• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bajya mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uruhare rwa Brig Gen Kandiho nk’umuyobozi wa CMI rwagiye rugarukwaho cyane.

Muri Werurwe ngo Nsabimana yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Bimwe mu byo baganiriye harimo ngo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye mu bitero ku Rwanda.

Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubonana na Brig General Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda, CMI. Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sunday Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig Gen Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kuraboneka.

Nsabimana yagarutse kuri Capt Sunday ati “Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC.”

Ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig Gen Kandiho, Nsabimana avugana na Gen. Wilson Irategeka uyobora ingabo za FLN bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé n’undi musirikare we.

Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen Kandiho yagize izindi gahunda, aboherereza Colonel Ushinzwe iperereza ryo hanze, Sankara ati “ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye.”

Uretse ubuhamya bwatangiwe imbere y’abacamanza, ni kenshi Abanyarwanda bagiye birukanwa nabi muri Uganda nyuma yo gufungwa bakanakorerwa iyicarubozo, batanze ubuhamya bw’uburyo ibyababayeho byose byakozwe bari muri kasho za CMI. Hari n’abasabiwemo kujya mu mitwe irimo uwa Kayumba Nyamwasa ngo boroherezwe, hakaba n’abahitaga burizwa imodoka nk’uko ubuhamya bubivuga.

Ubwa vuba ni ubwa Jean Claude Mucyo w’imyaka 28 utazibagirwa ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019. Uwo niwo munsi yashimuswe na CMI.

Mu itotezwa no kubabazwa ku mubiri, yaje kumenya ko hari isano bifitanye na Kayumba Nyamwasa na RNC. Umwe mu bo bari bafunganywe witwa Rugengamanzi ngo yakomezaga kumubwira ngo yemere ko azajya mu ngabo za Kayumba niba ashaka kurokoka.

Ati “Yarambwiraga ngo icyo nicyo kizagukiza naho ubundi bazagutoteza kugeza ubwo bazakuvuna amagufwa.” Yaje gutsimbarara kugeza agaruwe mu Rwanda.

Ariko kandi  Brig.Kandiho si shyashya, urebeye ku myitwarire ye.

Brig.Kandiho, aregwa ko mu gihe yari ku isonga mu guhashya iterabwoba hifashishijwe  Joint Anti Terrorism Task Force (JATT), umutwe wari ugizwe n’ingabo kabuhariwe za Uganda People’s Defence Force (UPDF) ndetse na polisi, ubwo yari afite itsinda ryari rishinzwe gushimuta abacuruzi babaga bafite amashilingi menshi cyane, bityo iryo tsinda rikaba ryarajyaga ribacurika rikabacuza, binyuze mu kubagerekaho ibyaha.

Abafite amakuru ahagije kuri icyo kibazo, bakaba barabwiye Rushyashya ko bajyaga babakorera iyica rubozo bariya bacuruzi, mu rwego  rwo kubahatira gutanga amafaranga menshi, mbere yuko babarekura.

Uyu waduhaye aya makuru akaba yarongeyeho ko mu gihe aka gaco ka Brig. Kandiho kakiri  muri aya marorerwa,  uyu muyobozi w’ubutasi bwa gisilikare we ari kwigwizaho amafaranga menshi cyane, ari nayo amushoboza  kwigwizaho imitungo myinshi cyane mu Mujyi wa Kampala ndetse n’inzuri mu gace avukamo ka Kiruhura.

Andi makuru akaba yaratubwiye ko muri icyo gihe, Kandiho , yaratwaye ibizibiti byabaga bifitwe nababaga bakekwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba, muri ibi, habaga harimo n’amashilingi n’ibindi bintu.

Akaba yarongeyeho ko byanaje gutuma atadacana uwaka n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’uwahoze ari kizigenza w’igipolisi cya Uganda ubwe IGP Kale Kiyuhura, bitewe nuko ibizibiti byose yabaga yarakusanyije atabigaragazaga inshuro nyinshi.

Umuntu uzi neza aya makuru, yabwiye uru rubuga rwa Rushyashya ko ubwo Museveni yafataga icyemezo cyo  kumanura Kayihura mu ntera, aribwo yashingaga Kandiho amabanga yo kuyobora urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, kuko yari azi ko bombi batacanaga uwaka, kubera amafaranga, n’ibindi bintu bifitanye isano n’ibikorwa byo guhashya iterabwoba,  byose byabaga byakozwe ku mabwiriza ya Kandiho. Akaba yaramuhaye uriya mwanya kuberako yari azi ko ari umwanzin wa Kale, bityo azakora ibishoboka akamunaniza we na Tumukunde.

Uretse ibivugwa kuri uru rwego rwa CMI, Perezida Yoweri Museveni  ubwe aheruka kwemera ko mu buryo bw’impanuka, yagiranye inama n’Abanyarwanda barimo Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, wamusabaga ubufasha mu kurwanya leta y’u Rwanda. Yanahuye kandi na Gasana Eugene wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Ntakindi kimenyetso rero gikenewe ngo Uganda ifatwe nk’umwanzi ukomeye w’u Rwanda.

2019-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Ubwanditsi 26 Feb 2021
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024
– Akumiro!  Uganda yahindutse intara ya RNC

– Akumiro! Uganda yahindutse intara ya RNC

Ubwanditsi 22 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC
Amakuru

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

Ubwanditsi 19 Jun 2024
Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa
Amakuru

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Ubwanditsi 12 Nov 2020
Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi
Mu Rwanda

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi

Ubwanditsi 21 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru