• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe

Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe

Ubwanditsi 22 Apr 2023 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo nyuma yaho itsinze Gorilla FC ibitego 2-1 naho APR FC banganyaga amanota itsindwa na Police FC ibitego 2-1.

Wari umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiona y’u Rwanda utari wabereye igihe wahuje urucaca na Gorilla FC ubera kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2023.

Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC ntabwo yatangiye neza kuko yabanje gutsindwa na Gorilla FC, nyuma gato yaje kubona intsinzi binyuze kuri myugariro Ndayishimiye Thierry ndetse na Bigirimana Abedi bahesheje amanota atatu ikipe ya Kiyovu SC.

Uko Kiyovu SC yari mu byishimo byo kubona itsinzi ku ruhande rwa APR FC byari agahinda kuko yo yahise itakaza umwanya wa mbere nyuma yaho itsinzwe na Police FC ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho Police FC yari yakiriye uyu mukino yabonye itsinzi ndetse inatangira ifungura amazamu ya APR FC.

Police FC yatsindiwe na Mugisha Didier ndetse na Nshuti Savio Dominic naho ku ruhande rwa APR FC yo itsindirwa na Ishimwe Fiston, ni ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu karere ka Ngoma ho haberaga umukino wahuzaga Rwamagana FC na Rayon Sports, ni umukino wasubitswe kuri uyu munsi bamaze gukina iminota 27.

Uko gusubikwa k’uyu mukino byatewe no kugwa kw’imvura nyinshi yaguye muri kariya gace, uyu mukino ukaba wasubitswe ari igitego kimwe kuri kimwe.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukino hanzuwe ko uzakinwa kuri iki cyumweru hagakinwa uminota yari isigaye, ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

Mu yindi mikino yakinwe, ikipe ya Mukura VS yatsinze Espoir FC ibitego 3-2, Marines FC yo yatsinze ibitego 2-1.

Sunrise FC yo mu ntara y’i Burasirazuba yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 3-0.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Musanze FC irakira AS Kigali bakinire i Musanze kuri Sitade Ubworoherane naho Bugesera FC izakira Gasogi United i Bugesera.

Kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo, Kiyovu SC irayoboye n’amanota 56 irakukirwa na APR FC ifite 53, Rayon Sports ikagira 49 naho Police FC ikagira amanota 45.

2023-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2024
I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024
Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN

Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN

Ubwanditsi 09 Jan 2018
U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Erevan : Michel Jean  ashobora gukuramo Kandidature
INKURU NYAMUKURU

Erevan : Michel Jean ashobora gukuramo Kandidature

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.
Amakuru

Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Ubwanditsi 28 Mar 2022
CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje   1/4
IMIKINO

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

Ubwanditsi 20 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru