• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Ubwanditsi 13 Nov 2016 ITOHOZA

Nyuma yaho Uganda itangarije ko Gen Makenga atakiri mu nkambi aho yari asanzwe aba muri Uganda, inzego z’umutekano muri Congo zabwiwe kuryamira amajanja ngo atongera kubinjirana.

Ikinyamakuru Zonebourse gitangaza ko Leta ya Congo yashishikarije inzego z’umutekano kuba maso cyane cyane mu Burasizuba bw’igihugu, ibi bikaba bije mu gihe Makenga atakiri hamwe n’abandi barwanyi yahoze ayoboye muri M23 babanaga mu nkambi.

Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko zitazi aho Makenga yaba yaracikiye, by’umwihariko kandi ngo akaba yaraburanye n’abandi bahoze ari abasirikare yayoboraga.

Aya makuru kandi yemejwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, aho yavuze ko Sultan Makenga ari ahantu hatazwi.

Yagize ati: “Turimo guhanahana amakuru n’urwego rushinzwe iperereza muri Uganda rwemeza ko kuva ku wa Gatanu uwahoze ari Col.Makenga yacitse, urwego rw’iperereza rwa Uganda rukaba rutazi agace aherereyemo”.

Mu gihe Leta ya Congo itangaza ko nta makuru ifite ko Makenga yaba yagarutse ku butaka bwa Congo, hari amakuru avuga ko hari umutwe w’inyeshyamba wigaragaje ahitwa Sarambwe, agace kari hafi y’umupaka wa Congo na Uganda.

Sultani Makenga yahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 zari zigizwe na bamwe mu basirikare bahoze ari aba CNDP, izi nyeshyamba zikaba zari zikarishye ndetse zinafite imbaraga ugereranyije n’izindi nyeshyamba ziri kuri buriya butaka bwa Congo.

Mu mpera za 2013, nibwo izi nyeshyamba zaviriwe inda imwe ku bufatanye bwa MONUSCO, FARDC n’ubundi bufasha bwavaga mu bindi bihugu, ziraswa urufaya zemera ko zatsinzwe urugamba ku mugaragaro.

-4649.jpg

-4650.jpg

Gen. Makenga kurugamba

Nyuma yo gutsindwa bamwe bahungiye mu Rwanda abandi muri Uganda, ari naho na Makenga yari yahungiye ubu bivugwa ko yaba yacitse, gusa mu gihe gito uyu mutwe wamaze wabujije ibitotsi Leta ya Congo ari nayo mpamvu ihora yikanga ibiti n’amabuye ko isaha ku isaha wakongera ukubura umutwe.

Umwanditsi wacu

2016-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Umusirirake w’umurundi wafatiwe mu Rwanda yasubijwe u Burundi

Umusirirake w’umurundi wafatiwe mu Rwanda yasubijwe u Burundi

Ubwanditsi 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Masaka: Bafunganywe n’abana babo kubera babuze ubwishyu.
ITOHOZA

Masaka: Bafunganywe n’abana babo kubera babuze ubwishyu.

Ubwanditsi 05 Sep 2017
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR
ITOHOZA

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Mu Rwanda

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ubwanditsi 04 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru