• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Ubwanditsi 13 Nov 2019 POLITIKI

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yijeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko igihugu cye kizatanga ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo.

Macron yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi uri mu Bufaransa.

Perezida Macron yavuze ko ubu bufatanye bwa gisirikare buzibanda cyane mu bijyanye n’iperereza, gusa yirinze kugira byinshi atangaza nk’uko urubuga rwa 7sur7 rwabitangaje.

Ati “U Bufaransa bushyize ingufu kimwe na RDC mu kurwanya iyi mitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.”

Perezida Macron yaboneyeho guhamagarira ibihugu byose byo mu karere birimo u Rwanda na Uganda, kwifatanya na Tshisekedi muri iki gikorwa avuga ko ari cyiza.

Macron atangaje ibi mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikomeje guhumbahumba imitwe yose ihungabanya umutekano irimo ADF, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi.

Perezida Tshsekedi we yagize ati “Nishimiye kubona u Bufaransa bugarutse muri iki kibazo ngo gikemuke, ndifuza kubona u Bufaransa bwongera kugaragara muri Afurika kandi iyo inshuti ifite ibibazo irafashwa.”

Perezida Macron yavuze ko yifuza gusura RDC mu 2020 nyuma y’inama izahuza u Bufaransa na Afurika, izabera mu Mujyi wa Bordeaux muri Kamena.

Uyu mukuru w’igihugu yanatangaje ko yasinyanye amasezerano na Perezida Tshsekedi mu bijyanye n’iterambere, u Bufaransa bukazashora miliyoni 65 z’amayero azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije n’ibindi.

2019-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ‘- Mpayimana

‘Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ‘- Mpayimana

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Ubwanditsi 16 May 2018
Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari

Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari

Ubwanditsi 25 Apr 2017
Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Ubwanditsi 03 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2
Amakuru

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2

Ubwanditsi 26 Sep 2024
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Ubwanditsi 25 Aug 2019
Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi
Mu Rwanda

Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Ubwanditsi 10 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru