• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Ubwanditsi 06 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yagaragaje ko Abanyafurika bagomba gushaka igisubizo cy’ibibazo bituma urubyiruko rurohama mu Nyanja ya Méditerranée, rujya gushakira imibereho ahandi.

Umukuru w’Igihugu yerekanye ko ibihugu by’Afurika bifite umukoro wo gutuma abana babyo batirukira i mahanga, ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’abakorerabushake ba AU, bari guhugurirwa mu Rwanda kuva ku wa 24 Nzeri kugeza ku wa 10 Ukwakira 2018.

Mbere yo kuganira n’uru rubyiruko, rwabanje gufata umwanya rugaragaza ko rwishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere, rufite isuku kandi abaturage barwo biyunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo Umukuru w’igihugu yavuze ko bidakwiye gutangarirwa, abumvisha ko buri gihugu cyabasha kwikemurira ibibazo gihura nabyo.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko mu gihe ruhuye n’ibibazo rutagomba gucika intege ahubwo rugomba kwishakamo uko rubirenga.

Yabasabye ariko kuzana impinduka, Afurika ntikomeze gukora nk’uko yakoraga mu myaka 40 ishize kuko hari ibihugu byo ku yindi migabane byayisize.

Ati “Ibyo bihugu twari ku rwego rumwe mu myaka 40 ishize, byaradusize cyane, nk’inshuro icumi, 20 cyangwa 30. Muratekerea ko byatewe n’iki, hagomba kuba hari impamvu! Icyo ni cyo kibazo nk’Abanyafurika tugomba kwibaza”.

Yanashimangiye ko nta cyo Abanyafurika badafite ndetse ko n’abemera Imana, yabahaye umugabane mwiza, nta mpamvu yo guhora bayigondoza bayisaba.

Perezida Kagame agaragariza urubyiruko ko umugabane wa Afurika ufite ibibazo, atanga urugero rw’urubyiruko rurohama mu nyanja ya Méditerranée rwerekeza i Burayi.

Ati “Ngerageza kwibaza nti ‘kuki ruriya rubyiruko barohama basize iwabo. Ndatekereza nk’umwe muri bo cyangwa bose ari nk’abana bana banjye; navuga nti kuki abana banjye barohama mu nyanja bajya ahandi?”.

Yavuze ko igisubizo cy’icyo kibazo ari cyo buri wese akwiye gushaka.

Mu mavugurura ari gukorwa muri Afurika, anakenewe mu gusubiza ibibazo umugabane ufite, Umukuru w’igihugu yavuze ko hakenewe ko ibihugu byoroherezanya ubucuruzi, bigahahirana, bigatera imbere.

Yagaragaje ko bidakwiye ko Umunyafurika yajya mu gihugu cyo ku mugabane we akabazwa ibibazo byinshi ngo akunde ahabwe viza ariko haza uw’ahandi ugasanga bari kuyimuha bihuta, basa n’abayimwingingira.

Yatanze urugero ku Rwanda rwafunguriye amarembo abarugana bose, bagahererwa Viza aho binjiriye.

Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko gukora ibirenze ibyo abarubanjirije bakoze ku buryo mu myaka 40 iri imbere, buri wese azajya asubiza amaso inyuma agatangarira intambwe yatewe. Anabahamiriza ko ubushobozi bwo kubigeraho babufite.

Urubyiruko 90 ruri mu mahugurwa mu Rwanda ruturuka mu bihugu 45 bigize AU, harimo 15 b’Abanyarwanda, rwagaragarije Perezida Kagame ko rwishimiye imiyoborere myiza yaba ku Rwanda no kuri AU.

Uru rubyiruko rwabanje gufata umwanya rugaragaza ko rwishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere

Urubyiruko rw’abakorerabushake ba AU rwaturutse mu bihugu 45 bya Afurika

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abimukira barohama mu nyanja gikwiye gushakirwa igisubizo cyihuse

2018-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020
Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 22 Nov 2021
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Ubwanditsi 09 Apr 2019

2 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    October 6, 20184:03 pm -

    Urubyiruko rudasesengura ntacyo rwatugezaho koko! Kuki abategetsi bacu bananiwe kuduteza imbere none urubyiruko rwa Afurika rukaba rwirukira hanze? Icyambere nuko abategetsi bagundira ntibareke ngo ibitekerezo bishya nabyo bishyirwe hanze. Nta na limwe ubutegetsi bushingiye ku ngufu za gisilikari atari ingufu z’ibitekerezo arizo zitegeka. Icya kabiri ni ukwigwizaho ibyiza byose by’igihugu arinabyo bitera ubusumbane bukabije. Urwanda rwo rufite umwihariko wo kubona ibivugwa byagzweho bitagera ku baturage. Yewe n’uwabaza aba bashimye Urwanda ibyo rwagezeho, yasanga ntacyo babonye. Imibare rero yerekana amajyambere ntabwo akenshi ijyanye n’isura nyayo y’igihugu! Ngicyo icyo abanyafurika bahunga! Nemeranya na Perezida Kagame yuko urubyiruko niruhaguruka Afurika izahindura isura.

    Subiza
  2. Sema Halelua
    October 7, 20186:11 am -

    Iyo Muvuga Mutyo Mubanzakureba Ibibazo Cyubukene Afurika Ifite? Urimuntuki Wokwirwanaho? Reka Ngiricyo Mbaza Kagame Inguzanyo Zamafaranga Urwanda Rufitiye Bimwe Mubihugu Byiburayi Nangahe? Ese Kuki Mwemera Inkunga Zabo? Menyako Uwagusize Aba Yaragusize

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

30 Mata 1994, RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bishwe mbere y’uko Perezida Habyarimana ashyingurwa
Mu Rwanda

30 Mata 1994, RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bishwe mbere y’uko Perezida Habyarimana ashyingurwa

Ubwanditsi 30 Apr 2018
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba
Amakuru

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021
Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda
Mu Rwanda

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Ubwanditsi 01 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru