• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma

Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016 Mu Mahanga

Umukecuru Mukagashugi Eliane w’imyaka 78 wari utuye mu Mudugudu wa Buhigiro, Akagari ka Saruheshyi mu Murenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango, yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.

Umurambo w’uyu mukecuru wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wataruwe mu mugenzi wa Nyirasare uri muri uyu murenge mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 12 Mata 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yemeje aya makuru, anabwira Kigali Today ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Mata 2016, abantu bane bakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi mu gihe Pilisi ikomeje iperereza.

Mu gushaka kumenya niba ubu bwicanyi hari aho buhuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe cyo kwibuka, CIP Hakizimana yavuze ko iperereza rigikomeje ku buryo Polisi itahita yemeza ko bifitanye isano.

Uyu muvugizi wa Polisi yasabye abaturage kurushaho gufatanya mu gucunga umutekano kandi yizeza abarokotse Jenoside ko inzego zose zikomeza gufatanya kugira ngo umutekano wabo ucungwe neza.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 12 Mata, ni bwo iyo nkuru yamenyekanye nyuma y’uko umwuzukuru w’uwo mukecuru babanaga mu nzu, yari yaraye amutegereje akamubura, akarara mu nzu wenyine.

Mushimiyimana Marie, umukobwa w’uyu mukecuru, avuga ko yaje muri icyo gitondo aje guhinga, anyura kwa nyina ngo amusuhuze, ahageze asanga umwuzukuru we asa n’ufite ikibazo, amubajije, amubwira ko yaraye wenyine mu nzu kuko yategereje nyirakuru akamubura.

Mushimiyimana avuga ko uyu mwuzukuru yamubwiye ko nyirakuru yari yavuye mu rugo mu gihe cya nimugoroba ku wa Mbere, tariki 11 Mata, agiye kugura amabuye y’itoroshi kuri butike hafi aho, akamutegereza akamubura.

Mushimiyimana akimara kumenya ayo makuru, ngo yatangiye gushakisha n’uwo mwuzukuru, bamubona mu kagezi ka Nyirasare kari hafi y’aho batuye mu Mudugudu wa Buhigiro, basanga yateraguwe ibyuma mu muhogo ndetse banamukobaguye mu maso, bahita batabaza ubuyobozi n’abaturanyi.

Abaturage bamwe barakeka ko ubu bwicanyi bufitanye isano no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

KT

2016-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya

RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya

Ubwanditsi 17 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira
Amakuru

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Ubwanditsi 23 Apr 2022
Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri  yashimuswe  na CMI
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri yashimuswe na CMI

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro
Amakuru

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru