• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Ubwanditsi 13 Nov 2016 ITOHOZA

Nyuma yaho Uganda itangarije ko Gen Makenga atakiri mu nkambi aho yari asanzwe aba muri Uganda, inzego z’umutekano muri Congo zabwiwe kuryamira amajanja ngo atongera kubinjirana.

Ikinyamakuru Zonebourse gitangaza ko Leta ya Congo yashishikarije inzego z’umutekano kuba maso cyane cyane mu Burasizuba bw’igihugu, ibi bikaba bije mu gihe Makenga atakiri hamwe n’abandi barwanyi yahoze ayoboye muri M23 babanaga mu nkambi.

Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko zitazi aho Makenga yaba yaracikiye, by’umwihariko kandi ngo akaba yaraburanye n’abandi bahoze ari abasirikare yayoboraga.

Aya makuru kandi yemejwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, aho yavuze ko Sultan Makenga ari ahantu hatazwi.

Yagize ati: “Turimo guhanahana amakuru n’urwego rushinzwe iperereza muri Uganda rwemeza ko kuva ku wa Gatanu uwahoze ari Col.Makenga yacitse, urwego rw’iperereza rwa Uganda rukaba rutazi agace aherereyemo”.

Mu gihe Leta ya Congo itangaza ko nta makuru ifite ko Makenga yaba yagarutse ku butaka bwa Congo, hari amakuru avuga ko hari umutwe w’inyeshyamba wigaragaje ahitwa Sarambwe, agace kari hafi y’umupaka wa Congo na Uganda.

Sultani Makenga yahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 zari zigizwe na bamwe mu basirikare bahoze ari aba CNDP, izi nyeshyamba zikaba zari zikarishye ndetse zinafite imbaraga ugereranyije n’izindi nyeshyamba ziri kuri buriya butaka bwa Congo.

Mu mpera za 2013, nibwo izi nyeshyamba zaviriwe inda imwe ku bufatanye bwa MONUSCO, FARDC n’ubundi bufasha bwavaga mu bindi bihugu, ziraswa urufaya zemera ko zatsinzwe urugamba ku mugaragaro.

-4649.jpg

-4650.jpg

Gen. Makenga kurugamba

Nyuma yo gutsindwa bamwe bahungiye mu Rwanda abandi muri Uganda, ari naho na Makenga yari yahungiye ubu bivugwa ko yaba yacitse, gusa mu gihe gito uyu mutwe wamaze wabujije ibitotsi Leta ya Congo ari nayo mpamvu ihora yikanga ibiti n’amabuye ko isaha ku isaha wakongera ukubura umutwe.

Umwanditsi wacu

2016-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Amakuru

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN  na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU
ITOHOZA

Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Impamvu Genocide mu Rwanda itari kuba u Bufaransa butabigizemo uruhare
ITOHOZA

Impamvu Genocide mu Rwanda itari kuba u Bufaransa butabigizemo uruhare

Ubwanditsi 07 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru