED SAMY MAHAMED AL-ANSARY, wa Misiri, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;

2) Bwana ABDALLA HASSAN EISA BUSHARA, wa Sudani, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;

3) Madamu LULIT ZEWDIE GEBREMARIAM, wa Ethiopia, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;

4) Bwana MARTIN GOMEZ BUSTILLO, wa Argentine, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;

5) Bwana URIEL NORMAN R. GARIBAY, wa Philippines, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;

6) Bwana CHERDKIAT ATTHAKOR, wa Thailand, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi batandukanye mu myanya ku buryo bukurikira:

 National ECD Program: Dr. Anita ASIIMWE: National Coordinator.

 Muri MIDMAR: Madamu MANISHIMWE Pierrette: Umujyanama wa Minisitiri.

 Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC)

Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable: Perezida.

 Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC): Abakomiseri bongerewe manda

Prof. KALISA MBANDA: Perezida;

Madamu UWERA Pélagie: Komiseri;

Bwana NTIBIRINDWA Suedi: Komiseri.

 Mu Kigo cyo kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD):

Dr. KAYIHURA M. Didace: Umuyobozi Mukuru.

 Mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB):

Bwana RUTAYISIRE Yves: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange.

 Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/RBC

Dr. SERUMONDO Janvier: Director of Sexual Transmission and Infection Diseases and other Blood Borne Infection Unit;

Eng. NAMAHUNGU Theogene: Director of Health Technology and Infrastructure Planning Unit;

Dr. BYIRINGIRO Rusisiro: Director of Tuberculosis Infection Control Unit;

Mr. NIYONSHUTI Edouard: Director of the Business Development Unit;

Mr. KABERA SEMUGUNZU Michée: Director of Epidemiology Unit.

 Muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga/ NCST

Mr. DUSENGUMUKIZA Dieudonné: Director of Administration and Finance Unit.

 Mu Rukiko rw’Ikirenga/Supreme Court

Ms. KARUNGI Niceson : Director of IT Support Unit.

9. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 31 Ukwakira 2017 ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzigama. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2017, hateganyijwe Icyumweru cyahariwe kuzigama. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ubwizigame Bwacu- Ubukungu Bwacu.”

b) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 13 Ukwakira 2017 ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubuziranenge.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ubuziranenge bugira uruhare mu kubaka u Rwanda rufite imigi iteye imbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga/smart cities”. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, hateganyijwe ibikorwa by’ubukangurambaga buzibanda k’Umujyi wa Kigali no ku y’indi migi iwunganira guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2017.

c) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inama y’Umuryango Nyafurika wita k’ubushakashatsi n’amahugurwa ku ndwara ya Kanseri. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center. Insanganyamatsiko ni: “Intambwe imaze guterwa mu buvuzi bwa Kanseri muri Afurika”.

d) Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 13 Ukwakira 2017 ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza. Ku rwego rw’Igihugu, ibikorwa byahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza bizakorerwa mu Murenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Iwacu hazira ibiza, Intego n’Inshingano byacu.”

e) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 11 Ukwakira kugeza ku ya 10 Ukuboza 2017 hateguwe Ubukangurambaga bw’Umuryango buzahuzwa no kwizihiza Umunsi

Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Ubwo bukangurambaga buzibanda ku iterambere ry’umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku burenganzira bw’umwana. Insanganyamatsiko ni ‘‘Twubake u Rwanda twifuza twita ku burere bw’abana mu muryango”. Ibikorwa byo gutangiza ubwo bukangurambaga no kwizihiza iyo minsi ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba.

f) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama ya 5 yiga ku Iterambere ry’Ikibaya cy’Uruzi rwa Nile izabera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2017.

g) Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 28 Ukwakira 2017 ari umunsi wo gutera ibiti uzahurirana no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti. Insanganyamatsiko ni: “Amashyamba, Inkingi y’Iterambere rirambye.” Muri iki gihembwe, biteganyijwe ko ubuso bungana na hegitari 45.729 buzaterwaho ibiti bivangwa n’ibindi bihingwa naho ubungana na hegitari 3.253 bukazaterwaho amashyamba.

h) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 Ukwakira 2017, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uwo munsi bizabera mu Mudugudu wa Muremera, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Insanganyamatsiko ni: “Dushore imari mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere icyaro.”

i) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 5

Ukwakira 2017, u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 16, Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Umwarimu wize kwigisha kandi ukunda umwuga we ni inkingi y’ireme ry’uburezi.” Kwizihiza uyu munsi bizabera ku rwego rw’Umurenge, naho ku rwego rw’Igihugu bibere mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

j) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abageze mu zabukuru uzizihizwa ku itariki ya 8 Ukwakira 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Duteganyirize ejo hazaza duteza imbere ukuzigama”. Kwizihiza uyu munsi bizabera ku rwego rw’Umudugudu naho ku rwego rw’Igihugu bibere mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal [ Maman Eminante ] na Bizimana Ibrahim bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3

Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal [ Maman Eminante ] na Bizimana Ibrahim bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3

Ubwanditsi 13 May 2017
Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Ubwanditsi 27 Mar 2017
POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026

POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 02 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi
ITOHOZA

Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Ubwanditsi 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru