• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Ubwanditsi 10 Jan 2020 POLITIKI

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje umushinga wa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, urimo amasezerano yo gukura iki gihugu mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ‘Brexit’, biha uburenganzira ubuyobozi bwo gukomeza uwo mugambi.

Iki kikaba ari igikorwa gishyira akadomo ku kutavuga rumwe ku bizagenderwaho u Bwongereza bwikura muri EU.

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bemeje uyu mushinga wa guverinoma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho watowe n’abagera kuri 330 kuri 231 batawutoye.

Uyu mushinga mu cyumweru gitaha uzajyanwa muri Sena, kugira ngo usuzumwe byisumbuye. Gusa ababikurikiranira hafi barasanga iyi ari inzira iharuye yo kuba u Bwongereza bwakwivana muri EU tariki 31 Mutarama.

Umwaka ushize abagize inteko ishinga amategeko bakunze kwanga gutora ibikubiye mu mushinga wa Boris Johnson wo kuvana u Bwongereza muri EU, nk’uko babigenje ku bwa Theresa May, yasimbuye.

Gusa kuba ishyaka ry’abadaharanira impinduka [Conservatives] riyobowe na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, mu kwezi gushize ryaregukanye imyanya myinshi mu yahatanirwaga mu bagize Inteko Ishinga amategeko, byamuhaga amahirwe ko umushinga we utambuka.

Abagize inteko bakemuye ibibazo by’ingenzi byari mu gutandukana k’u Bwongereza na EU, cyane cyane uburenganzira bw’abaturage ba EU ndetse n’amasezerano y’iby’imari y’u Bwongereza.

Banateganyije kandi amezi 11 y’inzibacyuho yo kwemeranya ku bufatanye bwagutse bw’u Bwongereza n’ibindi bihugu 27 bisigaye muri EU. Uyu mushinga kandi ugomba kwemezwa na EU.

Umunyamabanga w’iyi gahunda ya Brexit, Steve Barclay, yavuze ko uku gutora uyu mushinga bizatuma u Bwongereza bukomeza umugambi wabwo wakunze guhura n’ugushidikanya kwinshi.

Ati “Uyu mushinga uratwizeza ukwivana muri EU neza dufite amasezerano akuraho urujijo mu bucuruzi, kurengera uburenganzira bw’abaturage bacu kandi tukanizera ko dushobora kugenzura ifaranga ryacu, imipaka yacu, amategeko yacu ndetse na politiki y’ubucuruzi”.

Biteganywa ko u Bwongereza buzakomeza kugendera ku mategeko ya EU kugeza mu mpera za 2020 ndetse bishobora no kurengaho, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihabwe umwanya uhagije wo kwitegura.

U Bwongereza kandi buzishyura nibura miliyari £33 yo gutandukana na EU, ndetse uburenganzira bw’abaturage ba EU baba mu Bwongereza cyangwa ubw’Abongereza bari muri EU, buzakomeza kubahirizwa.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo u Bwongereza bwongerewe amezi atatu yo kuva muri EU.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yandikiye EU, asaba ko igihugu cye cyongererwa igihe cyo kuva muri uyu muryango, mu gihe byari biteganyije ko itariki ntarengwa ari iya 31 Ukwakira 2019.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kongerera u Bwongereza igihe cy’amezi atatu ni ukuvuga kugeza kuwa 31 Mutarama 2020, kugira ngo bube bwavuye muri uyu muryango.

2020-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Ubwanditsi 01 Sep 2025
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Ubwanditsi 13 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Ubwanditsi 19 Dec 2017
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya
Amakuru

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

RUSHYASHYA 25 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru