• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

  • Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma   |   09 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Ubwanditsi 06 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yagaragaje ko Abanyafurika bagomba gushaka igisubizo cy’ibibazo bituma urubyiruko rurohama mu Nyanja ya Méditerranée, rujya gushakira imibereho ahandi.

Umukuru w’Igihugu yerekanye ko ibihugu by’Afurika bifite umukoro wo gutuma abana babyo batirukira i mahanga, ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’abakorerabushake ba AU, bari guhugurirwa mu Rwanda kuva ku wa 24 Nzeri kugeza ku wa 10 Ukwakira 2018.

Mbere yo kuganira n’uru rubyiruko, rwabanje gufata umwanya rugaragaza ko rwishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere, rufite isuku kandi abaturage barwo biyunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo Umukuru w’igihugu yavuze ko bidakwiye gutangarirwa, abumvisha ko buri gihugu cyabasha kwikemurira ibibazo gihura nabyo.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko mu gihe ruhuye n’ibibazo rutagomba gucika intege ahubwo rugomba kwishakamo uko rubirenga.

Yabasabye ariko kuzana impinduka, Afurika ntikomeze gukora nk’uko yakoraga mu myaka 40 ishize kuko hari ibihugu byo ku yindi migabane byayisize.

Ati “Ibyo bihugu twari ku rwego rumwe mu myaka 40 ishize, byaradusize cyane, nk’inshuro icumi, 20 cyangwa 30. Muratekerea ko byatewe n’iki, hagomba kuba hari impamvu! Icyo ni cyo kibazo nk’Abanyafurika tugomba kwibaza”.

Yanashimangiye ko nta cyo Abanyafurika badafite ndetse ko n’abemera Imana, yabahaye umugabane mwiza, nta mpamvu yo guhora bayigondoza bayisaba.

Perezida Kagame agaragariza urubyiruko ko umugabane wa Afurika ufite ibibazo, atanga urugero rw’urubyiruko rurohama mu nyanja ya Méditerranée rwerekeza i Burayi.

Ati “Ngerageza kwibaza nti ‘kuki ruriya rubyiruko barohama basize iwabo. Ndatekereza nk’umwe muri bo cyangwa bose ari nk’abana bana banjye; navuga nti kuki abana banjye barohama mu nyanja bajya ahandi?”.

Yavuze ko igisubizo cy’icyo kibazo ari cyo buri wese akwiye gushaka.

Mu mavugurura ari gukorwa muri Afurika, anakenewe mu gusubiza ibibazo umugabane ufite, Umukuru w’igihugu yavuze ko hakenewe ko ibihugu byoroherezanya ubucuruzi, bigahahirana, bigatera imbere.

Yagaragaje ko bidakwiye ko Umunyafurika yajya mu gihugu cyo ku mugabane we akabazwa ibibazo byinshi ngo akunde ahabwe viza ariko haza uw’ahandi ugasanga bari kuyimuha bihuta, basa n’abayimwingingira.

Yatanze urugero ku Rwanda rwafunguriye amarembo abarugana bose, bagahererwa Viza aho binjiriye.

Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko gukora ibirenze ibyo abarubanjirije bakoze ku buryo mu myaka 40 iri imbere, buri wese azajya asubiza amaso inyuma agatangarira intambwe yatewe. Anabahamiriza ko ubushobozi bwo kubigeraho babufite.

Urubyiruko 90 ruri mu mahugurwa mu Rwanda ruturuka mu bihugu 45 bigize AU, harimo 15 b’Abanyarwanda, rwagaragarije Perezida Kagame ko rwishimiye imiyoborere myiza yaba ku Rwanda no kuri AU.

Uru rubyiruko rwabanje gufata umwanya rugaragaza ko rwishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere

Urubyiruko rw’abakorerabushake ba AU rwaturutse mu bihugu 45 bya Afurika

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abimukira barohama mu nyanja gikwiye gushakirwa igisubizo cyihuse

2018-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ubwanditsi 19 Mar 2020
Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Ubwanditsi 22 Mar 2021
Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Ubwanditsi 28 Jul 2022

2 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    October 6, 20184:03 pm -

    Urubyiruko rudasesengura ntacyo rwatugezaho koko! Kuki abategetsi bacu bananiwe kuduteza imbere none urubyiruko rwa Afurika rukaba rwirukira hanze? Icyambere nuko abategetsi bagundira ntibareke ngo ibitekerezo bishya nabyo bishyirwe hanze. Nta na limwe ubutegetsi bushingiye ku ngufu za gisilikari atari ingufu z’ibitekerezo arizo zitegeka. Icya kabiri ni ukwigwizaho ibyiza byose by’igihugu arinabyo bitera ubusumbane bukabije. Urwanda rwo rufite umwihariko wo kubona ibivugwa byagzweho bitagera ku baturage. Yewe n’uwabaza aba bashimye Urwanda ibyo rwagezeho, yasanga ntacyo babonye. Imibare rero yerekana amajyambere ntabwo akenshi ijyanye n’isura nyayo y’igihugu! Ngicyo icyo abanyafurika bahunga! Nemeranya na Perezida Kagame yuko urubyiruko niruhaguruka Afurika izahindura isura.

    Subiza
  2. Sema Halelua
    October 7, 20186:11 am -

    Iyo Muvuga Mutyo Mubanzakureba Ibibazo Cyubukene Afurika Ifite? Urimuntuki Wokwirwanaho? Reka Ngiricyo Mbaza Kagame Inguzanyo Zamafaranga Urwanda Rufitiye Bimwe Mubihugu Byiburayi Nangahe? Ese Kuki Mwemera Inkunga Zabo? Menyako Uwagusize Aba Yaragusize

    Subiza

Leave a Reply to Rebero Jeremy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Ibrahim Boubacar Keïta
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Ibrahim Boubacar Keïta

Ubwanditsi 22 Sep 2018
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera
Amakuru

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024
U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit
POLITIKI

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Ubwanditsi 10 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru