• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 80 $ zo kongera inkunga zihabwa abatishoboye

Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 80 $ zo kongera inkunga zihabwa abatishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2017 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ihendutse kandi y’igihe kirekire ya miliyoni 80 $ (nibura miliyari 67 Frw) igomba gukoreshwa mu mushinga wo kongera umubare w’abagenerwa inkunga abatishoboye kandi ukagezwa henshi mu gihugu.

Uyu mushinga uzanyuzwa muri gahunda ya VUP mu mirimo ihabwa abatishoboye bakayihemberwa izongererwa igihe, abagenerwa inkunga y’ingoboka n’izindi.

Iyi nguzanyo iriyongera muri gahunda igamije kuzamura imibereho y’abatishoboye, imaze gushyirwamo miliyoni 438 $ kuva mu 2009.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yavuze ko iyi nguzanyo ihendutse cyane kuko izishyurwa mu ku nyungu ya 0.75% mu gihe cy’imyaka 38, hariho n’imyaka itandatu izashira u Rwanda rutaratangira kwishyura.

Yakomeje agira ati “Irakomeza rero ya porogaramu twari dusanganywe kuko irongera abantu babona inkunga y’ingoboka batishoboye mu buryo ubwo aribwo bwose. Tubafasha muri ya mirimo isanzwe ariko noneho icyiyongeraho ni uko hajyaho n’imiryango ifite abana cyangwa abantu babana n’ubumuga kugira ngo nabo barebe ukuntu bafashwa.”

Yavuze ko uretse iyi nguzanyo, Banki y’Isi yafashije u Rwanda kubona miliyoni 20 $, arimo miliyoni 15 $ yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo kurwanya imirire mibi mu bana, Power of Nutrition, gikorana na Banki y’Isi na UNICEF.

Hariho n’izindi miliyoni 5 $ zitangwa na Global Financing Facility, ikigega gifasha mu guteza imbere ubuzima bw’abagore, abana n’abangavu, yose hamwe akazafasha ababyeyi batwite bakeneye kurya neza, n’abagifite abana bato batarengeje imyaka ibiri kugeza kuri itanu.

Minisitiri Gatete yakomeje agira ati “Hari n’andi miliyoni 20 $ twafashijwe kubona yunganira aya mafaranga asanzwe tuguza, yo ni impano. Biradufasha ngo twongere kuri ya porogaramu yo gufasha abantu batishoboye. Tukaba dushimira Banki y’Isi ubufatanye dufite.”

Yanahishuye ko mu gihe kiri imbere hari andi miliyoni 55 $ ari gukusanywa ku bufatanye na Banki y’Isi, azajya muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko ayo mafaranga azajya mu guhashya imirire mibi, amasezerano yayo nibura akaba ashobora gushyirwaho umukono mu mpera za Gashyantare 2018.

Yavuze ko hari imbaraga zashyizwe mu kongerera abaturage ubushobozi, iyi nguzanyo ikaba ije kongera imbaraga u Rwanda ruri gushyira muri izo gahunda, ku buryo nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma.

Yakomeje agira ati “Kimwe mu bintu bitari bisanzwemo ni uko ari inkunga ikomeye muri VUP ariko no mu kurwanya imirire mibi mu bana mu Rwanda, nko muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana, dushimishijwe no kuba uyu mushinga watangira vuba.”

Yavuze ko kugabanya imirire mibi mu bana bigoye muri buri gihugu ariko iyo bikozwe bizana inyungu ku miryango no ku bukungu muri rusange.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Nkunda Laetitia, yavuze ko iyi nkunga ari ingenzi kuko izatuma abafashwa baba benshi kurushaho.

Ati “Nko muri aka kazi gatanga imirimo ntabwo twari twarashoboye kugera mu mirenge myinshi, ubu iraza kwiyongera. Ikindi abafite ubumuga cyangwa bafite abana bato nabo baraza kubona iyi nkunga kandi n’imirenge yiyongere. Ku nkunga y’ingoboka ho twari mu mirenge yose,”

Muri uyu mushinga biteganyijwe ko Guverinoma yu Rwanda izongeramo miliyoni 6$, ku buryo mu mpera zawo byitezwe ko inkunga y’ingozoka ifasha ingo 95,846 ziri mu Cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, iziyongeraho abagera ku 11,000 zo muri icyo cyiciro zifite nibura umwana ufite ubumuga.

Abahabwa imirimo ibahesha amafaranga nabo bazava ku miryango 128,000 ibarizwa mu mirenge 240, igere kuri 141,361 iri mu mirenge 270. Inkunga y’ingoboka yo isanzwe itangwa mu mirenge yose 416.

Impinduka zikomeye zizanagera muri gahunda ifasha abagore n’abana, izagera ku ngo 75,000 mu mirenge 300 zivuye ku 2757 isanzwe zabarwaga mu mirenge 30 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017.

2017-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Ubwanditsi 04 May 2019
Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Ubwanditsi 07 Sep 2019
U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya
ITOHOZA

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Ubwanditsi 22 Jul 2016
Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe
HIRYA NO HINO

Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe

Ubwanditsi 20 Jan 2018
ICC unhappy with the government of Kenya
Mu Rwanda

ICC unhappy with the government of Kenya

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru