• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Ubwanditsi 09 May 2017 HIRYA NO HINO

Umunyamakuru wigeze no kuba umuhanzi Mike Karangwa yamenyekanye cyane mu biganiro binyuranye nka Salus Relax, Sunday Night, Ten To Night n’ibindi by’imyidagaduro yagiye akora, muri iyi minsi akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana umunsi ku wundi.

Mike Karangwa usa n’uwabaye ahagaritse iby’itangazamakuru, kuri ubu akomeje kwandika amagambo anyuranye ku mbuga nkoranyambaga yuzuyemo ijambo ry’Imana, gukomeza abantu ndetse no kubahumuriza. Kuri iyi nshuro bisa n’ibyahinduye isura dore ko Mike Karangwa noneho abinyujije kuri Soundcloud yatangiye gushyiraho ibiganiro bikubiyemo ijambo ry’Imana aho wumva asoma ijambo ry’Imana akanarisobanurira abamukurikira.

Ikiganiro cya mbere Mike Karangwa yashyize kuri SoundCloud cyari kigizwe n’inkuru igira iti”Witinya, Ntugire ubwoba ukomeze kwizera Imana yawe.” Iki kiganiro yasobanuyemo iby’inkuru ya Yona iri mu gitabo cya Yona igice cya mbere muri Bibiliya. Tukimara kumva iki kiganiro twifuje kumenya ikihishe inyuma y’uku kwamamaza ijambo ry’Imana kwa Mike Karangwa maze turamuganiriza tugirana ikiganiro kigufi.

Muri iki kiganiro n’ Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru Mike yakomeje kugaruka ku kuba ntakidasanzwe akora cyane ko agerageza gusangiza abantu ijambo ry’Imana ryanabafasha, ibi Mike Karangwa abivuga anongeraho ko nta yindi nyungu cyangwa ikindi aba agamije usibye gusangiza ijambo ry’Imana inshuti n’abavandimwe bamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.

Mike Karangwa yagarutse no ku cyamuteye gutangira gahunda yo gusangiza abantu ijambo ry’Imana aho yagize ati “Ikibazo bamwe mu rubyiruko dufite nuko dusa naho tutakibona umwanya uhagije wo kwiga ijambo ry’Imana kandi nyamara ryadufasha byinshi. Uwabishobora wese rero yatanga ubutumwa bwafasha abantu cyane cyane akoresheje imbuga nkoranyambaga kuko ariho abenshi mu rubyiruko bahurira cyane.”

-6502.jpg

Mike Karangwa

Mike Karangwa avuga ko nta gahunda yo kuba yashinga itorero cyangwa ngo abe umuvugabutumwa wo mu rusengero afite. Akomeza avuga ko icyo aba agamije ari ugufasha inshuti ze kwakira neza inkuru nziza zivuga ku ijambo ry’Imana. Mike Karangwa kandi wanatangarije Inyarwanda ko asanzwe ari umukirisitu wo muri kiliziya gatolika ahamya ko idini no gukizwa ntaho bihuriye.

Asoza ikiganiro kigufi twagiranye Mike Karangwa yatangaje ko ntakidasanzwe aba yakoze, ahubwo ko ibyo akora ari inshingano za buri wese mu gusangiza inshuti ze ibibafitiye akamaro harimo n’ijambo ry’Imana we akaba akomeje gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu buryo bwaguka umunsi ku wundi.

2017-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Ubwanditsi 07 May 2018
Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Ubwanditsi 16 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago
Amakuru

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Ubwanditsi 08 Oct 2023
Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa

Ubwanditsi 26 Jul 2017
Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru