• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

Ubwanditsi 14 Dec 2016 POLITIKI

Ibi umukuru w’Igihugu Perezida Kagame ari nawe Muyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016, mu nama ya Biro Politiki y’uyu muryango yabereye muri Kigali Convention Centre.

Umukuru w’Igihugu yibukije abanyamuryango ba FPR ko bahuriye hamwe kugira ngo bubakire ku bimaze kugerwaho maze bagene ingamba zafasha igihugu gukomeza gutera imbere no kwibukiranya icyo icyo RPF ibereyeho cyatumye abantu batanga ubuzima bwabo bamwe bakanabubura.

Yagize ati “Tugomba guhora twibaza, twisuzuma, tukareba aho tugeze tugamije kunoza ibitaranoga bituganisha aheza.’’

Perezida Kagame yavuze ko ikintu gikomeye u Rwanda rumaze kugeraho ari uko nta Munyarwanda aho yaba ari hose wumva ko Leta yamuziza icyo aricyo, abaturage bakaba babyuka bakajya mu mirimo yabo itandukanye bazi ko umutekano n’uburenganzira byabo nta wabihungabanya.

Aha yibukije abo bayobozi ko gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho, kandi bakabifata nk’inshingano n’ukosa bakamugarura mu murongo.

Ati “Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu… Umuntu utaratinye kwitangira igihugu atanga ubuzima bwe ntabwo yakabaye atinya kubwiza mugenzi we ukuri ku byo akora nabi.’’

Yabasabye kwitangira igihugu n’abagituye, avuga ko mu bayobozi bose nta n’umwe urusha agaciro u Rwanda nk’igihugu.

Ati “Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu bakwiye kuba bakorera.’’

Muri iyi nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, yatanze ikiganiro ku bikorwa bimaze kugerwaho n’uyu muryango, byanabaye umusemburo w’impinduka nziza ku ruhando mpuzamahanga.

Prof Shyaka yavuze ko nta wavuga ibyagezweho ku ruhare rwa FPR Inkotanyi, ngo asimbuke ahateraniye aba bayobozi mu nyubako ya Kigali Convention Centre, yatashywe muri Nyakanga, ikuzura itwaye miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.

Yavuze ko ibyagezweho byose byagiye bishingira ku mpanuro za Perezida Kagame zirimo ubumwe, kubahiriza Inshingano no kureba kure, kandi byatumye haterwa intambwe ikomeye.

Ati “Gukorera hamwe bimaze kuba umuco mu nzego zitandukanye haba muri leta, mu bikorera no mu miryango itari iya leta. Nubwo byari bigoye ubwo FPR yajyaga kubuyobozi, igihugu cyacu cyahe guhinduka isoko abandibavomaho amasomo.’’

Iyi nama yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yanateganyijwemo ibiganiro birimo ibivuga ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo mu 2050, uburyo bwo kurenga imbogamizi zose mu rugendo rugana ku iterambere rirambye na gahunda y’Umuryango RPF Inkotanyi mu 2017-2024.

-5000.jpg

-4999.jpg

-4998.jpg

-4997.jpg

-4995.jpg

-4996.jpg

-4994.jpg

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari bakubise buzuye

2016-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya: Serivisi zadindijwe no gutinda gushyiraho Guverinoma kwa Perezida Kenyatta

Kenya: Serivisi zadindijwe no gutinda gushyiraho Guverinoma kwa Perezida Kenyatta

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 19 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”
Amakuru

Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”

Ubwanditsi 23 Feb 2024
Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe )  yishwe bunyamanswa
ITOHOZA

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka
HIRYA NO HINO

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka

Ubwanditsi 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru