• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Ubwanditsi 26 Jul 2018 SHOWBIZ

Mu nkuru zacu ziheruka twabagejejeho inkuru y’uko Yemi Alade na Angelique Kidjo ari bamwe mu bazitabira ibirori byo gufungura icyumweru cya FESPAD cyahujwe n’icyumweru cy’Umuganura mu Rwanda. Nyuma y’amasaha make dushyize hanze iyi nkuru abari gutegura ibi bitaramo baje kutumenyesha ko aba bahanzi batakije.
Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n'Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Nk’uko bigaragara ku nyandiko Inyarwanda.com ifitiye kopi ku butumire bwahawe abazitabira ibi birori kuri gahunda bagenewe hariho n’iyo kuririmba kwa Yemi Alade na Angelique Kidjo. Buri wese wabonye ubu butumire yahise yibwira ko aba bahanzikazi bari mu bakunzwe muri Afurika bazitabira ibi birori.

FESPAD

Aba bahanzi bari bashyizwe kuri gahunda zahawe abatumiwe ngo bari ab’agateganyo si bo bazaza

Nyuma y’uko ubu butumire batanze bugiye hanze, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko gahunda zo kuzana aba bahanzikazi zaje gupfa hagasigara Sauti Sol na Zao Zoba ari nabo MINISPOC yatangarije Inyarwanda.com ko aribo bazaza muri ibi birori biyongera ku bahanzi ba hano imbere mu gihugu. Sauti Sol itsinda rya muzika ryo muri Kenya ndetse na Zao Zoba umuhanzi wo muri Congo Brazaville ni bo bazava hanze baje kwitabira ibirori byo gufungura FESPAD n’Umuganura. Zao Zoba abatamuzi bamumenyera ku ndirimbo ye Ancien Combattant ikunzwe n’abatari bacye.

Zao Zoba

Zao Zoba wamamaye mu ndirimbo Ancien combattant ari mu bazaza

Impamvu MINISPOC yari yashyize Yemi Alade na Angelique Kidjo ku mpapuro za gahunda zahawe abatumiwe muri ibi birori, ngo ni uko yari gahunda y’agateganyo ariko bikarangira batakije. Mu butumwa bugufi umukozi wa MINISPOC yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko abahanzi bazava hanze ari Sauti Sol ndetse na Zao Zoba mu gihe abahanzi ba hano mu Rwanda bari batangajwe bo batigeze bahinduka.

Image result for sauti sol inyarwanda

Sauti Sol iri mu bazaza gutaramira mu Rwanda

Tubibutse ko uretse ibi birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura muri rusange bizabera kuri Stade Amahoro tariki 29 Nyakanga 2019, hazaba n’ibindi birori byo gusoza FESPAD byahujwe n’igitaramo ‘Nyanza Twataramye’ kizaba tariki 2 Kanama 2018, ibi bikazakurikirwa n’ibirori byo gusoza umuganura biteganyijwe tariki 3 Kanama 2018 nabwo mu karere ka Nyanza. Muri iki cyumweru hagati hari n’ahandi hazagenda habera ibitaramo harimo mu karere ka Rwamagana, Musanze, Rubavu na Huye.

2018-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ubwanditsi 26 Feb 2023
Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Ubwanditsi 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moïse Katumbi yatangaje ko mu kwezi gutaha azasubira muri Congo
POLITIKI

Moïse Katumbi yatangaje ko mu kwezi gutaha azasubira muri Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida
Mu Rwanda

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Imodoka yabonye ari umwana, ibaye iya mbere ikorewe mu Rwanda ari Perezida
UBUKUNGU

Imodoka yabonye ari umwana, ibaye iya mbere ikorewe mu Rwanda ari Perezida

Ubwanditsi 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru